ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 70 p. 166-p. 167 par. 2
  • Abamarayika batangaza ko Yesu yavutse

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abamarayika batangaza ko Yesu yavutse
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Yesu yavutse ryari kandi se yavukiye he?
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Yesu avukira mu kiraro cy’inka
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Kuvuka kwa Yesu—Hehe Kandi Ryari?
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Yesu Kristo​—Twagombye kumwibuka dute?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 70 p. 166-p. 167 par. 2
Abamarayika babwira abashumba ko Yesu yavutse

IGICE CYA 70

Abamarayika batangaza ko Yesu yavutse

Umwami w’Abami w’Umuroma witwaga Kayisari Ogusito yategetse Abayahudi bose kujya kwibaruza mu mijyi bavukiyemo. Bityo rero, Yozefu na Mariya na bo bagiye i Betelehemu, kuko ari ho Yozefu yakomokaga. Icyo gihe Mariya yari hafi kubyara.

Igihe bageraga i Betelehemu, babuze icumbi barara mu kiraro cy’amatungo. Aho ni ho Mariya yabyariye Yesu. Yamufubitse ibitambaro, amuryamisha aho amatungo arira.

Icyo gihe hafi y’i Betelehemu hari abashumba, bararaga hanze barinze imikumbi yabo. Bagiye kubona babona umumarayika ahagaze imbere yabo, maze haza umucyo wagaragazaga ubwiza bwa Yehova. Abo bashumba bagize ubwoba bwinshi, ariko uwo mumarayika arababwira ati: “Mwitinya, kuko nje kubabwira inkuru nziza. Mesiya yavukiye i Betelehemu.” Muri ako kanya, babonye abamarayika benshi mu kirere, basingiza Imana bagira bati: “Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no ku isi habeho amahoro.” Hanyuma abo bamarayika baragenda. None se abo bashumba bakoze iki?

Abo bashumba barabwiranye bati: “Nimuze duhite tujya i Betelehemu.” Bahise bajyayo basanga Yozefu na Mariya mu kiraro cy’amatungo, bari kumwe n’uruhinja rwabo.

Abumvaga ibyo umumarayika yari yabwiye abo bashumba baratangaraga cyane. Mariya yatekereje yitonze ku magambo y’uwo mumarayika kandi ntiyigeze ayibagirwa. Hanyuma abo bashumba basubiye kureba amatungo yabo, bagenda basingiza Yehova bitewe n’ibyo bari bumvise n’ibyo bari babonye.

‘Naje nturutse ku Mana none ndi hano. Sinaje nibwirije, ahubwo ni yo yantumye.’​—Yohana 8:42

Ibibazo: Abamarayika batangaje bate ko Yesu yavutse? Abashumba bageze i Betelehemu bahasanze nde?

Luka 2:1-20; Yesaya 9:6

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze