Igice cya 13
Tuvane Isomo ku Bigeragezo Byageze Kuri Yesu
YESU akimara kubatizwa, yajyanywe n’umwuka w’Imana mu butayu bw’i Yudaya. Yari afite byinshi byo gutekerezaho, kubera ko igihe yabatizwaga ‘ijuru ryamukingukiye,’ kugira ngo ashobore gusobanukirwa neza ibintu byo mu ijuru. Mu by’ukuri, yari afite byinshi byo gutekerezaho!
Yesu yamaze iminsi 40 n’amajoro 40 mu butayu, kandi muri icyo gihe nta kintu yaryaga. Hanyuma, igihe Yesu yari ashonje cyane, Diyabule yaje kumugerageza, amubwira ati “niba uri Umwana w’Imana, bwira aya mabuye, ahinduke imitsima.” Ariko kandi, Yesu yari azi ko bitari bikwiriye ko yakoresha imbaraga yari afite zo gukora ibitangaza kugira ngo ahaze ibyifuzo bye bwite. Bityo rero, yanze kubikora, maze ananira ibyo bishuko.
Ariko kandi, Diyabule ntiyarekeye aho. Yagerageje ubundi buryo. Yasabye Yesu ngo nasimbuke aturutse hejuru y’urukuta rw’urusengero maze abamarayika b’Imana bamuramire. Ariko Yesu yanze koshywa ngo yigaragaze muri ubwo buryo butangaje. Yesu yavuze amagambo yo mu Byanditswe, agaragaza ko bidakwiriye kugerageza Imana muri ubwo buryo.
Mu kigeragezo cya gatatu, Diyabule yeretse Yesu ubwami bwose bw’isi mu buryo runaka bw’igitangaza maze aramubwira ati “biriya byose ndabiguha, nupfukama ukandamya.” Nanone ariko, Yesu yanze kwemera gushukwa ngo akore ibibi, ahitamo gukomeza kuba uwizerwa ku Mana.
Dushobora kuvana isomo kuri ibyo bigeragezo byageze kuri Yesu. Urugero, ibyo bigeragezo bigaragaza ko Diyabule atari ububi buba mu bantu, nk’uko bamwe babivuga, ahubwo ko ari umuntu nyakuri utaboneka. Nanone kandi, ibigeragezo byageze kuri Yesu bigaragaza ko ubutegetsi bwose bw’isi ari ubwa Diyabule. None se, kuba Diyabule yarabuhaye Kristo byashoboraga bite kuba ikigeragezo nyacyo, iyo mu by’ukuri buba atari ubwe?
Nanone kandi, utekereze kuri ibi bikurikira: Diyabule yavuze ko yari yiteguye kugororera Yesu, ndetse ko yari no kumuha ubwami bwose bwo mu isi, iyo aramuka akoze igikorwa kimwe cyo kumusenga. Diyabule ashobora rwose kugerageza kudushuka muri ubwo buryo, wenda adushyira imbere ibintu bituma tugira irari ryo kubona ubutunzi bw’isi, kugira ububasha cyangwa umwanya ukomeye. Nyamara se, mbega ukuntu twaba tubaye abanyabwenge turamutse dukurikije urugero rwa Yesu, dukomeza kuba abizerwa ku Mana uko ikigeragezo twahura na cyo cyaba kiri kose! Matayo 3:16; 4:1-11; Mariko 1:12, 13; Luka 4:1-13.
▪ Uko bigaragara, ni ibihe bintu Yesu yatekerezagaho mu gihe cy’iminsi 40 yamaze mu butayu?
▪ Ni gute Diyabule yagerageje gushuka Yesu?
▪ Ni irihe somo dushobora kuvana ku bigeragezo byageze kuri Yesu?