IGICE CYA 75
Satani agerageza Yesu
Yesu amaze kubatizwa, umwuka wera wamujyanye mu butayu. Yamaze iminsi 40 atarya, maze arasonza cyane. Hanyuma Satani yaje kumugerageza, aramubwira ati: “Niba koko uri Umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imigati.” Ariko Yesu yasubiyemo amagambo yo mu Byanditswe, maze aramubwira ati: “Handitswe ngo: ‘kurya gusa ntibihagije kugira ngo ubeho. Ahubwo ugomba no kumva ijambo ryose Yehova avuga.’”
Satani yongeye kugerageza Yesu, amujyana ahantu harehare cyane ku rusengero aramubwira ati: “Niba uri umwana w’Imana simbuka. Kuko handitswe ngo: ‘Imana izategeka abamarayika bayo bagusame.’” Ariko Yesu yongeye gusubiramo amagambo yo mu Byanditswe agira ati: “Handitswe ngo: ‘ntukagerageze Yehova.’”
Nyuma yaho Satani yeretse Yesu ubutegetsi bwose bwo mu isi n’ubutunzi bwabwo n’icyubahiro cyabwo, aramubwira ati: “Numfukamira inshuro imwe gusa ukansenga, ndabuguha bwose, nguhe n’icyubahiro cyabwo.” Ariko Yesu yaramusubije ati: “Genda Satani. Haranditswe ngo: ‘ugomba gusenga Yehova wenyine.’”
Hanyuma Satani yaragiye, maze abamarayika baraza baha Yesu ibyokurya. Kuva icyo gihe, Yesu yatangiye kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Ni wo murimo yari yaratumwe gukora ku isi. Abantu bakundaga ibyo Yesu yigishaga kandi baramukurikiraga aho yajyaga hose.
“Iyo [Satani] avuga ibinyoma, aba avuga ibihuje n’uko ateye, kuko ari umunyabinyoma kandi akaba ari we ibinyoma biturukaho.”—Yohana 8:44