Igice cya 28
Bamubaza Ibihereranye no Kwiyiriza Ubusa
HARI hashize hafi umwaka uhereye igihe Yesu yizihizaga Pasika yo mu mwaka wa 30 I.C. Icyo gihe, Yohana Umubatiza yari amaze amezi runaka afunzwe. N’ubwo yashakaga ko abigishwa be bahinduka abigishwa ba Kristo, si ko bose babaye bo.
Icyo gihe rero, bamwe muri abo bigishwa ba Yohana wari ufunzwe baje aho Yesu yari ari maze baramubaza bati “ni iki gituma twebwe n’Abafarisayo twiyiriza ubusa kenshi, nyamara abigishwa bawe ntibiyirize ubusa?” Abafarisayo biyirizaga ubusa kabiri mu cyumweru, ibyo bikaba byari umugenzo w’idini ryabo. Kandi abigishwa ba Yohana na bo bashobora kuba barakurikizaga uwo mugenzo. Nanone kandi, birashoboka ko biyirizaga ubusa kugira ngo bagaragaze agahinda bari baratewe no gufungwa kwa Yohana, bityo bakaba baribazaga impamvu abigishwa ba Yesu batifatanyaga na bo muri icyo gikorwa cyo kugaragaza agahinda.
Yesu yarabashubije ati “abasangwa ntibabasha kugira agahinda, bakiri kumwe n’umukwe; ariko iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, ni bwo baziyiriza ubusa.”
Abigishwa ba Yohana bagombaga kwibuka ko Yohana ubwe yari yaravuze ko Yesu ari we Mukwe. Bityo rero, mu gihe Yesu yari kuba ahari, Yohana ntiyagombaga kubona ko byari bikwiriye kwiyiriza ubusa, kandi n’abigishwa ba Yesu na bo byari uko. Nyuma y’aho, igihe Yesu yari kuba amaze gupfa, abigishwa be bari kugaragaza agahinda kandi bakiyiriza ubusa. Ariko igihe yari kuba yazutse maze akajya mu ijuru, nta mpamvu bari kuba bafite yo kongera kwiyiriza ubusa babitewe n’agahinda.
Hanyuma Yesu yatanze izi ngero zikurikira: “nta wutera ikiremo cy’igitambaro gishya ku mwenda ushaje, kuko icyo kiremo cyaca umwenda, umwenge ukarushaho kuba mugari. Kandi nta wusuka vino y’umutobe mu mifuka y’impu ishaje: uwagira atyo, iyo mifuka yaturika, vino igasandara hasi, imifuka ikononekara. Ahubwo vino y’umutobe isukwa mu mifuka mishya.” Izo ngero zihuriye he no kwiyiriza ubusa?
Yesu yari arimo afasha abigishwa ba Yohana Umubatiza kwiyumvisha ko nta muntu n’umwe wagombaga kwitega ko abigishwa be bakurikiza imihango ya kera y’idini rya Kiyahudi, urugero nk’umugenzo wo kwiyiriza ubusa. Ntiyaje gusana no gukomeza gahunda zo gusenga zashaje, zari hafi kuvanwaho. Ubukristo ntibwagombaga gukurikiza idini rya Kiyahudi ryari ririho icyo gihe, n’imigenzo yaryo yahimbwe n’abantu. Rwose ntibwagombaga kuba nk’ikiremo gishya ku mwenda ushaje, cyangwa vino y’umutobe mu mufuka w’uruhu ushaje. Matayo 9:14-17; Mariko 2:18-22; Luka 5:33-39; Yohana 3:27-29.
▪ Ni bande biyirizaga ubusa, kandi kuki?
▪ Kuki abigishwa ba Yesu batiyirizaga ubusa mu gihe yari akiri kumwe na bo, kandi se nyuma y’aho, ni gute impamvu yari kubatera kwiyiriza ubusa yari kuzarangira?
▪ Ni izihe ngero Yesu yatanze, kandi se, zisobanura iki?