ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 28 p. 70-p. 71 par. 6
  • Kuki abigishwa ba Yesu batiyirizaga ubusa?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki abigishwa ba Yesu batiyirizaga ubusa?
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Bamubaza Ibihereranye no Kwiyiriza Ubusa
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ese kwiyiriza ubusa ni byo bituma urushaho kwegera Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ese Bibiliya isaba Abakristo kwiyiriza ubusa?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 28 p. 70-p. 71 par. 6
Umwigishwa wa Yohana Umubatiza abaza Yesu ibihereranye no kwiyiriza ubusa

IGICE CYA 28

Kuki abigishwa ba Yesu batiyirizaga ubusa?

MATAYO 9:14-17 MARIKO 2:18-22 LUKA 5:33-39

  • ABIGISHWA BA YOHANA BABAZA YESU IBYO KWIYIRIZA UBUSA

Yohana Umubatiza yari akiri mu nzu y’imbohe uhereye igihe yafungwaga nyuma gato y’aho Yesu yizihirije Pasika yo mu mwaka wa 30. Yohana yifuzaga ko abigishwa be bahinduka abigishwa ba Kristo, ariko si ko bose bari barabikoze mu mezi yakurikiye ifungwa rye.

Icyo gihe rero, Pasika yo mu mwaka wa 31 yari yegereje, maze bamwe mu bigishwa ba Yohana basanga Yesu baramubaza bati “kuki twebwe n’Abafarisayo dufite akamenyero ko kwiyiriza ubusa, ariko abigishwa bawe bo bakaba batiyiriza ubusa” (Matayo 9:14)? Abafarisayo bari bafite umugenzo wo kwiyiriza ubusa. Na Yesu yigeze gutanga urugero, avugamo Umufarisayo wigiraga umukiranutsi wasenze ati “Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu . . . Niyiriza ubusa kabiri mu cyumweru” (Luka 18:11, 12). Abigishwa ba Yohana na bo bashobora kuba barakurikizaga uwo mugenzo wo kwiyiriza ubusa. Biranashoboka ko biyirizaga ubusa kugira ngo bagaragaze agahinda bari baratewe n’uko Yohana yafunzwe. Abantu rero bashobora kuba baribazaga impamvu abigishwa ba Yesu bo batiyirizaga ubusa, wenda ngo bafatanye na bo muri icyo gikorwa cyo kugaragaza agahinda batewe n’ibyabaye kuri Yohana.

Yesu yabashubije akoresheje urugero, ati “incuti z’umukwe ntizifite impamvu yo kugaragaza umubabaro igihe cyose umukwe akiri kumwe na zo. Ariko igihe kizagera ubwo umukwe azabakurwamo, icyo gihe ni bwo baziyiriza ubusa.”​—Matayo 9:15.

Yohana ubwe yari yaravuze ko Yesu ari umukwe (Yohana 3:28, 29). Bityo rero, abigishwa ba Yesu ntibiyirizaga ubusa igihe cyose Yesu yari akiri kumwe na bo. Nyuma yaho, igihe Yesu yari kuba amaze gupfa, abigishwa be bari kugira agahinda ntibifuze kurya. Ariko igihe yari kuba amaze kuzuka, ibintu byari guhinduka cyane. Ntibyari kuba bikiri ngombwa ko biyiriza ubusa babitewe n’agahinda.

Hanyuma Yesu yatanze izi ngero zikurikira, ati “nta wutera ikiremo gishya ku mwenda ushaje, kuko cyakurura uwo mwenda ukarushaho gucika. Nta n’ubwo abantu bashyira divayi nshya mu mpago z’impu zishaje, kuko babikoze izo mpago zaturika maze divayi ikameneka, n’izo mpago zikangirika. Ahubwo abantu bashyira divayi nshya mu mpago nshya z’uruhu” (Matayo 9:16, 17). Yesu yashakaga kuvuga iki?

Yesu yafashaga abigishwa ba Yohana Umubatiza kwiyumvisha ko nta muntu wagombaga kwitega ko abigishwa be bakurikiza imihango ya kera y’idini ry’Abayahudi, urugero nk’umugenzo wo kwiyiriza ubusa. Ntiyaje gusana no kongera igihe cya gahunda yo gusenga yari ishaje, kuko iyo gahunda yose uko yakabaye yari hafi kuvanwaho. Gahunda yo gusenga Imana Yesu yashishikarizaga abantu kuyoboka, ntiyari ishingiye ku gukurikiza idini ry’Abayahudi ryariho icyo gihe, n’imigenzo yaryo yahimbwe n’abantu. Oya, ntiyageragezaga gushyira ikiremo gishya ku mwenda ushaje, cyangwa divayi nshya mu mufuka w’uruhu ushaje.

INGERO ZIVUGA IBYO KWIYIRIZA UBUSA

Icupa ry’uruhu

Yesu Yakoresheje urugero rwo kudoda abari bamuteze amatwi bashoboraga kumva bitabagoye. Byagenda bite umuntu aramutse adodeye umwenda mushya ku mwenda washaje? Aramutse awumeshe, umwenda mushya wakwitera ugakurura umwenda ushaje maze ukawuca.

Nanone, hari igihe babikaga divayi mu mifuka y’uruhu rw’inyamaswa. Uko igihe cyagendaga gishira, uruhu rwarakomeraga ntirukweduke. Gushyira divayi nshya mu mufuka nk’uwo byari kuba biteje akaga. Divayi nshya yashoboraga gukomeza kubira hakazamo umwuka. Ibyo byashoboraga guturitsa uruhu rushaje rwakomeye.

  • Ni ba nde biyirizaga ubusa mu gihe cya Yesu, kandi kuki?

  • Kuki abigishwa ba Yesu batiyirizaga ubusa mu gihe yari akiri kumwe na bo, ariko se ni iki cyashoboraga gutuma nyuma yaho biyiriza ubusa?

  • Urugero Yesu yatanze ruvuga iby’ikiremo gishya na divayi nshya rwasobanuraga iki?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze