Igice cya 37
Yesu Amara Umupfakazi Agahinda
YESU amaze igihe gito akijije umugaragu w’umutware w’abasirikare, yagiye i Nayini, umujyi wari uri mu birometero bisaga 30 mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Kaperinawumu. Yari aherekejwe n’abigishwa be, ndetse n’imbaga y’abantu benshi. Birashoboka ko bageze ku nkengero z’umujyi wa Nayini bugiye kwira. Bahahuriye n’abantu bari bagiye guhamba. Bari bahetse umurambo w’umusore bawujyanye kuwuhamba hanze y’umujyi.
Imimerere nyina w’uwo musore yari arimo yari ibabaje mu buryo bwihariye, kubera ko yari umupfakazi kandi uwo akaba yari umwana we w’ikinege. Igihe umugabo we yapfaga, yashoboraga guhumurizwa n’uko yari asigaranye uwo muhungu we. Ibyiringiro bye byose, ibyifuzo bye n’ibyo yaharaniraga kugeraho ni we byari bishingiyeho. Noneho icyo gihe, nta wundi muntu yari asigaranye wo kumumara umubabaro. Yari yashegeshwe n’agahinda igihe abaturage bo muri uwo mujyi bari bamuherekeje agiye ku irimbi.
Yesu akubise amaso uwo mugore, akabona ukuntu yari afite agahinda kenshi, byamukoze ku mutima. Hanyuma, yamubwiranye impuhwe, ariko nanone avuga akomeje mu buryo butanga icyizere, ati “wirira.” Iyo myifatire ya Yesu n’imikorere ye byatumye abantu bamwibazaho. Bityo, igihe yegeraga ikiriba bari batwayemo umurambo akagikoraho, abari bacyikoreye barahagaze. Bose bagomba kuba baribazaga icyo yari agiye gukora.
Ni iby’ukuri ko abari baherekeje Yesu bari baramubonye akiza abantu benshi indwara mu buryo bw’igitangaza. Ariko uko bigaragara, ntibari barigeze bamubona azura umuntu wapfuye. Mbese, yashoboraga gukora ikintu nk’icyo? Yesu yategetse uwo wari wapfuye ati “muhungu, ndagutegetse, byuka!” Nuko uwo muhungu arabaduka! Yahise atangira kuvuga maze Yesu amuha nyina.
Igihe abantu babonaga ko uwo musore ari muzima koko, baratangiye baravuga bati “umuhanuzi ukomeye abonetse muri twe.” Abandi bati “Imana igendereye ubwoko bwayo.” Bidatinze, inkuru ihereranye n’icyo gitangaza yamamaye i Yudaya hose no mu bihugu byose byari bihakikije.
Yohana Umubatiza yari akiri muri gereza, kandi yashakaga kumenya byinshi ku bihereranye n’imirimo Yesu yashoboraga gukora. Abigishwa ba Yohana bamubwiye ibihereranye n’ibyo bitangaza. Yabyifashemo ate? Luka 7:11-18.
▪ Ni iki cyabaye igihe Yesu yendaga kugera i Nayini?
▪ Yesu yiyumvise ate bitewe n’ibyo yari abonye, kandi se yakoze iki?
▪ Ni mu buhe buryo abantu bitabiriye igitangaza cya Yesu?