Igice cya 39
Abibone n’Abicisha Bugufi
YESU amaze kuvuga ibigwi Yohana Umubatiza, yerekeje ku bantu b’abibone bari bamukikije, bari injarajazi mu bitekerezo. Yaravuze ati “ab’iki gihe . . . [b]ameze nk’abana bato bicaye mu maguriro, bahamagara bagenzi babo bati ‘twabavugirije imyironge, ntimwabyina: twaboroze, ntimwarira.’”
Ni iki Yesu yashakaga kuvuga? Yaravuze ati “Yohana yaje atarya atanywa, bagira bati ‘afite dayimoni.’ Umwana w’umuntu aje arya anywa, bagira bati ‘dore, iki kirura cy’umunywi w’inzoga, incuti y’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha!’”
Nta muntu washoboraga kunezeza abo bantu. Nta kintu cyabashimishaga. Yohana yagize imibereho yo kwibabaza ari umunaziri, ariyanga, mu buryo buhuje n’amagambo yavuzwe n’umumarayika agira ati “ntazanywa vino cyangwa igishindisha cyose.” Nyamara, abantu bavugaga ko afite dayimoni. Ku rundi ruhande, Yesu yagize imibereho imeze nk’iy’abandi bantu, atibabaza, nyamara bamushinje ko yakabyaga.
Mbega ukuntu gushimisha abo bantu byari bikomeye! Bari bameze nk’abana barimo bakina, bamwe muri bo bakanga kubyina igihe abandi barimo babavugiriza umwironge, cyangwa bakanga kurira mu gihe bagenzi babo baboroga. Ariko kandi, Yesu yaravuze ati “ubwenge bwerekanwa n’imirimo yabwo.” Ni koko, ibihamya bigaragara—ni ukuvuga imirimo—byerekanye ko ibirego bashinjaga Yohana na Yesu byari ibinyoma.
Yesu yakomeje agaya imijyi itatu, ari yo Korazini, Betsayida na Kaperinawumu, aho yakoreye ibitangaza byinshi. Yesu yavuze ko iyo aza kuba yarakoreye ibyo bitangaza mu mijyi y’i Foyinike ari yo Tiro na Sidoni, abo muri iyo mijyi baba barihannye bakambara ibigunira, bakanisiga ivu. Yesu yaciriyeho iteka umujyi wa Kaperinawumu ashobora kuba yarakoreragamo gahunda zose mu gihe cy’umurimo we, agira ati “ku munsi w’amateka igihugu cy’i Sodomu kizahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu.”
Hanyuma, Yesu yasingije Se wo mu ijuru mu ruhame. Icyamuteye kumusingiza ni ukubera ko Imana yahishe abanyabwenge n’abahanga ukuri ko mu buryo bw’umwuka kw’agaciro kenshi, ahubwo ibyo bintu bitangaje ikabihishurira aboroheje, ni ukuvuga abana mu buryo runaka.
Hanyuma, Yesu yaje gutanga itumira rishishikaje rigira riti “mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura. Mwikorere umugogo wanjye, munyigireho; kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu: kuko umugogo wanjye utaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”
Yesu yaruhuye abantu ate? Yabaruhuye abavana mu bubata bw’imigenzo abayobozi ba kidini bikorezaga abantu, ikaba yari ikubiyemo amategeko yakagatizaga yari ahereranye no kubahiriza Isabato. Nanone kandi, yagaragaje uburyo bwo kubona ihumure ku bantu bumvaga batsikamiwe n’ubutware bw’abayobozi ba gipolitiki, n’abumvaga baremerewe n’ibyaha bitewe n’umutimanama wababuzaga amahwemo. Yagaragarije bene abo bantu bari bababaye ukuntu bashoboraga kubabarirwa ibyaha byabo n’ukuntu bashoboraga kugirana n’Imana imishyikirano y’agaciro kenshi.
Umugogo utaruhije wa Yesu ni uwo kwiyegurira Imana mu buryo bwuzuye, kugira ngo umuntu ashobore gukorera Data wo mu ijuru ugira impuhwe n’imbabazi. Umutwaro utaremereye Yesu yikoreza abamusanga ni uwo kumvira ibyo Imana ibasaba bihesha ubuzima, ari byo kumvira amategeko Yayo yanditswe muri Bibiliya. Kandi kuyumvira ntibirushya. Matayo 11:16-30, gereranya na NW; Luka 1:15; 7:31-35; 1 Yohana 5:3.
▪ Ni gute abantu b’abibone bo mu gihe cya Yesu, b’injarajazi mu bitekerezo, bari bameze nk’abana?
▪ Kuki Yesu yahatiwe gusingiza Se wo mu ijuru?
▪ Ni mu buhe buryo abantu bari baremerewe, kandi se, ni irihe humure Yesu yabahaye?