Igice cya 42
Yesu Acyaha Abafarisayo
YESU yavuze ko niba ari Satani wamuhaga imbaraga zo kwirukana abadayimoni, icyo gihe Satani yari kuba yigabanyije ubwe. Yakomeje agira ati “nimwite igiti cyiza n’imbuto zacyo muzite nziza, cyangwa nimwite igiti kibi n’imbuto zacyo muzite mbi; kuko igiti kimenyekanishwa n’imbuto zacyo.”
Byari ubupfapfa kuvuga ko Yesu yagaragaje imbuto nziza, ni ukuvuga igihe yirukanaga abadayimoni, abitewe n’uko yakoreraga Satani. Niba imbuto zari nziza, igiti ntigishobora kuba cyari kibi. Ku rundi ruhande, imbuto mbi z’Abafarisayo, ari zo gushinja Yesu ibintu bidafite ishingiro no kumurwanya nta mpamvu, zari igihamya cyagaragazaga ko bo ubwabo bari babi. Yesu yariyamiriye ati “mwa bana b’incira mwe, mwabasha mute kuvuga amagambo meza, muri babi? Ibyuzuye mu mutima, ni byo akanwa kavuga.”
Kubera ko amagambo tuvuga agaragaza ibituri ku mutima, ibyo tuvuga ni byo bizadushinja. Yesu yaravuze ati “ndababwira yuko ijambo ry’impfabusa ryose abantu bavuga bazaribazwa ku munsi w’amateka. Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza, kandi n’amagambo yawe ni yo azagutsindisha.”
N’ubwo Yesu yakoraga imirimo myinshi ikomeye, abanditsi n’Abafarisayo baramubwiye bati “Mwigisha, turashaka kureba ikimenyetso kiguturukaho.” N’ubwo abo bantu bari baje baturuka i Yerusalemu batari bariboneye bo ubwabo ibitangaza yakoze, hariho ibihamya bidashidikanywa by’ababibonye n’amaso yabo. Ni yo mpamvu Yesu yabwiye abo bayobozi b’Abayahudi ati “abantu b’igihe kibi, bishimira ubusambanyi, bashaka ikimenyetso; ariko nta kimenyetso bazahabwa, keretse icy’umuhanuzi Yona.”
Kugira ngo Yesu agaragaze icyo yashakaga kuvuga, yakomeje agira ati “nk’uko Yona yamaze iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’urufi, ni ko n’Umwana w’umuntu azamara iminsi itatu n’amajoro atatu ikuzimu.” Igihe Yona yamirwaga n’igifi kinini, yasohotse mu nda yacyo ari nk’aho azutse, bityo Yesu akaba yari arimo ahanura ko yari kuzapfa maze ku munsi wa gatatu akazazuka. Nyamara kandi, na nyuma y’aho, igihe Yesu yazukaga, abo bayobozi b’Abayahudi banze kwemera ‘ikimenyetso cya Yona.’
Bityo rero, Yesu yavuze ko abantu b’i Nineve bihannye igihe Yona yababwirizaga bazazuka, maze mu gihe cy’urubanza bakazaciraho iteka Abayahudi banze Yesu. Nanone kandi, yabigereranyije n’ukuntu umwamikazi w’i Sheba yaje aturuka ku mpera y’isi azanywe no kumva ubwenge bwa Salomo, maze agatangazwa n’ibyo yabonye n’ibyo yumvise. Nuko Yesu aravuga ati “kandi dore, ūruta Salomo ari hano.”
Hanyuma, yatanze urugero rw’umuntu umwuka mubi wavuyemo. Ariko kubera ko uwo muntu atazibishije icyo cyuho ibintu byiza, yaje guterwa n’imyuka irindwi yari mibi kurushaho. Yesu yaravuze ati “ni ko bizaba ku b’iki gihe kibi.” Ishyanga rya Isirayeli ryari ryarejejwe kandi riravugururwa—nk’igihe umwuka mubi wavaga muri wa muntu by’akanya gato. Ariko kandi, kuba iryo shyanga ryaranze abahanuzi b’Imana, bikageza n’aho ryanga Kristo ubwe, byagaragaje ko ubugome bwabo bwabaye bubi kurusha ubwa mbere.
Igihe Yesu yari akivuga, nyina na bene se baraje bahagarara hafi y’aho abantu bari bari. Umuntu umwe yaramubwiye ati “nyoko na bene so bahagaze hanze barashaka ko muvugana.”
Yesu yaramubajije ati “mama ni nde, na bene data ni bande?” Yarambuye ukuboko akwerekeza ku bigishwa be maze aravuga ati “dore, mama na bene data; umuntu wese ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka, ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama.” Muri ubwo buryo, Yesu yagaragaje ko n’ubwo hariho umurunga ukomeye wamuhuzaga n’abavandimwe be, imishyikirano yari afitanye n’abigishwa be ari yo yari iy’agaciro kenshi kurushaho. Matayo 12:33-50; Mariko 3:31-35; Luka 8:19-21.
▪ Ni mu buhe buryo Abafarisayo bananiwe gutuma “igiti” gihinduka cyiza ngo n’“imbuto” zibe nziza?
▪ ‘Ikimenyetso cya Yona’ ni ikihe, kandi se, nyuma y’aho ni gute cyaje kutemerwa?
▪ Ni mu buhe buryo ishyanga rya Isirayeli ryo mu kinyejana cya mbere ryari rimeze nk’umuntu wavanywemo umwuka mubi?
▪ Ni gute Yesu yatsindagirije imishyikirano ya bugufi yari afitanye n’abigishwa be?