ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 43
  • Yigishiriza mu Migani

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yigishiriza mu Migani
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Bungukiwe n’Imigani ya Yesu
  • Bahawe Inyigisho Nyinshi Kurushaho
  • Imigani ivuga iby’Ubwami
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • ‘Imana ni yo ikuza’!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • “Nta cyo yabigishaga atabaciriye umugani”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • “Nta kintu yababwiraga adakoresheje umugani”
    ‘Nkurikira Ube Umwigishwa Wanjye’
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 43

Igice cya 43

Yigishiriza mu Migani

UKO bigaragara, Yesu yari ari i Kaperinawumu igihe yacyahaga Abafarisayo. Nyuma y’aho, kuri uwo munsi, yavuye mu rugo yari acumbitsemo maze agenda n’amaguru agiye ku Nyanja y’i Galilaya yari iri aho hafi, hakaba hari hateraniye imbaga y’abantu. Aho ngaho, yikiye mu bwato maze abwigiza imbere, hanyuma atangira kwigisha abantu bari ku nkengero ibihereranye n’Ubwami bwo mu ijuru. Yabigishije akoresheje uruhererekane rw’imigani, cyangwa ingero, buri mugani ukaba wari ukubiyemo ibintu abantu bari basanzwe bazi.

Mbere na mbere, Yesu yavuze iby’umubibyi wabibye imbuto. Zimwe muri zo zaguye mu nzira inyoni zirazitora. Izindi zigwa mu butaka bwo ku rutare. Kubera ko ibyo bimera bikiri bito bitari bifite aho bishorera imizi, izuba ryavuye ari ryinshi maze biraraba. Nuko izindi zigwa mu mahwa, igihe zari zitangiye kumera ayo mahwa araziniga. Izindi mbuto zaje kugwa mu butaka bwiza maze zirera, zimwe ijana, izindi mirongo itandatu n’izindi mirongo itatu.

Mu rundi rugero, Yesu yagereranyije Ubwami bw’Imana n’umuntu wabibye imbuto. Uko iminsi yagendaga ihita, igihe uwo muntu yabaga aryamye n’igihe yabaga ari maso, ya mbuto yagendaga ikura. Uwo muntu ntiyamenyaga uko byagendaga. Iyo mbuto yarikujije maze iza kuzana urubuto. Igihe urwo rubuto rwari rumaze kwera, uwo muntu yaragiye ararusarura.

Yesu yavuze urundi rugero rwa gatatu rw’umuntu wabibye imbuto nziza, ariko “abantu basinziriye,” umwanzi araza abiba urukungu mu masaka. Abakozi be bamubajije niba baragombaga kurandura urwo rukungu. Yarabashubije ati ‘oya, mururanduye mwarurandurana n’amasaka. Mureke bikurane byombi bigeze igihe cyo gusarurwa: nzabwira abasaruzi bateranye urukungu barutwike maze amasaka bayahunike mu kigega.’

Yesu yakomeje abwira iyo mbaga y’abantu bari ku nkengero y’inyanja, abaha izindi ngero ebyiri. Yavuze ko “Ubwami bwo mu ijuru” bugereranywa n’akabuto ka sinapi umuntu yateye. Yavuze ko n’ubwo ako kabuto ari ko gato mu zindi mbuto zose, gakura cyane kurusha ibindi biti by’imboga byose. Gahinduka igiti kinini, inyoni zikarika mu mashami yacyo.

Hari abantu bamwe na bamwe muri iki gihe bavuga ko hari izindi mbuto ntoya kurusha akabuto ka sinapi. Ariko kandi, Yesu ntiyari arimo atanga isomo ry’ibimera. Mu mbuto zose Abanyagalilaya bo mu gihe cye bari basanzwe bazi, mu by’ukuri akabuto ka sinapi ni ko kari gato kurusha izindi mbuto zose. Bityo rero, basobanukiwe neza urugero Yesu yatanze avuga ibihereranye n’ukuntu kakuze mu buryo butangaje.

Hanyuma, Yesu yagereranyije “Ubwami bwo mu ijuru” n’umusemburo umugore yafashe akawuvanga n’incuro eshatu z’ifu. Yavuze ko nyuma y’igihe runaka, uwo musemburo wakwirakwiriye mu irobe ryose.

Yesu amaze gutanga izo ngero uko ari eshanu, yasezereye iyo mbaga y’abantu maze asubira ku icumbi rye. Bidatinze, intumwa ze 12 hamwe n’abandi bantu barahamusanze.

Bungukiwe n’Imigani ya Yesu

Igihe abigishwa basangaga Yesu amaze kwigisha imbaga y’abantu yari iri ku nkombe z’inyanja, bari bafite amatsiko ku bihereranye n’uburyo bwe bushya bwo kwigisha. Yego na mbere y’aho bari barumvise akoresha imigani, ariko ntiyari yarigeze ayikoresha mu rugero rungana rutyo. Ku bw’ibyo, baramubajije bati “ni iki gituma ubigishiriza mu migani?”

Impamvu imwe yatumye yigishiriza mu migani, ni uko yashakaga gusohoza amagambo yavuzwe n’umuhanuzi agira ati “nzabumbura akanwa kanjye nce imigani, nzavuga amagambo yahishwe, uhereye ku kuremwa kw’isi.” Ariko kandi, hari indi mpamvu yatumye akoresha imigani. Kuba yarakoreshaga imigani byatumaga ahishura imimerere y’umutima y’abantu.

Mu by’ukuri, abantu benshi bishimiraga Yesu kubera gusa ko yari umuhanga mu kubara inkuru kandi akaba yarakoraga ibitangaza, ariko ntibamubonagamo Umwami bari bakwiriye gukorera no gukurikira mu buryo buzira ubwikunde. Ntibashakaga ikintu cyahungabanya uburyo bwabo bwo kubona ibintu cyangwa bwo kubaho. Ntibashakaga ko ubutumwa bubacengera mu rugero rungana rutyo.

Bityo, Yesu yaravuze ati “igituma mbigishiriza mu migani ni iki ‘ni uko iyo barebye batitegereza, n’iyo bumvise batumva kandi ntibasobanukirwe.’ Ndetse ibyo Yesaya yahanuye bibasohoyeho, ngo ‘. . . kuko umutima w’ubu bwoko ufite ibinure.’”

Yesu yakomeje agira ati “ariko amaso yanyu arahirwa, kuko abona: n’amatwi yanyu, kuko yumva. Ndababwira ukuri yuko abahanuzi benshi n’abakiranutsi bifuzaga kureba ibyo mureba, ntibabibone; no kumva ibyo mwumva, ntibabyumve.”

Ni koko, intumwa 12 n’abo bari kumwe bari bafite imitima yitabiraga ibintu neza. Ku bw’ibyo rero, Yesu yaravuze ati “mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw’ubwami bwo mu ijuru, ariko bo ntibabihawe.” Kubera ko abigishwa ba Yesu bifuzaga gusobanukirwa ibintu, yababwiye icyo umugani w’umubibyi usobanura.

Yesu yaravuze ati “imbuto ni ijambo ry’Imana,” naho ubutaka bukaba ari umutima. Yasobanuye ibihereranye n’imbuto zatewe mu butaka bukakaye iruhande rw’inzira, agira ati “Umwanzi a[r]aza, agakura ijambo mu mitima yabo, kugira ngo batizera ngo bakizwe.”

Ku rundi ruhande, imbuto zabibwe mu butaka bwo ku rutare zerekeza ku mitima y’abantu bakirana ijambo ibyishimo. Ariko kubera ko iryo jambo ridashobora gushorera imizi muri bene iyo mitima, iyo habayeho ibigeragezo cyangwa ibitotezo abo bantu baragwa.

Naho ku bihereranye n’imbuto zaguye mu mahwa, Yesu yakomeje avuga ko zerekeza ku bantu baba barumvise ijambo. Ariko amaganya n’ubutunzi n’ibinezeza by’ubu buzima bikabatwara, maze bikabaniga rwose ku buryo batagira ikintu gitunganye na kimwe bageraho.

Hanyuma Yesu yavuze ko imbuto zabibwe mu butaka bwiza ari abumva ijambo n’umutima mwiza kandi ukwiriye, maze bakera imbuto bihanganye.

Mbega ukuntu abo bigishwa bashatse Yesu ngo abasobanurire izo nyigisho ze bagize umugisha! Yesu yashakaga ko basobanukirwa neza imigani ye kugira ngo bageze ukuri ku bandi. Yarababajije ati “mbese itabaza rizanirwa kūbikwaho inkangara, cyangwa se gushyirwa munsi y’urutara?” Oya, ahubwo ‘rishyirwa ku gitereko cyaryo.’ Ku bw’ibyo, Yesu yongeyeho ati “nuko mwirinde uko mwumva.”

Bahawe Inyigisho Nyinshi Kurushaho

Yesu amaze gusobanurira abigishwa be umugani w’umubibyi, bifuje kumenya byinshi kurushaho. Baramusabye bati “dusobanurire umugani w’urukungu rwo mu murima.”

Mbega ukuntu abigishwa bagize imyifatire itandukanye cyane n’iy’imbaga y’abantu bari kuri ya nkombe y’inyanja! Abo bantu ntibari bafite icyifuzo gikomeye cyo kumenya icyo iyo migani yasobanuraga; bashimishijwe gusa no kumva ingingo z’ingenzi z’ibyo yavugaga. Yesu yashyize itandukaniro hagati y’abo bantu bari bamuteze amatwi bari ku nkombe y’inyanja, n’abigishwa be bari bafite amatsiko bamusanze mu rugo yari acumbitsemo, maze aravuga ati

“Urugero mugeramo ni rwo muzagererwamo, kandi muzarushirizwaho.” Abigishwa bagereye Yesu bashishikajwe cyane n’ibyo yavugaga kandi bakabyitaho mu buryo bwimbitse, bityo na bo bakaba barigishijwe byinshi kurushaho. Bityo rero, Yesu yashubije ikibazo abigishwa be bari bamubajije, agira ati

“Ubiba imbuto nziza ni Umwana w’umuntu, umurima ni isi; imbuto nziza ni zo bana b’ubwami, urukungu ni abana b’Umubi; umwanzi warubibye ni Umwanzi [“Diyabule,” NW]; isarura ni imperuka y’isi [“iherezo rya gahunda y’ibintu,” NW], abasaruzi ni abamarayika.”

Yesu amaze gusobanura buri ngingo yo mu mugani we, yavuze uko byari kuzagenda nyuma y’aho. Yavuze ko ku iherezo rya gahunda y’ibintu, abasaruzi, cyangwa abamarayika, bazatandukanya Abakristo bagereranywa n’urukungu, n’‘abana’ nyakuri b’“ubwami.” Icyo gihe rero, “abana b’umubi” bazashyirwaho ikimenyetso cyo kurimbuka, ariko abana b’Ubwami bw’Imana, ni ukuvuga “abakiranutsi,” bazarabagirana mu Bwami bwa Se.

Hanyuma, Yesu yaciriye abigishwa be bari bafite amatsiko indi migani itatu. Mbere na mbere yaravuze ati “ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’izahabu zahishwe mu murima: umuntu azigwaho, arazitwikīra, aragenda, umunezero umutera kugura ibyo yari atunze byose, ngo abone kugura uwo murima.”

Yakomeje agira ati “kandi ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umutunzi ushaka imaragarita nziza: abonye imaragarita imwe y’igiciro cyinshi, aragenda, agura ibyo yari atunze byose, ngo abone kuyigura.”

Yesu ubwe ni we ugereranywa n’umuntu wavumbuye ubutunzi buhishwe, akaba kandi agereranywa n’umutunzi wabonye imaragarita y’igiciro cyinshi. Mu buryo runaka, yagurishije ibyo yari atunze byose, areka umwanya w’icyubahiro yari afite mu ijuru maze ahinduka umuntu wo mu rwego rwo hasi. Igihe yari ari hano ku isi ari umuntu, yaratutswe kandi aratotezwa mu buryo bubabaje, bityo agaragaza ko yari akwiriye kuba Umutegetsi w’Ubwami bw’Imana.

Abigishwa ba Yesu na bo bashyirwa imbere ikibazo cy’ingorabahizi cyo kugurisha ibyo batunze byose kugira ngo bazahabwe ingororano ihebuje, yaba iyo kuzategekana na Kristo, cyangwa iyo kuzaba abayoboke b’Ubwami ku isi. Mbese, tubona ko kugira umugabane mu Bwami bw’Imana ari ikintu cy’agaciro kenshi kurusha ibindi byose mu buzima, tukabona ko ari nk’ubutunzi bw’agaciro katagereranywa cyangwa imaragarita y’igiciro cyinshi?

Hanyuma, Yesu yagereranyije “ubwami bwo mu ijuru” n’urushundura ruroba amafi y’amoko yose. Iyo bamaze kuyarobanura, amabi barayajugunya ameza bakayabika. Yesu yavuze ko ari uko bizagenda ku iherezo rya gahunda y’ibintu; abamarayika bazatandukanya ababi n’abakiranutsi, maze ababi babarindirize kurimbuka.

Yesu ubwe ni we watangije uwo murimo w’uburobyi, igihe yahamagariraga abigishwa be ba mbere kuba “abarobyi b’abantu.” Binyuriye ku buyobozi bw’abamarayika, uwo murimo w’uburobyi warakomeje mu gihe cy’ibinyejana byinshi. Amaherezo, hazagera igihe cyo gukurura “urushundura” rugereranywa n’imiteguro yose yo ku isi yiyita ko ari iya Gikristo, hakubiyemo n’itorero ry’Abakristo basizwe.

N’ubwo amafi mabi azarimburwa, dushimira ku bwo kuba ‘[amafi] meza’ azabikwa. Niba tugaragaza icyifuzo cyimbitse nk’icyo abigishwa ba Yesu bagaragaje cyo gushaka kumenya byinshi no gusobanukirwa kurushaho, nta bwo tuzigishwa byinshi kurushaho gusa, ahubwo Imana izanaduha umugisha wo kubaho iteka. Matayo 13:1-52; Mariko 4:1-34; Luka 8:4-18; Zaburi 78:2; Yesaya 6:9, 10.

▪ Ni ryari kandi ni hehe Yesu yavuganiye n’imbaga y’abantu akoresheje imigani?

▪ Ni iyihe migani itanu Yesu yaciriye imbaga y’abantu icyo gihe?

▪ Kuki Yesu yavuze ko akabuto ka sinapi ari ko kabuto gato mu zindi mbuto zose?

▪ Kuki Yesu yavugiraga mu migani?

▪ Ni gute abigishwa ba Yesu bagaragaje imyifatire itandukanye n’iy’imbaga y’abantu?

▪ Ni gute Yesu yasobanuye umugani w’umubibyi?

▪ Abigishwa ba Yesu bari batandukaniye he n’imbaga y’abantu yari iri ku nkombe y’inyanja?

▪ Ni bande cyangwa ni iki kigereranywa n’umubibyi, umurima, imbuto nziza, umwanzi, isarura n’abasaruzi?

▪ Ni iyihe migani itatu y’inyongera Yesu yaciye, kandi se, ni irihe somo twayivanamo?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze