Igice cya 44
Acubya Umuhengeri Uteye Ubwoba
YESU yari yagize imihihibikano myinshi kuri uwo munsi, hakubiyemo no kwigisha imbaga y’abantu yari iri ku nkombe y’inyanja, na nyuma y’aho agasobanurira abigishwa be imigani ari bonyine. Bigeze ku mugoroba, yarababwiye ati “twambuke tujye hakurya.”
Hakurya ku mwaro w’iburasirazuba w’Inyanja ya Galilaya, hari akarere kitwaga Dekapoli, izina rituruka ku ijambo ry’Ikigiriki deʹka, risobanurwa ngo “icumi,” na poʹlis, risobanurwa ngo “umujyi.” Imijyi yo muri Dekapoli yari ihuriro ry’umuco wa Kigiriki, n’ubwo mu by’ukuri yari ituwe n’Abayahudi benshi. Ariko kandi, muri ako karere Yesu yahakoreye umurimo igihe gito cyane. Ndetse nk’uko tuzabibona, n’icyo gihe yahajyaga ntibatumye ahamara kabiri.
Igihe Yesu yasabaga ngo bambuke bajye hakurya, abigishwa bamujyanye mu bwato. Ariko kandi, ibyo kugenda kwabo ntibyisobye abantu. Abandi na bo bahise batsura amato yabo bajyana na bo. Ntihari ahantu hanini ho kwambuka. Mu by’ukuri, Inyanja ya Galilaya yari nk’ikiyaga kinini gifite uburebure bw’ibirometero bigera kuri 20, n’ubugari bugera ku birometero 12.
Birumvikana ko Yesu yari ananiwe. Ni yo mpamvu igihe bamaraga gutsuka yahise yirambika mu bwato inyuma, arisegura maze ntiyatinda gusinzira. Bamwe mu ntumwa bari hamwe na we bari abasare babizobereyemo, bari barakoze umurimo w’uburobyi kenshi muri iyo Nyanja ya Galilaya. Bityo, ni bo bavugamye.
Ariko urwo rugendo ntirwari kuba rworoshye. Kubera umwuka ushyushye cyane wo kuri icyo kiyaga cyari gifite hafi ubutumburuke bwa metero 200 hasi y’ubutumburuke bw’inyanja, n’umwuka ukonje cyane waturukaga mu misozi yari iri hafi aho, rimwe na rimwe hazaga ishuheri bigatuma habaho umuhengeri mu buryo butunguranye. Nguko rero uko icyo gihe byagenze. Umuvumba wahise uza wiroha kuri ubwo bwato maze bwenda kurengerwa. Icyo gihe ariko, Yesu yarakomeje arisinzirira!
Abo basare bari barabizobereyemo bakoze uko bashoboye kose kugira ngo bayobore ubwato. Nta gushidikanya, bari barigeze guhangana n’umuhengeri. Ariko icyo gihe bwo byarabananiye neza neza. Kubera gutinya kuhatakariza amagara yabo, bakanguye Yesu. Bateye hejuru bati ‘Mwigisha, ntubyitayeho? Turarohamye! Dukize, turarohamye!’
Yesu yarakangutse maze ategeka umuyaga n’inyanja agira ati “ceceka utuze.” Ako kanya ishuheri irashira n’inyanja iratuza. Hanyuma yakebutse abigishwa be maze arababaza ati “ni iki kibateye ubwoba, ntimurizera?”
Abigishwa babibonye batashywe n’ubwoba mu buryo budasanzwe. Barabazanyije bati “mbega uyu ni muntu ki, utegeka umuyaga n’amazi, bikamwumvira!”
Mbega ubushobozi Yesu yagaragaje! Mbega ukuntu bitanga icyizere kumenya ko Umwami wacu afite ubutware ku bintu kamere, kandi ko igihe azaba yita ku isi mu buryo bwuzuye mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bwe, abantu bose bazabaho mu mutekano badaterwa ubwoba n’impanuka kamere!
Hashize akanya gato umuhengeri utuje, Yesu n’abigishwa be bageze ku mwaro w’iburasirazuba amahoro. Andi mato na yo ashobora kuba yararokotse uwo muhengeri ukomeye cyane maze akagerayo nta nkomyi. Mariko 4:35–5:1; Matayo 8:18, 23-27; Luka 8:22-26.
[Ifoto yo ku ipaji ya 1]
▪ Dekapoli ni iki, kandi se, yari iherereye he?
▪ Ni iki cyatumaga habaho umuhengeri mu nyanja ya Galilaya?
▪ Ni iki abigishwa bakoze igihe batari bagishoboye gukoresha ubuhanga bwabo bwo kuvugama ngo bakize amagara yabo?