Igice cya 52
Yesu Agaburira Abantu Babarirwa mu Bihumbi mu Buryo bw’Igitangaza
INTUMWA 12 zari zakoze umurimo uhebuje wo kubwiriza i Galilaya hose. Icyo gihe rero, nyuma gato y’iyicwa rya Yohana, zagiye kureba Yesu maze zimubwira ibintu bitangaje zari zabonye. Yesu abonye ko zananiwe kandi ko abantu bari urujya n’uruza, ku buryo ndetse zitari no kubona akanya ko kurya, yarazibwiye ati ‘muze tujye aho abantu batari, muruhuke ho gato.’
Bagiye mu bwato, wenda bakaba bari hafi y’i Kaperinawumu, maze bajya ahantu hitaruye, hashobora kuba hari mu burengerazuba bwa Yorodani, hakurya y’i Betsayida. Ariko hari abantu benshi bababonye bagenda, n’abandi bumva inkuru y’uko bagiye. Abo bose babatanze imbere baciye ku nkengero, maze ubwato bwomotse, basanga abantu bari aho babategereje.
Igihe Yesu yavaga mu bwato akabona iyo mbaga y’abantu, yarabababariye cyane, kubera ko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri. Ku bw’ibyo, yakijije abari barwaye, hanyuma atangira kubigisha ibintu byinshi.
Amasaha yari akuze, maze abigishwa ba Yesu baramwegera baramubwira bati “dore aha ntihagira abantu, none umunsi urakuze; basezerere, bajye mu ngo no mu birorero by’impande zose, bihahire yo ibyo kurya.”
Ariko kandi, Yesu yarabashubije ati “mube ari mwe mubagaburira.” Hanyuma, kubera ko Yesu yari azi icyo yari agiye gukora, yagerageje Filipo amubaza ati “turagura hehe ibyokurya, ngo aba babone ibyo barya?”
Filipo yabonaga ko ibyo bitari gushoboka rwose. Hari abagabo bagera ku 5.000, kandi birashoboka ko abantu bose barengaga 10.000 ubariyemo abagore n’abana! Filipo yarashubije ati “imitsima yagurwa idenariyo magana abiri [idenariyo muri icyo gihe ikaba yari igihembo cy’umubyizi] ntiyabakwira, nubwo umuntu yaryaho gato.”
Wenda kugira ngo Andereya agaragaze ko kugaburira abo bantu bose bitari gushoboka, yapfuye kuvuga ati “hano hari umuhungu ufite imitsima itanu y’ingano, n’ifi ebyiri,” maze yongeraho ati “ariko ibyo byamarira iki abantu bangana batya?”
Kubera ko hari mu gihe cy’urugaryi, mbere gato ya Pasika yo mu mwaka wa 32 I.C., hari ubwatsi bwinshi butoshye. Bityo, Yesu yasabye abigishwa be ngo babwire abantu bicare mu byatsi bari mu matsinda y’abantu 50 n’ay’abantu 100. Yafashe ya mitsima itanu n’amafi abiri, yubura amaso areba mu ijuru, maze ayisabira umugisha. Hanyuma, yatangiye kumanyagura iyo mitsima no kugabagabanya amafi. Yabihaye abigishwa be, na bo babigabanya abantu. Igitangaje ni uko abantu bose bariye bagahaga!
Hanyuma, Yesu yabwiye abigishwa be ati “nimuteranye ubuvungukira busigaye, hatagira ikintu gipfa ubusa.” Babuteranyije, bujuje intonga 12 ibyo bari bashigaje! Matayo 14:13-21; Mariko 6:30-44, gereranya na NW; Luka 9:10-17; Yohana 6:1-13.
▪ Kuki Yesu yashakaga ko intumwa ze zijya ahantu hiherereye?
▪ Ni hehe Yesu yajyanye abigishwa be, kandi se, kuki bataruhutse nk’uko babyifuzaga?
▪ Amasaha akuze, ni iki abigishwa ba Yesu bamusabye gukora, kandi se, ni gute Yesu yitaye ku bantu?