ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 83 p. 194-p. 195 par. 1
  • Yesu agaburira abantu benshi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu agaburira abantu benshi
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Agaburira abantu babarirwa mu bihumbi imigati mike n’amafi make
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Yesu Agaburira Abantu Babarirwa mu Bihumbi mu Buryo bw’Igitangaza
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ni irihe somo twavana ku gitangaza Yesu yakoze cyo gutubura imigati?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Yesu agaburira abantu benshi
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 83 p. 194-p. 195 par. 1
Intumwa ziha ibyokurya abantu benshi

IGICE CYA 83

Yesu agaburira abantu benshi

Mbere ya Pasika yo mu mwaka wa 32, intumwa zagarutse aho Yesu yari ari zivuye kubwiriza. Zari zinaniwe maze Yesu azisaba kujya mu bwato zijyana na we i Betsayida kugira ngo ziruhuke. Ariko bageze ku nkombe, Yesu yasanze abantu benshi babatanzeyo. Nubwo yashakaga kuba ari kumwe n’intumwa ze bonyine, yemeye kwakira abo bantu. Yakijije abarwayi maze atangira kubigisha. Yesu yamaze umunsi wose abigisha iby’Ubwami bw’Imana. Butangiye kwira, intumwa ze zaramubwiye ziti: “Aba bantu barashonje. Babwire batahe bajye gushaka ibyokurya.”

Umwana w’umuhungu aha Yesu agatebo karimo imigati n’amafi

Yesu yarazisubije ati: “Si ngombwa ko bagenda. Mubahe ibyokurya.” Intumwa zaramubwiye ziti: “None se urashaka ko tujya kubagurira imigati?” Umwe muri izo ntumwa witwaga Filipo yahise avuga ati: “Niyo twaba dufite amafaranga menshi, ntitwabona imigati yahaza aba bantu.”

Yesu yarababajije ati: “Mufite ibyokurya bingana iki?” Andereya aramusubiza ati: “Dufite imigati itanu n’amafi abiri mato. Ni bike cyane rwose.” Yesu yarababwiye ati: “Nimunzanire iyo migati n’ayo mafi.” Yasabye abantu kwicara mu byatsi mu matsinda y’abantu 50 n’ay’abantu 100. Yesu yafashe iyo migati n’amafi, areba mu ijuru maze arasenga. Hanyuma yabihereje intumwa ze, na zo zibihereza abantu. Abagabo 5.000 hamwe n’abagore n’abana, bose barariye barahaga. Nyuma yaho, abigishwa bateranyije ibyasigaye ngo bidapfa ubusa maze byuzura ibitebo 12. Icyo cyari igitangaza gikomeye rwose!

Abantu barishimye cyane bashaka gushyiraho Yesu ngo ababere umwami. Ariko Yesu yari azi ko igihe Yehova yagennye yari kuzabera umwami cyari kitaragera. Ubwo rero yahise abwira abo bantu ngo batahe. Hanyuma yabwiye abigishwa be ngo bambuke Inyanja ya Galilaya bajye ku nkombe yo hakurya. Bahise bafata ubwato, Yesu na we ajya ku musozi ari wenyine. Kubera iki? Ni ukubera ko yashakaga gusenga Papa we. Nubwo yari afite ibintu byinshi yagombaga gukora, ntiyaburaga umwanya wo gusenga Yehova.

“Ntimugakorere ibyokurya byangirika. Ahubwo mujye mukorera ibyokurya bitangirika, bitanga ubuzima bw’iteka, ibyo Umwana w’umuntu azabaha.”​—Yohana 6:27

Ibibazo: Yesu yagaragaje ate ko yitaga ku bantu? Ibyo bitwigisha iki kuri Yehova?

Matayo 14:14-22; Mariko 6:30-44; Luka 9:10-17; Yohana 6:1-15

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze