Igice cya 55
Abigishwa Benshi Bareka Gukurikira Yesu
YESU yari arimo yigisha mu isinagogi y’i Kaperinawumu ku bihereranye no kuba ari we mutsima w’ukuri wavuye mu ijuru. Uko bigaragara, yakomereje ikiganiro cye ku cyo yari yaragiranye n’abantu igihe bamusangaga bavuye mu burasirazuba bw’Inyanja ya Galilaya, aho bari baririye imitsima n’amafi bagaburiwe mu buryo bw’igitangaza.
Yesu yakomeje agira ati “umutsima nzatanga ku bw’abari mu isi kugira ngo babone ubugingo, ni umubiri wanjye.” Imyaka ibiri mbere y’aho, mu rugaryi rwo mu mwaka wa 30 I.C.,Yesu yari yarabwiye Nikodemu ko Imana yakunze abari mu isi cyane bigatuma itanga Umwana wayo ngo ababere Umukiza. Bityo rero, icyo gihe Yesu yari arimo agaragaza ko buri wese mu bagize isi y’abantu urya umubiri we mu buryo bw’ikigereranyo, akizera igitambo yari agiye gutanga, yashoboraga kuzabona ubuzima bw’iteka.
Ariko kandi, ayo magambo ya Yesu yabereye abo bantu igisitaza. Baribajije bati “mbese uyu yabasha ate kuduha umubiri we ngo tuwurye?” Yesu yashakaga ko abamuteze amatwi basobanukirwa ko kurya umubiri we byari kuba mu buryo bw’ikigereranyo. Ni yo mpamvu yabitsindagirije avuga ikintu na cyo cyashoboraga kuzamura impaka kurushaho, biramutse bifashwe uko byakabaye mu magambo yabivuzemo.
Yesu yagize ati “nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe. Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye, aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w’imperuka; kuko umubiri wanjye ari ibyokurya by’ukuri, n’amaraso yanjye ari ibyokunywa by’ukuri. Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye, aguma muri jye, nanjye nkaguma muri we.”
Koko rero, inyigisho ya Yesu yashoboraga gusa n’aho ari igitutsi, iyo aza kuba yaravugaga ibyo kurya abantu. Ariko rero, birumvikana ko atarimo ashyigikira ibyo kurya umubiri nyamubiri cyangwa kunywa amaraso nyamaraso. Ahubwo, yari arimo atsindagiriza gusa ko abazahabwa ubuzima bw’iteka bose bagomba kwizera igitambo yatambye, igihe yatangaga umubiri we wa kimuntu utunganye kandi akamena amaraso ye. Nyamara kandi, benshi mu bigishwa be na bo ntibagerageje kwiyumvisha ibyo yigishaga; baravuze bati “iryo jambo rirakomeye, ushobora kuryihanganira ni nde?”
Yesu amenye ko benshi mu bigishwa be bitotombye, yarababwiye ati “mbese ibyo bibabereye igisitaza? None mwabona Umwana w’umuntu azamuka ajya aho yahoze mbere byamera bite? . . . [A]magambo mbabwiye ni yo mwuka, kandi ni yo bugingo. Ariko hariho bamwe muri mwe batizera.”
Yesu yakomeje agira ati “ni cyo cyatumye mbabwira yuko hatariho ubasha kuza aho ndi, keretse abihawe na Data.” Yamaze kuvuga atyo, benshi mu bigishwa be baragenda ntibakomeza kumukurikira. Nuko Yesu arahindukira abaza intumwa ze 12 ati “kandi namwe murashaka kugenda?”
Petero aramusubiza ati “Databuja, twajya kuri nde? Ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho, natwe tukaba twizeye, tuzi yuko uri Kristo, Uwera w’Imana.” Mbega amagambo meza agaragaza ubudahemuka, n’ubwo Petero n’izindi ntumwa bashobora kuba batari basobanukiwe neza ibyo Yesu yari yigishije kuri iyo ngingo!
N’ubwo Yesu yanyuzwe n’igisubizo cya Petero, yaravuze ati “mbese si jye wabitoranyirije uko muri cumi na babiri? None dore umwe muri mwe ni umwanzi.” Uwo yari arimo avuga ni Yuda Isikaryota. Wenda icyo gihe Yesu yari yaratahuye ko Yuda yari ‘yaratangiye’ kugira imyifatire idakwiriye.
Yesu yari yatumye abantu bamanjirwa igihe yangaga kwitabira imihati yabo yo gushaka kumwimika ngo bamugire umwami, kandi bashobora kuba baratekerezaga bati ‘ni gute uyu ashobora kuba ari we Mesiya, niba adashaka gufata umwanya Mesiya akwiriye gufata?’ Icyo kibazo na cyo kigomba kuba cyari kikiri mu bitekerezo by’abantu. Yohana 6:51-71, gereranya na NW; 3:16.
▪ Yesu yatanze umubiri we ku bwa bande, kandi se, ni gute abo ‘barya umubiri we’?
▪ Ni ayahe magambo yandi ya Yesu yatumye abantu bazinukwa, ariko se, ni iki yari arimo atsindagiriza?
▪ Igihe abantu benshi barekaga gukurikira Yesu, ni iki Petero yabivuzeho?