ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 56
  • Ni Iki Gihumanya Umuntu?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni Iki Gihumanya Umuntu?
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Ni iki mu by’ukuri gihumanya umuntu?
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Yesu akiza umuntu ku Isabato
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Abafarisayo barwanya umuntu wahoze atabona
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Abafarisayo Banga Kwemera ku Bwende
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 56

Igice cya 56

Ni Iki Gihumanya Umuntu?

IBYO kurwanya Yesu byagendaga birushaho gukomera. Uretse kuba abenshi mu bigishwa be barigendeye bakamuta, Abayahudi b’i Yudaya na bo bashakaga kumwica, nk’uko babigenje igihe yari i Yerusalemu kuri Pasika yo mu mwaka wa 31 I.C.

Ubu noneho hari kuri Pasika yo mu mwaka wa 32 I.C. Birashoboka ko mu buryo buhuje n’itegeko ry’Imana, Yesu yagiye kwizihiza Pasika i Yerusalemu. Ariko kandi, yagiye afite amakenga kubera ko ubuzima bwe bwari buri mu kaga. Nyuma y’aho yaje gusubira i Galilaya.

Wenda Yesu yari ari i Kaperinawumu igihe Abafarisayo n’abanditsi bazaga aho ari bavuye i Yerusalemu. Bashakaga impamvu bashingiraho bamurega ko yishe itegeko ry’idini. Baramubajije bati “ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo y’abakera, ntibajabike intoki mu mazi bagiye kurya?” Ibyo ntibyari mu byasabwaga n’Imana, ariko Abafarisayo bo babonaga ko kutaziririza uwo muhango, wari ukubiyemo gukaraba intoki kugeza mu nkokora, byari icyaha gikomeye.

Aho kubasubiza ku bihereranye n’ibyo bamuregaga, Yesu yagaragaje ukuntu bicaga Itegeko ry’Imana nkana babigiranye ubugome. Yarababajije ati “namwe ni iki gituma mucumurira itegeko ry’Imana imigenzo yanyu? Kuko Imana yavuze iti ‘wubahe so na nyoko’; kandi iti ‘ututse se cyangwa nyina, bamwice.’ Ariko mwebweho muravuga muti ‘umuntu wese ubwira se cyangwa nyina ati: icyo najyaga kugufashisha nagituye Imana; umeze atyo ntahatwa kubaha se cyangwa nyina.’”

Koko rero, Abafarisayo bigishaga ko amafaranga, ibintu cyangwa ikindi kintu cyose cyahawe Imana ho impano cyabaga ari icy’urusengero, bityo kikaba kitarashoboraga gukoreshwa mu bindi bintu. Ariko mu by’ukuri, icyo kintu cyabaga cyaratanzweho impano cyagumanaga nyiracyo wabaga yaragitanze. Muri ubwo buryo, umuntu yashoboraga kwihunza inshingano ye yo gufasha ababyeyi be bageze mu za bukuru, wenda babaga bari mu mimerere ibabaje, avuga gusa ko amafaranga ye cyangwa ibintu bye ari “korubani”—ni ukuvuga impano yeguriwe Imana cyangwa urusengero.

Yesu yarakajwe mu buryo bukwiriye n’ukuntu Abafarisayo bagorekaga Amategeko y’Imana babigiranye ubugome, maze aravuga ati “ijambo ry’Imana mwarihinduye ubusa, ngo mukomeze imigenzo yanyu. Mwa ndyarya mwe, Yesaya yahanuye ibyanyu neza ati ‘ubu bwoko bunshimisha iminwa, ariko imitima yabo imba kure. Bansengera ubusa, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.’”

Birashoboka ko imbaga y’abantu yari ikoraniye aho yitaruye gato kugira ngo ihe Abafarisayo umwanya wo kubaza Yesu ibibazo. Noneho, igihe Abafarisayo baburaga icyo basubiza Yesu ku magambo yari amaze kubabwira abamagana mu buryo bukomeye, yahamagaye ya mbaga y’abantu ngo bigire hafi. Yarababwiye ati “nimwumve, musobanukirwe. Ikijya mu kanwa si cyo gihumanya umuntu, ahubwo ikiva mu kanwa ni cyo kimuhumanya.”

Nyuma y’aho, igihe binjiraga mu nzu, abigishwa be baramubajije bati “uzi yuko Abafarisayo barakajwe no kumva ayo magambo?”

Yesu yarabashubije ati “igiti cyose Data wo mu ijuru adateye kizarandurwa. Nimubareke ni abarandata impumyi, kandi na bo bahumye. Ariko impumyi iyo irandase indi, zombi zigwa mu mwobo.”

Yesu yashushe n’utangara igihe Petero yamubazaga mu izina ry’izindi ntumwa, ibisobanuro ku bihereranye n’ibihumanya umuntu. Yesu yaramubajije ati “mbese namwe ntimurajijuka? Ntimuzi yuko ikintu cyose kigiye mu kanwa kijya mu nda, kikanyura mu nzira yacyo? Ariko ibiva mu kanwa biba bivuye mu mutima, ni byo bihumanya umuntu. Kuko mu mutima w’umuntu ari ho haturuka ibitekerezo bibi, kwica, gusambana, guheheta, kwiba, kubeshyera abandi, n’ibitutsi. Ibyo ni byo bihumanya umuntu, ariko kurisha intoki zitajabitse mu mazi ntiguhumanya umuntu.”

Aha ngaha, Yesu ntiyari arimo atera abantu inkunga yo kutita ku isuku isanzwe. Ntiyari arimo yumvikanisha ko umuntu adakeneye gukaraba intoki mbere yo gutegura ibyokurya cyangwa gufata amafunguro. Ahubwo, Yesu yari arimo aciraho iteka uburyarya bw’abayobozi ba kidini bageragezaga kurenga ku mategeko akiranuka y’Imana babigiranye uburiganya, bizirika ku migenzo idashingiye ku Byanditswe. Koko rero, ibikorwa bibi ni byo bihumanya umuntu, kandi Yesu yagaragaje ko ibyo bitangirira mu mutima w’umuntu. Yohana 7:1; Gutegeka 16:16; Matayo 15:1-20; Mariko 7:1-23; Kuva 20:12; 21:17; Yesaya 29:13.

▪ Ubu noneho, ni ukuhe kurwanywa Yesu yari ahanganye na ko?

▪ Ni ikihe kirego Abafarisayo bazamuye, ariko se dukurikije ibyavuzwe na Yesu, ni gute Abafarisayo bicaga Itegeko ry’Imana nkana?

▪ Ni ibihe bintu Yesu yavuze agaragaza ko ari byo bihumanya umuntu?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze