ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 61
  • Umuhungu Wari Ufite Dayimoni Akizwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umuhungu Wari Ufite Dayimoni Akizwa
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Ugukizwa k’umwana w’umuhungu wahanzweho na Daimoni
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Yesu akiza umwana w’umuhungu watewe n’umudayimoni
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibibazo by’Abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Yesu akorera ibitangaza i Kaperinawumu
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 61

Igice cya 61

Umuhungu Wari Ufite Dayimoni Akizwa

IGIHE Yesu, Petero, Yakobo na Yohana bari bagiye, wenda bakaba bari mu mpinga y’Umusozi Herumoni, izindi ntumwa zahuye n’ingorane. Ubwo Yesu yagarukaga, yahise abona ko hari ikintu runaka kitari kimeze neza. Abigishwa be bari bakikijwe n’imbaga y’abantu, kandi abanditsi barimo babagisha impaka. Abantu bakibona Yesu, baratangaye cyane maze biruka bajya kumusuhuza. Yarababajije ati “mwabagishaga impaka z’ibiki?”

Muri iyo mbaga y’abantu havuyemo umugabo umwe, araza apfukama imbere ya Yesu maze aramubwira ati “Mwigisha, nkuzaniye umwana wanjye, utewe na dayimoni utavuga; aho amusanze hose, iyo amufashe amutura hasi, akamubimbisha ifuro, akamuhekenyesha amenyo, akamugagaza; mbwira abigishwa bawe, ngo bamwirukane, ntibabishobora.”

Uko bigaragara, abanditsi babonye abigishwa bananiwe gukiza uwo muhungu babyuririraho, wenda kugira ngo bapfobye imihati yabo. Yesu yahageze bari mu mahina. Yarababwiye ati “yemwe bantu b’iki gihe batizera, nzageza he kubana namwe? Nzabihanganira kugeza ryari?”

Yesu yasaga n’aho yabwiraga buri muntu wese mu bari aho, ariko nta gushidikanya ko cyane cyane yabwiraga abanditsi bari batesheje abigishwa be umutwe. Hanyuma, Yesu yerekeje kuri uwo muhungu agira ati “nimumunzanire.” Ariko igihe uwo muhungu yasangaga Yesu, dayimoni wari umurimo yamutuye hasi, aramutigisa cyane. Uwo muhungu yigaragura hasi maze azana urufuzi.

Yesu yarabajije ati “yafashwe ryari?”

Se yaramushubije ati “yafashwe akiri muto. Kenshi cyane [dayimoni] amuta mu muriro cyangwa mu mazi ngo amwice.” Hanyuma se aringinga ati “niba ubishobora, tugirire imbabazi, udutabare.”

Wenda hari hashize imyaka myinshi se w’uwo mwana ashakisha ubufasha. Icyo gihe kandi, abonye ko abigishwa ba Yesu bananiwe kumufasha, yarihebye kurushaho. Yesu ahereye ku byo uwo mugabo yari amaze kumusaba yihebye, yamuteye inkunga agira ati “uvuze ngo ‘niba mbishobora?’ Byose bishobokera uwizeye.”

Se w’uwo mwana yahise arangurura ijwi ati “ndizeye,” ariko aramusaba ati “nkiza kutizera.”

Yesu abonye ko imbaga y’abantu ibashikiye yiruka, yacyashye uwo dayimoni ati “yewe dayimoni utavuga kandi utumva, ndagutegetse, muvemo, ntukamugarukemo ukundi.” Igihe uwo dayimoni yamuvagamo, yongeye gutakisha uwo muhungu no kumutigisa cyane. Uwo muhungu yarambaraye hasi atanyeganyega bituma benshi bavuga bati “arapfuye.” Ariko, Yesu yamufashe ukuboko maze arahaguruka.

Mbere y’aho, igihe abigishwa boherezwaga kujya kubwiriza, birukanye abadayimoni. Ku bw’ibyo, bamaze kwinjira mu nzu babajije Yesu biherereye bati “ni iki gitumye twebwe tutashoboye kumwirukana?”

Yesu yagaragaje ko byari byatewe no kubura ukwizera agira ati “bene uwo ntavanwamo n’ikindi keretse gusenga.” Uko bigaragara, hari hakenewe imyiteguro kugira ngo birukane dayimoni, cyane cyane bene nk’uwo wabaga afite imbaraga. Hari hakenewe ukwizera gukomeye no gusenga basaba Imana imbaraga.

Hanyuma Yesu yongeyeho ati “ndababwira ukuri yuko, mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘va hano, ujye hirya,’ wahava; kandi ntakizabananira.” Mbega ukuntu ukwizera gushobora kugira imbaraga zikomeye!

Nk’uko umusozi nyamusozi udashobora kuva aho uri, ni na ko inzitizi hamwe n’ingorane bibuza umuntu kujya mbere mu murimo wa Yehova bishobora gusa n’aho bitazigera bivaho. Nyamara kandi, Yesu yarimo agaragaza ko turamutse twihinzemo ukwizera, tukakuhira kandi tugatuma kwiyongera, kwazakura maze kukatubashisha gutsinda izo nzitizi n’ingorane bigereranywa n’umusozi. Mariko 9:14-29; Matayo 17:19, 20; Luka 9:37-43.

▪ Ni iyihe mimerere Yesu yasanze igihe yagarukaga avuye ku Musozi Herumoni?

▪ Ni iyihe nkunga Yesu yateye se w’umuhungu wari ufite dayimoni?

▪ Kuki abigishwa batashoboye kwirukana dayimoni?

▪ Ni gute Yesu yagaragaje ukuntu ukwizera gushobora kugira imbaraga?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze