ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 23 p. 60-p. 61 par. 5
  • Yesu akorera ibitangaza i Kaperinawumu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu akorera ibitangaza i Kaperinawumu
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Ibindi Bitangaza Byakorewe i Kaperinawumu
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibindi bitangaza by’i Kaperinaumu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
  • Uko amasinagogi Yesu n’abigishwa be bigishirizagamo yabaga ameze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Yesu yagurira umurimo muri Galilaya
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 23 p. 60-p. 61 par. 5
Abantu bari barwaye bateraniye kwa Petero maze Yesu arabakiza

IGICE CYA 23

Yesu akorera ibitangaza i Kaperinawumu

MATAYO 8:14-17 MARIKO 1:21-34 LUKA 4:31-41

  • YESU YIRUKANA UMUDAYIMONI

  • YESU AKIZA NYIRABUKWE WA PETERO

Yesu yari yarasabye abigishwa be bane ari bo Petero, Andereya, Yakobo na Yohana, ngo babe abarobyi b’abantu. Nuko ku Isabato bose bajya mu isinagogi y’i Kaperinawumu. Yesu yigishirije mu isinagogi, maze abantu bongera gutangazwa n’uburyo bwe bwo kwigisha, kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ubutware, ntabigishe nk’abanditsi.

Kuri iyo Sabato hari umuntu wari waratewe n’umudayimoni. Uwo muntu yateye hejuru aho mu isinagogi ati “turapfa iki nawe Yesu w’i Nazareti? Waje kuturimbura? Nzi neza uwo uri we, uri Uwera w’Imana.” Ariko Yesu yacyashye uwo mudayimoni, ati “ceceka kandi umuvemo!”​—Mariko 1:24, 25.

Nuko uwo mwuka mubi utura uwo muntu hasi kandi arataka cyane umwuka wenda guhera. Ariko uwo mudayimoni yamuvuyemo ‘atagize icyo amutwaye’ (Luka 4:35). Abantu bari kumwe mu isinagogi baratangaye cyane, barabaza bati “ibi ni ibiki? Afite n’ububasha bwo gutegeka imyuka mibi ikamwumvira” (Mariko 1:27)! Birumvikana ko iyo nkuru ihereranye n’icyo gitangaza yahise isakara muri Galilaya hose.

Yesu n’abigishwa be bavuye mu isinagogi, bagiye kwa Simoni, ari we Petero. Basanze nyirabukwe wa Petero arembye ahinda umuriro. Nuko binginga Yesu ngo amufashe. Yesu aragenda amufata ukuboko aramuhagurutsa. Ako kanya ahita akira atangira kuzimanira Yesu n’abigishwa be, akaba ashobora kuba yarabateguriye ibyokurya.

Izuba rirenze, abantu baturutse imihanda yose baza kwa Petero bazanye abarwayi babo. Bidatinze, byasaga naho abo mu mugi bose bari bateraniye imbere y’irembo. Kubera iki? Bifuzaga ko abakiza. ‘Abari bafite abantu barwaye indwara zinyuranye barabamuzaniye. Arambika ibiganza kuri buri wese, arabakiza’ (Luka 4:40). Uko uburwayi bari bafite bwari bumeze kose yarabafashaga nk’uko byari byarahanuwe (Yesaya 53:4). Yanakijije abari baratewe n’abadayimoni. Igihe abo badayimoni babavagamo, bateye hejuru bati “uri Umwana w’Imana” (Luka 4:41). Ariko Yesu yarabacyashye, ababuza kongera kuvuga. Bari bazi ko Yesu ari we Kristo, ariko ntiyashakaga ko bigaragaza nk’aho bakorera Imana y’ukuri.

GUTERWA N’UMUDAYIMONI

Iyo umudayimoni cyangwa abadayimoni bateye umuntu, bashobora kumuteza imibabaro myinshi (Matayo 17:14-​18). Ariko iyo bamaze kumuvamo, umuntu yongera kugira ubwenge n’umubiri bikora neza nk’uko bisanzwe. Incuro nyinshi, Yesu yagaragaje imbaraga ze yirukana abadayimoni akoresheje umwuka wera w’Imana.​—Luka 8:39; 11:20.

  • Ni iki cyabaye mu isinagogi ku munsi w’Isabato i Kaperinawumu?

  • Yesu avuye mu isinagogi yagiye he, kandi se ni iki yahakoreye?

  • Abantu bo mu mugi bakoze iki bamaze kubona ibyo Yesu yari yakoze?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze