Ubuzima bwa Yesu n’umurimo we
Ibindi bitangaza by’i Kaperinaumu
YESU yatoranije abigishwa be bane ba mbere—Petero, Anderea, Yakobo na Yohana—hanyuma ku isabato ikurikiyeho bajya mu isinagogi, i Kaperinaumu. Aho, Yesu yatangiye kwigisha maze inteko y’abantu yari aho iratangara kuko yategekanaga ubutware atari nk’abanditsi.
Uwo munsi umuntu watewe n’abadaimoni yari mu isinagogi; hashize akanya aza gutaka cyane ati “Duhuriye he, Yesu w’i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi, ur’uwera w’Imana.”
Idaimoni yari muri uwo muntu ni umwe mu bamaraika ba Satani. Yesu yaramucyashye ati “Hora, muvemo!”
Daimoni aramutigisa maze ataka ijwi rirenga, amuvamo. Yamuvuyemo ariko nta cyo amutwaye. Abari aho bose baratangaye! Barabazanyije bati “Ibi n’ibiki? . . . Ategekan’ ubutware, n’abadaimoni na bo baramwumvira!” Inkuru ye yamamaye mu gihugu cyose.
Yesu n’abigishwa be bavuye mu isinagogi bajya mu nzu ya Simoni, ari na we witwa Petero. Ubwo nyirabukwe wa Simoni yari arwaye cyane afite ubuganga. Abigishwa basabye Yesu bati ‘mufashe.’ Ubwo Yesu yaramwegereye amufata ukuboko maze aramubyutsa. Yahise akira arabazimanira!
Nyuma y’aho, izuba rirenze abantu batangiye kumuzanira abarwayi mu nzu ya Petero. Ab’umudugudu wose bateranira ku irembo. Yesu yakijije abarwayi benshi bafite indwara zitari zimwe. Yirukanye n’abadaimoni. Uko abadaimoni basohokaga barasakuzaga ngo “Ur’ Umwana w’Imana.” Ariko Yesu yarabacyahaga ntabakundire ko bavuga kuko bari bazi ko ari Kristo. Mariko 1:21-34; Luka 4:31-41; Matayo 8:14-17.
◆ Habaye iki mu isinagogi ku munsi w’isabato wakurikiye uwo Yesu yatoranirijeho abigishwa be bane?
◆ Yesu yagiye he avuye mu isinagogi, kandi yahakoreye gitangaza ki?
◆ Ni iki cyabaye muri uwo mugoroba?