Igice cya 23
Ibindi Bitangaza Byakorewe i Kaperinawumu
KU ISABATO yabaye nyuma y’uko Yesu ahamagara abigishwa be bane ba mbere—ari bo Petero, Andereya, Yakobo na Yohana—bose bagiye mu isinagogi y’iwabo i Kaperinawumu. Aho ngaho, Yesu yatangiye kwigisha, maze abantu baratangara kubera ko yabigishaga nk’ufite ubutware, atari nk’uko abanditsi babigishaga.
Kuri iyo Sabato, hari umuntu wari ufite dayimoni. Hashize akanya gato, yateye hejuru mu ijwi riranguruye ati “duhuriye he, Yesu w’i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi, uri uwera w’Imana.”
Mu by’ukuri, dayimoni wari warigaruriye uwo muntu ni umwe mu bamarayika ba Satani. Yesu yacyashye dayimoni uwo agira ati “hora, muvemo.”
Hanyuma, dayimoni yaramutigishije, maze arataka cyane. Ariko, yamuvuyemo atamukomerekeje. Icyo gihe abantu bose baratangaye! Barabajije bati “ibi ni ibiki? . . . Mbega uburyo ategekana ubutware, n’abadayimoni na bo baramwumvira!” Inkuru ihereranye n’ibyo yamamaye mu turere twose twari dukikije aho.
Yesu n’abigishwa be bavuye mu isinagogi, bagiye kwa Simoni, ari we Petero. Basanze nyirabukwe wa Petero arwaye ubuganga yararembye. Nuko baratakamba bati ‘nyamuneka tabara.’ Icyo gihe, Yesu yaragiye, amufata ukuboko, aramubyutsa. Yahise akira ako kanya maze atangira kubategurira ibyokurya!
Nyuma y’aho, igihe izuba ryari rimaze kurenga, abantu baturutse imihanda yose batangiye kuza kwa Petero bazanye abarwayi babo. Bidatinze, abo mu mujyi bose bari bamaze guteranira imbere y’irembo! Kandi Yesu yakijije abarwayi babo bose, abakiza indwara izo ari zo zose bari bafite. Ndetse yakijije n’abari baratewe n’abadayimoni. Igihe abo badayimoni yirukanye babavagamo, bateye hejuru bati “uri Umwana w’Imana.” Ariko Yesu yarabacyashye, ababuza kuvuga kubera ko bari bazi ko ari Kristo. Mariko 1:21-34; Luka 4:31-41; Matayo 8:14-17.
▪ Ni iki cyabayeho mu isinagogi ku munsi w’Isabato nyuma y’aho Yesu amariye gutoranya abigishwa be bane?
▪ Ni hehe Yesu yagiye igihe yavaga mu isinagogi, kandi se, ni ikihe gitangaza yahakoreye?
▪ Ni iki cyabayeho nyuma y’aho kuri uwo mugoroba?