Igice cya 69
Ikibazo cyo Kumenya Inkomoko
MURI icyo gihe cy’umunsi mukuru, ikiganiro Yesu yagiranaga n’abayobozi b’Abayahudi cyafashe indi ntera. Yesu yaraberuriye ati “nzi yuko muri abuzukuruza ba Aburahamu, ariko murashaka kunyica, kuko ijambo ryanjye ridafite umwanya muri mwe. Jyeho ibyo nabonanye Data, ni byo mvuga; kandi namwe ni uko, ibyo mwumvanye so, ni byo mukora.”
N’ubwo Yesu atavuze se w’abo bayobozi b’Abayahudi uwo ari we, yagaragaje neza ko bari bafite se utandukanye n’uwe. Kubera ko abo bayobozi b’Abayahudi batari bamenye neza uwo Yesu yavugaga uwo ari we, baramushubije bati “Aburahamu ni we data.” Bumvaga ko bari bafite ukwizera nk’ukwa Aburahamu wari incuti y’Imana.
Ariko kandi, Yesu yabahaye igisubizo cyatumye bagwa mu kantu, agira ati “iyo muba abana ba Aburahamu koko, muba mukora nk’uko Aburahamu yakoraga.” Ni koko, umwana mwiza yigana se. Yesu yarababwiye ati “ariko none dore murashaka kunyica, kandi ndi umuntu ubabwiye iby’ukuri, ibyo numvise ku Mana; nyamara Aburahamu we ntiyagize atyo.” Ku bw’ibyo, Yesu yarongeye aravuga ati “ibyo mukora ni nk’ibya so.”
Kugeza icyo gihe, bari bataramenya uwo Yesu yarimo avuga uwo ari we. Bakomeje kuvuga ko ari abana ba Aburahamu bemewe n’amategeko, bagira bati “ntituri ibibyarwa.” Ku bw’ibyo, barihandagaje bavuga ko bari abasenga by’ukuri kimwe na Aburahamu, bati “dufite data umwe, ni we Mana.”
Ariko se mu by’ukuri, Imana yari Se? Yesu yarabashubije ati “iyaba Imana yari so, muba munkunze, kuko naje nkomotse ku Mana. Sinaje ku bwanjye, ahubwo ni yo yantumye. Ni iki gituma mutamenya imvugo yanjye?”
Yesu yari yagerageje kwereka abo bayobozi ba kidini ingaruka zari zaratewe n’uko bamwanze. Ariko noneho, yavuze mu buryo bweruye ati “mukomoka kuri so, Satani [“Diyabule,” NW]; kandi ibyo so ararikira, ni byo namwe mushaka gukora.” Diyabule ni umubyeyi bwoko ki? Yesu yagaragaje ko ari umwicanyi, aranavuga ati “[ni] umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma.” Ku bw’ibyo, Yesu yashoje agira ati “uw’Imana yumva amagambo y’Imana; mwebwe igituma mutumva ni uko mutari ab’Imana.”
Abayahudi barakajwe n’uko Yesu yari abaciriye urubanza, maze baramusubiza bati “ntitwavuze neza yuko uri Umusamariya, kandi ko ufite dayimoni?” Izina “Umusamariya” ryakoreshwaga mu buryo bugaragaza agasuzuguro n’umugayo, kubera ko Abasamariya bari abantu bangwaga n’Abayahudi.
Yesu yirengagije ako gasuzuguro ko kumutuka ngo ni Umusamariya, maze arabasubiza ati “simfite dayimoni, ahubwo nubaha Data; ariko mwe muransuzugura.” Mu gukomeza, Yesu yatanze isezerano ritangaje agira ati ‘umuntu, niyumva ijambo ryanjye, ntazapfa iteka ryose.’ Birumvikana ko Yesu atashakaga kuvuga ko abamukurikiye bose batari kuzigera bapfa ibi byo gupfa. Ahubwo, yavugaga ko batari kuzagerwaho n’irimbuka ry’iteka, cyangwa “[u]rupfu rwa kabiri,” rugera ku bantu batazazuka.
Ariko kandi, Abayahudi bafashe amagambo ya Yesu uko yakabaye. Ku bw’ibyo, baravuze bati “noneho tumenye ko ufite dayimoni; Aburahamu yarapfuye, n’abahanuzi nuko, nawe ukavuga ngo umuntu, niyumvira ijambo ryawe, ntazapfa iteka ryose! Mbese uruta sogokuruza Aburahamu wapfuye, n’abahanuzi bapfuye? Wibwira ko uri nde?”
Muri icyo kiganiro cyose Yesu yagiranye n’abo bantu, uko bigaragara yashakaga kubereka ko ari we wari Mesiya wasezeranyijwe. Ariko aho guhita asubiza ikibazo bari bamubajije cyo kumenya uwo yari we, Yesu yaravuze ati “niba niha icyubahiro, icyo cyubahiro ni icy’ubusa: umpa icyubahiro ni Data, uwo muvuga ngo ni Imana yanyu: nyamara ntimumuzi, ariko jye ndamuzi. Kandi navuga yuko ntamuzi, naba ndi umunyabinyoma nkamwe.”
Yesu yakomeje yerekeza ku muntu wizerwa Aburahamu agira ati “Aburahamu sekuruza wanyu yifujije cyane kureba umunsi wanjye, kandi awubonye aranezerwa.” Ni koko, yifashishije amaso y’ukwizera, Aburahamu yategerezanyije amatsiko ukuza kwa Mesiya wasezeranyijwe. Abayahudi banze kubyemera, maze baramusubiza bati “ko utaramara imyaka mirongo itanu, Aburahamu wamubonye ute?”
Yesu yarabashubije ati ‘ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Aburahamu ataravuka, nariho.’ Nta gushidikanya ko Yesu yari arimo yerekeza ku buzima yari afite mbere y’uko aba umuntu, igihe yari mu ijuru ari umuntu wo mu buryo bw’umwuka ufite ububasha.
Abayahudi barakajwe n’uko Yesu yari avuze ko yabayeho mbere y’uko Aburahamu abaho, maze batora amabuye ngo bayamutere. Ariko kandi, yarabihishe maze asohoka mu rusengero nta wumukozeho. Yohana 8:37-59; Ibyahishuwe 3:14; 21:8.
▪ Yesu yagaragaje ate ko we n’abanzi be bari bafite ba se batandukanye?
▪ Kuba Abayahudi barise Yesu Umusamariya byasobanuraga iki?
▪ Yesu yashakaga kuvuga iki igihe yavugaga ko abigishwa be batazigera bapfa?