Aburahamu yari muntu ki?
ABANTU bahabwa agaciro cyane n’amadini menshi yo ku isi, ni bake cyane. Ariko Abayahudi, Abisilamu n’Abakristo, bose babona ko Aburahamua ari umuntu w’ingenzi uvugwa mu Byanditswe Byera, kandi ko yatanze urugero rwiza mu kugira ukwizera gukomeye. Bibiliya imwita “se w’abafite ukwizera bose.”—Abaroma 4:11.
Kuki abantu babona ko Aburahamu yari umuntu udasanzwe? Impamvu ni uko ari we wenyine Bibiliya ivuga incuro eshatu zose ko yabaye incuti y’Imana.—2 Ibyo ku Ngoma 20:7; Yesaya 41:8; Yakobo 2:23.
Ariko nanone, Aburahamu yari umuntu nkatwe. Yahuraga n’ibibazo duhura na byo kandi akabyitwaramo neza. Ese wifuza kumenya ibyamubayeho? Reka dusuzume icyo Bibiliya ivuga kuri uwo mugabo udasanzwe.
Amavu n’amavuko ye
Aburahamu yavutse mu mwaka wa 2018 Mbere ya Yesu, akurira mu mugi wa Uri (Intangiriro 11:27-31). Uwo mugi wari munini cyane kandi ukize. Nanone abo muri uwo mugi basengaga cyane ibigirwamana. Birashoboka ko Tera, se wa Aburahamu yari mu basengaga ibigirwamana (Yosuwa 24:2). Ariko kandi, Aburahamu yahisemo gusenga Yehovab wenyine aho gusenga ibyo bigirwamana bitagira ubuzima.
Ni iki cyatumye afata uwo mwanzuro? Aburahamu yavutse hasigaye imyaka 150 mbere y’uko Shemu, umuhungu wa Nowa apfa. Birumvikana ko niba yaraganiraga n’uwo mugabo wari ugeze mu za bukuru, Shemu yamugiriye inama z’ingirakamaro. Shemu ashobora kuba yarabwiye Aburahamu icyo byasabye kugira ngo arokoke Umwuzure, kuko we yari yarabyiboneye. Nanone Aburahamu ashobora kuba yarumvise akamaro ko gusenga Yehova, we warokoye Shemu n’umuryango we, ntibarimburwe n’Umwuzure.
Aburahamu yakiriye neza ibyo yamenye ku byerekeye Imana y’ukuri kandi arabikurikiza, yaba yarabibwiwe na Shemu cyangwa yarabimenye mu bundi buryo. Igihe Yehova, “we ugenzura imitima,” yitegerezaga Aburahamu, yamubonyemo ikintu cyiza kandi aramufasha kugira ngo arusheho kuba umuntu mwiza.—Imigani 17:3; 2 Ibyo ku Ngoma 16:9.
Imibereho ye
Aburahamu yabayeho neza kandi agira imibereho ishimishije. Nubwo yagiye ahura n’ibibazo, ntibyamubujije kwishimira ubwo buzima. Reka dusuzume bimwe mu byamubayeho.
▪ Igihe Aburahamu yari atuye mu mugi wa Uri, Imana yamutegetse kuva mu gihugu cye cy’amavuko akajya mu gihugu Imana yari kumwereka. Nubwo Aburahamu na Sara batari basobanukiwe aho bagiye cyangwa impamvu Imana ibategetse kujyayo, barayumviye. Amaherezo, Aburahamu na Sara bageze mu gihugu cy’i Kanani batura mu mahema, bakomeza kubaho ari abimukira kugeza igihe bapfiriye.—Ibyakozwe 7:2, 3; Abaheburayo 11:8, 9, 13.
▪ Igihe Aburahamu na Sara bari bataragira akana, Yehova yasezeranyije Aburahamu ko yari gukomokwaho n’ishyanga rikomeye. Yehova yongeyeho ko imiryango yose yo mu isi yari kuzahabwa umugisha binyuze kuri Aburahamu (Intangiriro 11:30; 12:1-3). Hashize igihe, Yehova yashimangiye ko agifite umugambi wo gusohoza iryo sezerano. Yabwiye Aburahamu ko yari kuzakomokwaho n’abantu batabarika, bangana n’inyenyeri zo mu kirere.—Intangiriro 15:5, 6.
▪ Igihe Aburahamu yari afite imyaka 99, Sara ari hafi kugira imyaka 90, Yehova yabasezeranyije ko bari kuzabyara umuhungu. Ukurikije uko abantu babona ibintu, ibyo byasaga n’ibidashoboka. Ariko Aburahamu na Sara baje kubona ko burya nta ‘cyananira Yehova’ (Intangiriro 18:14). Hashize umwaka, Aburahamu afite imyaka 100, yabyaye umwana w’umuhungu yise Isaka (Intangiriro 17:21; 21:1-5). Imana yasobanuye mu buryo bwumvikana ko abantu bo ku isi bari kuzahabwa imigisha ihebuje binyuze kuri Isaka.
▪ Hashize imyaka myinshi, Yehova yasabye Aburahamu ikintu kidasanzwe: yamusabye kumutambira Isaka, umuhungu we yakundaga, kandi uwo muhungu yari atarashaka ngo abe yarabyaye abana.c Nubwo Aburahamu agomba kuba yarababajwe no gutamba umwana we, yari yiteguye kumvira Yehova agatamba Isaka. Aburahamu yari yiringiye adashidikanya ko bibaye ngombwa Imana yashoboraga kuzura Isaka, kugira ngo isezerano ryayo risohore (Abaheburayo 11:19). Igihe Aburahamu yari agiye gutamba umuhungu we, Imana yarahagobotse ikiza Isaka. Imana yashimiye Aburahamu bitewe n’uko kumvira kwe gutangaje. Icyo gihe na bwo, Imana yasubiyemo rya sezerano yahaye Aburahamu.—Intangiriro 22:1-18.
▪ Aburahamu yaramye imyaka 175, nuko asinzirira mu rupfu. Bibiliya ivuga ko yapfuye “ashaje neza kandi anyuzwe” (Intangiriro 25:7, 8). Bityo rero, Aburahamu yiboneye isohozwa ry’irindi sezerano ry’Imana, ryavugaga ko yari kurama igihe kirekire kandi agapfa ashaje neza.—Intangiriro 15:15.
Umurage yadusigiye
Hari ibintu byinshi Aburahamu azwiho, uretse kuba yarakoreye Imana no kuba ari umuntu wa kera uvugwa mu mateka. No muri iki gihe, inkuru ivuga ibye ifite akamaro kuko itwereka urugero rwiza dukwiriye kwigana (Abaheburayo 11:8-10, 17-19). Tugiye gusuzuma imico ine y’ingenzi yamuranze. Reka dutangirire ku muco ashobora kuba azwiho cyane, ari wo kwizera.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mbere, Aburahamu yitwaga Aburamu naho umugore we akitwa Sarayi. Hashize igihe Imana yahinduye izina rye, imwita Aburahamu bisobanura “Sekuruza w’abantu benshi” naho Sarayi yitwa Sara bisobanura “Igikomangoma” (Intangiriro 17:5, 15). Kugira ngo izi ngingo zikurikirana zumvikane neza, turajya dukoresha izina Aburahamu na Sara.
b Bibiliya ivuga ko Yehova ari izina ry’Imana.
c Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo by’abasomyi . . . Kuki Imana yasabye Aburahamu gutamba umuhungu we?” iri muri iyi gazeti ku ipaji ya 23.
Agasanduku ko ku ipaji ya 4
Umuntu w’ingenzi uvugwa mu mateka ya Bibiliya
Mu bice icumi bibanza byo muri Bibiliya, mu gitabo cy’Intangiriro, havugwamo amateka y’abantu benshi bagaragaje ukwizera, harimo Abeli, Enoki na Nowa. Ariko ibindi bice 15 bikurikiraho, byo byibanda ku buzima bw’umugabo umwe witwaga Aburahamu.
Nanone, zimwe mu nyigisho za mbere z’ingenzi ziri muri Bibiliya, zivugwa ku ncuro ya mbere mu birebana na Aburahamu. Nk’urugero, mu nkuru zivuga iby’imibereho ya Aburahamu, dusangamo . . .
▪ ahantu ha mbere Imana ivugwaho ko ari Ingabo ikingira abagaragu bayo.—Intangiriro 15:1; reba mu Gutegeka kwa Kabiri 33:29; Zaburi 115:9; Imigani 30:5.
▪ ahantu ha mbere havuga ibirebana no kwizera Imana.—Intangiriro 15:6.
▪ ahantu ha mbere haboneka ijambo umuhanuzi.—Intangiriro 20:7.
▪ ahantu ha mbere havuga iby’urukundo rwa kibyeyi.—Intangiriro 22:2.