ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 76
  • Asangira n’Umufarisayo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Asangira n’Umufarisayo
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Yesu asangira n’Umufarisayo
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • “Munyigireho”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Yesu Yamagana Abamurwanyaga
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • “Murabe maso mwirinde umusemburo w’Abafarisayo”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 76

Igice cya 76

Asangira n’Umufarisayo

YESU amaze gusubiza abamurwanyaga bashidikanyaga ku bihereranye n’aho yavanye ububasha bwo gukiza umuntu wari ikiragi, Umufarisayo umwe yamutumiriye kuza gusangira na we. Mbere yo kurya, Abafarisayo bagiraga umuhango wo gukaraba intoki bakageza mu nkokora. Babigenzaga batyo mbere yo kurya na nyuma y’aho, ndetse no hagati barimo barya. N’ubwo uwo mugenzo utari unyuranyije n’amategeko yanditswe y’Imana, wakorwagamo ibintu birenze ibyo Imana yasabaga gukora mu muhango wo kwiyeza.

Uwo muntu wari watumiye Yesu abonye ko atubahirije uwo muhango, yumvise bimutangaje. N’ubwo atigeze avuga amagambo agaragaza ko bimutangaje, Yesu yarabibonye maze aravuga ati “mwebwe Abafarisayo mwoza inyuma y’igikombe n’imbehe, ariko mu nda hanyu huzuyemo ubwambuzi n’ububi. Mwa bapfu mwe, iyaremye inyuma si yo yaremye no mu nda?”

Bityo rero, Yesu yashyize ahabona uburyarya bw’Abafarisayo bakarabaga intoki by’umuhango gusa, ariko bakaba batarashoboraga kweza imitima yabo bayivanamo ubugome. Yabahaye inama agira ati “ibiri imbere abe ari byo mutangana ubuntu, ni bwo byose bizabatunganira.” Bagombaga gutanga basunitswe n’urukundo, atari ugushaka kwibonekeza imbere y’abandi, kugira ngo babone ko ari abakiranutsi.

Yesu yakomeje agira ati “muzabona ishyano, Bafarisayo, kuko mutanga kimwe mu icumi cy’isogi na nyiragasogereza n’imboga zose, mukirengagiza gukiranuka no gukunda Imana. Ibyo mwari mukwiriye kubikora na byo, na bya bindi ntimubireke.” Amategeko Imana yahaye Abisirayeli yabasabaga gutanga umugabane wa kimwe mu icumi w’ibyo babaga bejeje. Isogi na nyiragasogereza ni utuboga turyoshya ibiryo. Abafarisayo bitwararikaga ku bihereranye no gutanga kimwe mu icumi, ndetse na kimwe mu icumi cy’utwo tuboga tudafite icyo tuvuze, ariko Yesu yabaciriyeho iteka kubera ko birengagizaga ibindi bintu by’ingenzi kurushaho basabwaga, urugero nko kugaragaza urukundo, kurangwa n’ubugwaneza no kwicisha bugufi.

Yesu yakomeje abaciraho iteka agira ati “muzabona ishyano, Bafarisayo, kuko mukunda intebe z’icyubahiro mu masinagogi, no kuramukirizwa mu maguriro. Muzabona ishyano, kuko mumeze nk’ibituro bitagaragara, abantu bakabigendaho batabizi.” Ibikorwa byabo by’umwanda ntibyagaragaraga inyuma. Idini ry’Abafarisayo ryagaragaraga neza inyuma, ariko imbere nta gaciro ryari rifite. Ryari ryuzuye uburyarya.

Umwigisha w’amategeko wari umwe mu bahanga mu by’Amategeko y’Imana wumvaga ukuntu Yesu abaciraho iteka, yaritotombye ati “Mwigisha, ubwo uvuze utyo natwe uradututse.”

Yesu yagaye n’abo bahanga mu by’Amategeko agira ati “namwe abigishamategeko, muzabona ishyano, kuko mwikoreza abantu imitwaro idaterurwa, namwe ubwanyu ntimuyikozeho n’urutoki. Muzabona ishyano, kuko mwubaka ibituro by’abahanuzi, ba sogokuruza banyu ari bo babīshe.”

Imitwaro Yesu yavugaga aha ngaha ni imigenzo itanditse; ariko abo bigisha b’amategeko ntibashoboraga kuba bayoroshya na gato kugira ngo borohereze abantu. Yesu yagaragaje ko ndetse abo bigisha b’amategeko bishimiye ko abahanuzi bishwe, maze arababwira ati ‘amaraso y’abahanuzi bose yavuye, uhereye ku kuremwa kw’isi, azabazwa ab’iki gihe; uhereye ku maraso ya Abeli ukageza ku maraso ya Zakariya wiciwe hagati y’igicaniro n’urusengero: ni koko, ndababwira yuko azabazwa ab’iki gihe.’

Isi y’abantu bari gucungurwa yatangiye igihe Adamu na Eva babyaraga abana; bityo rero, Abeli yabayeho uhereye ku “kuremwa kw’isi.” Nyuma y’uko Zakariya yicwa urubozo, ingabo z’Abasiriya zaraje zihindura u Buyuda umusaka. Ariko Yesu yahanuye ko ab’igihe cye bari kuzarimburwa nabi kurushaho, kubera ubugome bwabo bwari bukabije. Barimbuwe hashize hafi imyaka 38, mu mwaka wa 70 I.C.

Yesu yakomeje kubaciraho iteka agira ati “muzabona ishyano, abigishamategeko, kuko mwatwaye urufunguzo rw’ubwenge: ubwanyu ntimwinjira, n’abashakaga kwinjira mwarababujije.” Abahanga mu by’Amategeko bari bafite inshingano yo kubwira abantu Ijambo ry’Imana, babamenyesha ibisobanuro byaryo. Ariko bananiwe kubikora, ndetse bima abantu igikundiro bari bafite cyo kurisobanukirwa.

Abafarisayo n’abahanga mu by’amategeko barakariye Yesu kuko yari abashyize ahabona. Igihe yasohokaga mu nzu, batangiye kumukanika bamuhata ibibazo. Bashatse kumugusha mu mutego ngo avuge ikintu cyari gutuma bamufata. Luka 11:37-54; Gutegeka 14:22; Mika 6:8; 2 Ngoma 24:20-25.

▪ Kuki Yesu yaciriyeho iteka Abafarisayo n’Abahanga mu by’Amategeko?

▪ Ni iyihe mitwaro abigisha b’amategeko bikorezaga abantu?

▪ “Kuremwa kw’isi” kwabayeho ryari?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze