Igice cya 81
Bongera Kugerageza Kwica Yesu
KUBERA ko hari mu gihe cy’itumba, Yesu yari arimo agendagenda ahantu hasakaye hitwaga ibaraza rya Salomo. Iryo baraza ryari rikikije urusengero. Aho ni ho Abayahudi bamugoteye maze batangira kumubaza bati “uzageza he kutuyoberanya? Niba uri Kristo, utwerurire.”
Yesu yarabashubije ati “narababwiye ariko ntimwizera.” Yesu ntiyari yarigeze ababwira mu buryo butaziguye ko yari Kristo, nk’uko yari yarabibwiye Umusamariyakazi bahuriye ku iriba. Mu by’ukuri ariko, yari yarababwiye uwo yari we igihe yabasobanuriraga ko yakomotse mu ijuru, kandi ko yabayeho mbere y’uko Aburahamu abaho.
Ariko kandi, Yesu yashakaga ko abantu bo ubwabo bakwigerera ku mwanzuro w’uko yari Kristo binyuriye mu kugereranya ibikorwa bye n’ibyo Bibiliya yari yaravuze ko Kristo yagombaga gukora. Ni yo mpamvu mbere y’aho gato yari yarihanangirije abigishwa be abasaba ko batagombaga kugira uwo babwira ko ari Kristo. Ni na yo mpamvu kandi yakomeje abwira abo Bayahudi bamurwanyaga ati “imirimo nkora mu izina rya Data, nayo irampamya. Ariko ntimwizera.”
Kuki batizeraga? Byaba se ari ukubera ko batari bafite ibihamya bihagije bigaragaza ko Yesu ari Kristo? Oya, ahubwo ni ukubera impamvu Yesu yatanze ubwo yababwiraga ati “[ntimuri] abo mu ntama zanjye. Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi, kandi zirankurikira. Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi nta wuzazivuvunura mu kuboko kwanjye. . . . [“Icyo Data yampaye ni ikintu kiruta ibindi byose, kandi,” NW], nta wubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data.”
Hanyuma, Yesu yavuze ibihereranye n’imishyikirano ya bugufi afitanye na Se, agira ati “jyewe na Data turi umwe.” Kubera ko Yesu yari ku isi naho Se akaba yari ari mu ijuru, birumvikana neza ko atashakaga kuvuga ko we na Se bari umuntu umwe mu buryo nyabwo, cyangwa mu buryo bw’umubiri. Ahubwo, yashatse kuvuga ko bari umwe mu buryo bw’uko bahuje umugambi, kandi ko bunze ubumwe.
Abayahudi barakajwe n’amagambo ya Yesu, maze batora amabuye ngo bamwice, nk’uko bari babigenje mbere y’aho gato mu gihe cy’Umunsi Mukuru w’Amahema cyangwa w’Ingando. Yesu yahangaye abo bashakaga kumwica abigiranye ubutwari, maze arababwira ati “naberetse imirimo myinshi myiza yavuye kuri Data; noneho ni uwuhe murimo muri yo ubatera kuntera amabuye?”
Baramushubije bati “ku bw’imirimo myiza ntitugutera amabuye, ahubwo tuguhora kwigereranya, kuko uri umuntu ukigira [i]mana.” Ariko se, ko Yesu atari yarigeze na rimwe yihandagaza avuga ko yari imana, kuki Abayahudi bavuze ibyo?
Uko bigaragara, ni ukubera ko Yesu yiyitiriraga ububasha bo bemeraga ko ari ubw’Imana yonyine. Urugero, yerekeje ku ‘ntama’ avuga ati “nziha ubugingo buhoraho,” icyo kikaba cyari ikintu umuntu uwo ari we wese atabasha gukora. Ariko kandi, Abayahudi birengagizaga ko Yesu ubwe yiyemereye ko ahabwa ububasha na Se.
Kuba Yesu yemera ko Imana imuruta, yabigaragaje abaza ikibazo kigira kiti “ntibyanditswe mu mategeko yanyu [muri Zaburi 82:6] ngo ‘navuze ngo: muri imana’? Nuko ubwo yabise imana, abo ijambo ry’Imana ryajeho, . . . mubwirira iki uwo Data yejeje, akamutuma mu isi, muti ‘wigereranije,’ kuko navuze nti ‘ndi umwana w’Imana?’”
Ubwo abacamanza b’abantu bakiranirwa Ibyanditswe bibita “imana,” ni irihe kosa abo Bayahudi bashoboraga kubona kuri Yesu kubera ko yavuze ati “ndi umwana w’Imana”? Yesu yongeyeho ati “niba ntakora imirimo ya Data, ntimunyizere. Ariko ninyikora, n’ubwo mutanyizera, mwizere imirimo ubwayo, kugira ngo mumenye neza yuko Data ari muri jye, nanjye nkaba muri Data.”
Yesu akimara kuvuga ibyo, Abayahudi bagerageje kumufata. Ariko yarabacitse, nk’uko yari yarabigenje mbere y’aho gato ku Munsi Mukuru w’Ingando. Nuko ava i Yerusalemu maze yambuka Umugezi wa Yorodani agana aho Yohana yatangiriye kubatiza hafi imyaka ine mbere y’aho. Uko bigaragara, aho ntihari kure y’inkengero z’amajyepfo y’Inyanja ya Galilaya, hakaba hari urugendo rw’iminsi ibiri cyangwa isaga uturutse i Yerusalemu.
Abantu benshi baje basanga Yesu aho hantu maze batangira kuvuga bati “Yohana nta kimenyetso yakoze, ariko ibyo Yohana yavuze kuri uyu byari iby’ukuri byose.” Bityo benshi bamwizererayo. Yohana 10:22-42; 4:26; 8:23, 58; Matayo 16:20.
▪ Ni mu buhe buryo Yesu yashakaga ko abantu bamenya ko ari we Kristo?
▪ Ni gute Yesu na Se bari umwe?
▪ Uko bigaragara, kuki Abayahudi bavugaga ko Yesu yigiraga imana?
▪ Amagambo yo muri Zaburi Yesu yasubiyemo yagaragaje ate ko atihandagaje avuga ko angana n’Imana?