Igice cya 100
Umugani ku Bihereranye na za Mina
YESU ashobora kuba yari akiri mu rugo kwa Zakayo, aho yahagaze igihe yari ari mu rugendo agiye i Yerusalemu. Abigishwa be bibwiraga ko ubwo bari kuba bageze i Yerusalemu, yari gutangaza ko ari we Mesiya maze agashyiraho Ubwami bwe. Kugira ngo Yesu akosore iyo mitekerereze kandi agaragaze ko Ubwami bwari bukiri kure cyane, yabaciriye umugani.
Yaravuze ati “hariho umuntu w’imfura, wazindukiye mu gihugu cya kure kwimikirwayo; yamara kwima, akagaruka.” Uwo ‘muntu w’imfura’ ni Yesu, naho “[i]gihugu cya kure” kikaba ari mu ijuru. Ubwo Yesu yari kuba agezeyo, Se yari kumuha ububasha bwa cyami.
Ariko kandi, mbere y’uko agenda, uwo muntu w’imfura yahamagaye abagaragu icumi maze aha buri wese muri bo mina y’ifeza, arababwira ati “mube muzigenzura kugeza aho nzazira.” Mu isohozwa rya mbere ry’uwo mugani, abagaragu icumi bashushanya abigishwa ba mbere ba Yesu. Mu isohozwa ryagutse kurushaho, bashushanya abantu bose bazaraganwa na we mu Bwami bwo mu ijuru.
Mina z’ifeza zari ibiceri bifite agaciro, igiceri kimwe kikaba cyaranganaga hafi n’umushahara w’amezi atatu w’umuhinzi. Ariko se, izo mina zishushanya iki? Kandi se, ni mu biki abo bagaragu bari kuzikoresha?
Mina zigereranya ibintu by’agaciro abigishwa babyawe n’umwuka bashoboraga kwifashisha kugira ngo babone abantu benshi kurushaho bari kuzaragwa Ubwami bwo mu ijuru, kugeza igihe Yesu yari kuza ari Umwami w’Ubwami bwasezeranyijwe. Nyuma yo kuzuka kwe na nyuma yo kubonekera abigishwa be, yabahaye mina z’ikigereranyo kugira ngo bahindure abantu benshi abigishwa, bityo babe bongereye abagize itsinda ry’Ubwami bwo mu ijuru.
Yesu yakomeje agira ati “ariko abaturage bo mu gihugu cye bangaga [uwo muntu w’imfura], maze bamukurikiza intumwa bati ‘uyu ntidushaka ko atubera umwami.’” Abo baturage ni Abisirayeli, cyangwa Abayahudi, utabariyemo abigishwa ba Yesu. Yesu amaze kujya mu ijuru, abo Bayahudi bagaragaje ko batashakaga ko ababera umwami batoteza abigishwa be. Muri ubwo buryo, babigenje nka ba baturage bakurikije umwami wabo intumwa.
Ba bagaragu icumi bakoresheje mina zabo bate? Yesu yaravuze ati “agarutse, amaze kwimikwa, ategeka ko bahamagara ba bagaragu yasigiye za feza, ngo amenye urugenzo umuntu wese muri bo yagenzuye. Uwa mbere araza, ati ‘Mwami, mina yawe yavuyemo izindi mina cumi.’ Aramubwira ati ‘nuko nuko, mugaragu mwiza; kuko wakiranutse ku gito cyane, nuko ube umutware w’imisozi cumi.’ Haza uwa kabiri ati ‘Mwami, mina yawe yavuyemo mina eshanu.’ Uwo na we aramubwira ati ‘nawe, twara imisozi itanu.’”
Umugaragu wari ufite mina icumi ashushanya itsinda ry’abigishwa, uhereye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. kugeza ubu, hakubiyemo n’intumwa. Umugaragu wungutse mina eshanu na we ashushanya irindi tsinda ry’abantu, na bo muri icyo gihe bongeraga umutungo w’umwami wabo hano ku isi, bakurikije uburyo ndetse n’ubushobozi bari bafite. Ayo matsinda yombi yabwirije ubutumwa bwiza abigiranye umwete, kandi ingaruka zabaye iz’uko abantu benshi bafite imitima ikiranuka bahindutse Abakristo. Icyenda muri ba bagaragu babashije gukora imirimo yabo mu buryo bugira ingaruka nziza kandi bongereye ubutunzi bari barahawe.
Yesu yakomeje avuga ati “undi araza, aramubwira ati ‘mwami, dore mina yawe! Narayibitse ipfunyitse mu gitambaro: kuko nagutinyiye ko uri umunyamwaga, ujyana ibyo utabitse, ugasarura ibyo utabibye.’ Aramubwira ati ‘ndagucira urubanza ku byo uvuze, wa mugaragu mubi we: wari uzi yuko ndi umunyamwaga, ko njyana ibyo ntabitse, ko nsarura ibyo ntabibye. Ni iki cyakubujije guha abagenza ifeza yanjye, ngo bayigenzure? Maze naza, nkayitwarana n’urugenzo rwayo.’ Abwira abahagaze aho, ati ‘nimumwake mina ye, muyihe ufite mina cumi.’”
Ku bihereranye n’uwo mugaragu mubi, gutakaza mina y’ikigereranyo bisobanura gutakaza umwanya mu Bwami bwo mu ijuru. Ni koko, yatakaje igikundiro cyo gutegeka, mu buryo runaka, imijyi icumi cyangwa imijyi itanu. Nanone, uzirikane ko uwo mugaragu atavuzweho ko yari mubi kubera ibintu runaka bibi yakoze, ahubwo ni ukubera ko nta cyo yakoze kugira ngo yongere ubutunzi bw’ubwami bwa shebuja.
Igihe mina y’uwo mugaragu mubi yahabwaga umugaragu wa mbere, abandi babirwanyije bagira bati “Mwami, ko afite icumi!” Nyamara kandi, Yesu yarabashubije ati “ufite azahabwa, ariko udafite, azakwa n’icyo yari afite. Kandi ba banzi banjye, batakunze ko mbategeka, nimubazane hano, mubīcire imbere yanjye.” Luka 19:11-27, gereranya na NW; Matayo 28:19, 20.
▪ Ni iki cyatumye Yesu aca umugani uhereranye na za mina?
▪ Umuntu w’imfura ni nde, kandi se, igihugu yagiyemo ni ikihe?
▪ Abagaragu ni bande, kandi za mina zishushanya iki?
▪ Abaturage ni bande, kandi bagaragaje bate urwango rwabo?
▪ Kuki umwe mu bagaragu yavuzweho ko yari mubi, kandi kuba yaratakaje mina ye bisobanura iki?