UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | LUKA 19-20
Amasomo tuvana ku mugani wa mina icumi
Ibintu bikurikira bivugwa muri uwo mugani bisobanura iki?
Shebuja w’abagaragu ni Yesu
Abagaragu bagereranya abigishwa ba Yesu basutsweho umwuka
Amafaranga abagaragu bahawe na shebuja agereranya umurimo mwiza wo guhindura abantu abigishwa
Uyu mugani urimo imiburo irebana n’ibyari kuba ku Bakristo basutsweho umwuka iyo bakora nk’iby’umugaragu mubi yakoze. Yesu aba yiteze ko abigishwa be bakoresha imbaraga zabo zose n’ubutunzi bwabo mu murimo wo guhindura abantu abigishwa.
Twakwigana dute Abakristo basutsweho umwuka bizerwa mu murimo wo guhindura abantu abigishwa?