ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 103
  • Yongera Kujya mu Rusengero

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yongera Kujya mu Rusengero
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Urusengero rwongera kwezwa
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • “Igihe kirasohoye!”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Twiyumvishe Uko Byagenze mu Minsi ya Nyuma y’Imibereho ya Yesu ku Isi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Yesu yeza urusengero
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 103

Igice cya 103

Yongera Kujya mu Rusengero

YESU n’abigishwa be bari bamaze iminsi itatu i Betaniya, kuva igihe bahagereye baturutse i Yeriko. Noneho, ku wa Mbere tariki ya 10 Nisani, bwakeye bamaze kugera mu nzira bajya i Yerusalemu. Yesu yari ashonje. Igihe yarabukwaga igiti cy’umutini cyari gifite amababi, yagiye kureba niba gishobora kuba cyari gifite imitini.

Icyo giti cyari cyarazanye amababi mbere y’igihe, kubera ko imitini yeraga mu kwezi kwa Gatandatu, kandi icyo gihe hari mu mpera z’ukwezi kwa Gatatu. Uko bigaragara ariko, Yesu yumvise ko ubwo amababi yari yaraje mbere y’igihe, imitini na yo yashoboraga kuba yareze mbere y’igihe. Ariko kandi, yaramanjiriwe. Amababi yari yahaye icyo giti isura itari yo. Yesu yahise avuma icyo giti, agira ati “umuntu ntakarye ku mbuto zawe iteka ryose.” Ingaruka z’uwo muvumo wa Yesu n’icyo wasobanuraga byamenyekanye mu gitondo cyakurikiyeho.

Yesu n’abigishwa be bakomeje urugendo, maze bidatinze bagera i Yerusalemu. Yagiye mu rusengero, urwo yari yitegereje cyane ikigoroba cy’umunsi wari wabanjirije uwo. Ariko kandi, uwo munsi hari ikintu runaka yakoze, nk’uko yari yarabigenje mu myaka itatu mbere y’aho, ubwo yari yaje kwizihiza Pasika yo mu mwaka wa 30 I.C. Yesu yasohoye abacururizaga mu rusengero n’abaguraga, kandi yubika ameza y’abavunjaga amafaranga n’intebe z’abagurishaga inuma. Ndetse ntiyemereye umuntu n’umwe kugira icyo anyuza mu rusengero.

Yaciriyeho iteka abo bavunjiraga amafaranga mu rusengero n’abagurishirizagamo amatungo, agira ati “mbese ntimuzi ko byanditswe ngo ‘Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose’? Ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi.” Bari abambuzi kubera ko ababaga bashaka kugura amatungo yo gutamba, bayabagurishaga ku giciro gihanitse cyane kuko nta handi bashoboraga kuyakura. Ku bw’ibyo, Yesu yabonaga ko ubwo bucuruzi bwari uburyo bwo kunyaga cyangwa kwambura abantu.

Abatambyi bakuru, abanditsi n’abakuru bo muri rubanda bamaze kumva ibyo Yesu yari yakoze, bongeye gushakisha uburyo bwo kumwica. Muri ubwo buryo, bagaragaje neza ko batari biteguye guhinduka. Nyamara kandi, ntibari bazi uko bari kubigenza kugira ngo bice Yesu, kubera ko abantu bose bakomezaga kumukurikira bashaka kumva ibyo avuga.

Uretse Abayahudi kavukire, Abanyamahanga na bo bari baje kwizihiza Pasika. Abo bari abanyamahanga bari barahindukiriye idini rya Kiyahudi. Abagiriki bamwe na bamwe, uko bigaragara bakaba bari barahindukiriye idini rya Kiyahudi, icyo gihe begereye Filipo maze bamusaba ko babonana na Yesu. Filipo yegereye Andereya, wenda akaba yari agiye kumubaza niba byari bikwiriye ko babonana na we. Uko bigaragara, Yesu yari akiri mu rusengero, aho abo Bagiriki babashaga kumubona.

Yesu yari azi ko ashigaje iminsi mike yo kubaho, akaba ari yo mpamvu yatanze urugero rwagaragazaga neza imimerere yari arimo, agira ati “igihe kirasohoye, ngo Umwana w’umuntu ahabwe ubwiza bwe. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko, iyo akabuto k’ishaka [“ingano,” NW] kataguye hasi ngo gapfe, kagumaho konyine: ariko, iyo gapfuye, kera imbuto nyinshi.”

Akabuto kamwe k’ingano gafite agaciro gato cyane. Nyamara se, bigenda bite iyo gatewe mu butaka maze ‘kagapfa,’ ntigakomeze kwitwa ko ari imbuto? Icyo gihe karamera, amaherezo kagakura maze kagahinduka ihundo rihunze impeke nyinshi cyane z’ingano. Mu buryo nk’ubwo, Yesu ni we wenyine wari umuntu utunganye. Ariko kandi, mu gihe yari gupfa ari uwizerwa ku Mana, yari gutuma abantu bizerwa kandi bafite umwuka w’ubwitange nk’uwo yagaragaje babona ubuzima bw’iteka. Ni yo mpamvu Yesu yavuze ati “ukunda ubugingo bwe, arabubura: ariko uwanga ubugingo bwe muri iyi si, azaburinda ageze ku bugingo buhoraho.”

Uko bigaragara, Yesu ntiyari arimo yitekerezaho wenyine, kuko yakomeje agira ati “umuntu nankorera, ankurikire kuko aho ndi, n’umugaragu wanjye ari ho azaba: umuntu nankorera, Data azamuha icyubahiro.” Mbega ukuntu gukurikira Yesu no kumukorera byari guhesha ingororano ihebuje! Iyo yari ingororano yo guhabwa na Data igikundiro cyo gufatanya na Kristo mu Bwami.

Yesu yatekereje ku mubabaro mwinshi ndetse n’urupfu rw’agashinyaguro byari bimutegereje, maze akomeza agira ati “none umutima wanjye urahagaze, kandi navuga iki? Nti ‘Data, nkiza undokore iki gihe’.” Iyaba yarashoboraga kwirinda ibyari bimutegereje! Ariko si ko byari kugenda, kuko yavuze ati ‘ni byo byanzanye ngo nkigeremo.’ Yesu yemeraga gahunda y’Imana yose uko yakabaye, hakubiyemo n’urupfu rwe rw’igitambo. Matayo 21:12, 13, 18, 19; Mariko 11:12-18; Luka 19:45-48; Yohana 12:20-27.

▪ Kuki Yesu yari yizeye kubona imitini n’ubwo atari igihe cyayo?

▪ Kuki Yesu yise abacururizaga mu rusengero “abambuzi”?

▪ Ni mu buhe buryo Yesu agereranywa n’akabuto k’ingano gapfa?

▪ Yesu yagize ibihe byiyumvo ku bihereranye n’imibabaro n’urupfu byari bimutegereje?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze