Igice cya 125
Umubabaro Mwinshi Yagiriye ku Giti
HARI ibisambo bibiri byari biri kumwe na Yesu babijyanye kubyica. Icyo kivunge cy’abantu kitaragera kure y’umujyi, cyahagaze ahantu hitwaga i Gologota, cyangwa i Nyabihanga.
Imfungwa zavanywemo imyenda, hanyuma baziha vino y’umushari ivanze n’ishangi yatumaga ihinduka ikiyobyabwenge. Uko bigaragara, iyo vino yabaga yateguwe n’abagore b’i Yerusalemu, kandi Abaroma ntibangiraga ababaga bagiye kumanikwa kunywa kuri iyo vino y’uruvange kugira ngo batumva ububabare. Ariko kandi, Yesu amaze kumva uko imeze, yanze kuyinywa. Kubera iki? Uko bigaragara, ni ukubera ko yashatse kugumana ubushobozi bwo gutekereza muri icyo gihe cy’ikigeragezo gikomeye cyane cy’ukwizera kwe.
Ubwo noneho, baryamishije Yesu ku giti, amaboko arambuye hejuru y’umutwe. Hanyuma, abasirikare bafashe imisumari minini maze bayitera mu biganza bye no mu birenge. Yarinyagamburaga bitewe n’ububabare, mu gihe imisumari yahinguranyaga inyama z’umubiri we n’imitsi ye. Ubwo beguraga icyo giti, ububabare bwarushijeho kwiyongera, kubera ko uburemere bw’umubiri bwagendaga bushwanyura ibikomere by’aho imisumari yari iteye. Nyamara kandi, aho gukoresha iterabwoba, Yesu yasabiye abasirikare b’Abaroma agira ati “Data, ubababarire, kuko batazi icyo bakora.”
Pilato yashyize kuri icyo giti icyapa cyari cyanditsweho ngo “Yesu w’i Nazareti, Umwami w’Abayuda.” Uko bigaragara, ibyo ntiyabyandikiye gusa ko yubahaga Yesu, ahubwo yanabyandikiye ko yari yazinutswe abatambyi b’Abayahudi bari batumye acira Yesu urubanza rwo gupfa. Pilato yandikishije icyo cyapa mu ndimi eshatu kugira ngo abantu bose bashobore kugisoma—ni ukuvuga mu Giheburayo, mu Kilatini, ari rwo rurimi rwakoreshwaga mu butegetsi, no mu Kigiriki cyakoreshwaga na rubanda rusanzwe.
Abatambyi bakuru, hakubiyemo Kayafa na Ana, barumiwe. Ayo magambo yeruye ya Pilato, yatumye batagera ku migambi yabo. Ku bw’ibyo, barabirwanyije baramubwira bati “ntiwandike ngo ‘Umwami w’Abayuda,’ ahubwo wandike uti ‘yiyise umwami w’Abayuda.’” Kubera ko Pilato yari yarakajwe n’uko abatambyi bari bamugize igikoresho, yabasubizanyije agasuzuguro kenshi ati “icyo nanditse nacyanditse.”
Hanyuma, abatambyi hamwe n’imbaga y’abantu bakoraniye aho ngaho Yesu yari agiye kwicirwa, maze abatambyi bagerageza kuvuguruza amagambo yari yanditswe kuri cya cyapa. Bongeye kuzamura ibirego by’ibinyoma nk’ibyo bari bazamuye mbere y’aho igihe bari imbere y’Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi. Ntibitangaje rero kuba abagenzi banyuraga aho ngaho baratangiye gutuka Yesu, bakazunguza imitwe mu buryo bwo kumukwena, bavuga bati “wowe usenya urusengero, ukarwubaka mu minsi itatu, ikize: niba uri Umwana w’Imana, manuka uve ku . . . [“giti cy’umubabaro,” NW].”
Abatambyi bakuru n’amashumi yabo y’abanyedini bunzemo bati “yakijije abandi, ntabasha kwikiza. Ko ari umwami w’Abisirayeli, namanuke ave ku . . . [“giti cy’umubabaro,” NW] nonaha, natwe turamwemera. Yiringiye Imana, ngaho nimukize nonaha, niba imukunda: kuko yavuze ati ‘ndi Umwana w’Imana.’”
Abasirikare na bo bandujwe n’uwo mwuka maze batangira guseka Yesu. Bamuhaye vino isharira bamukwena, uko bigaragara bakaba barayikojeje ku minwa ye yari yumye. Baramushinyaguriye bati “niba uri umwami w’Abayuda ikize.” Ndetse na bya bisambo—kimwe cyari kimanitswe iburyo bwa Yesu n’ikindi ibumoso bwe—byaramukobye. Tekereza nawe! Umuntu ukomeye kuruta abandi bose mu bihe byose, ni koko, uwafatanyije na Yehova Imana kurema ibintu byose, yemeye amaramaje guteshwa agaciro bene ako kageni!
Abasirikare bafashe umwitero wa Yesu maze bawucamo ibice bine. Hanyuma, bakoresheje ubufindo kugira ngo bamenye abari kubijyana abo ari bo. Ariko kandi, ikanzu ye ntiyari ifite uruteranyirizo, kandi yari iy’agaciro gahanitse. Ku bw’ibyo, abasirikare baravuganye bati “twe kuyitanyagura: ahubwo tuyifindire, turebe uri bube nyirayo uwo ari we.” Bityo rero, basohoje amagambo yo mu Byanditswe batabizi, amagambo agira ati “bagabanye imyenda yanjye; kandi bafindira umwambaro wanjye.”
Amaherezo, umwe muri bya bisambo yaje kubona ko Yesu agomba kuba mu by’ukuri yari umwami. Ni yo mpamvu yacyashye mugenzi we agira ati “no kūbaha Imana ntuyubaha? Uri mu rubanza rumwe n’urwe. Ko twebweho duhowe ukuri, tukaba twituwe ibihwanye n’ibyo twakoze: ariko uyu nta kibi yakoze.” Hanyuma, yinginze Yesu agira ati “uzanyibuke, ubwo uzazira mu bwami bwawe.”
Yesu yaramushubije ati “uyu munsi ndakubwira ukuri yuko tuzabana muri Paradiso.” Iryo sezerano rizasohozwa igihe Yesu azaba ategeka ari Umwami mu ijuru maze akazurira uwo mugizi wa nabi wihannye kuba ku isi izaba yahindutse Paradizo, iyo abazarokoka Harimagedoni hamwe na bagenzi babo bazagira igikundiro cyo gutunganya. Matayo 27:33-44; Mariko 15:22-32; Luka 23:27, 32-43, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji; Yohana 19:17-24.
▪ Kuki Yesu yanze kunywa vino y’umushari bari bavanze n’ishangi ikayihindura ikiyobyabwenge?
▪ Uko bigaragara, kuki bashyize icyapa ku giti Yesu yari amanitseho, kandi se, ni izihe mpaka byabyukije hagati ya Pilato n’abatambyi bakuru?
▪ Ni ibihe bintu bindi by’urukozasoni Yesu yakorewe igihe yari ari ku giti, kandi uko bigaragara, ni iki cyabiteye?
▪ Ni gute ubuhanuzi bwasohojwe mu bihereranye n’ukuntu bagenje imyenda ya Yesu?
▪ Ni irihe hinduka umwe mu bisambo yagize, kandi se, ni mu buhe buryo Yesu azamukorera icyo yamusabye?