Igice cya 128
Yesu Ni Muzima!
IGIHE ba bagore basangaga imva ya Yesu irimo ubusa, Mariya Magadalena yarirutse ajya kubibwira Petero na Yohana. Ariko uko bigaragara, abandi bagore bo bagumye ku mva. Muri ako kanya, umumarayika yarababonekeye maze arababwira ngo binjiremo imbere.
Abo bagore bagezemo bahasanze undi mumarayika, maze umwe muri abo bamarayika arababwira ati “mwebweho mwitinya: kuko nzi yuko mushaka Yesu . . . [“wamanitswe,” NW]. Ntari hano; kuko yazutse nk’uko yavuze. Nimuze murebe aho Umwami yari aryamye. Nimugende vuba, mubwire abigishwa be yuko yazutse.” Nuko abo bagore na bo bagenda biruka bafite ubwoba n’ibyishimo byinshi.
Muri icyo gihe, Mariya yari yabonye Petero na Yohana maze arababwira ati “bakuye Umwami Yesu mu gituro, kandi ntituzi aho bamushyize.” Ako kanya, izo ntumwa zombi zahise zigenda ziruka. Yohana wari uzi kunyaruka cyane—uko bigaragara bitewe n’uko yari akiri muto—ni we wageze ku mva bwa mbere. Icyo gihe ba bagore bari bamaze kugenda, nta muntu n’umwe uhari. Yohana yarunamye maze arunguruka mu mva abonamo imyenda ariko ntiyinjiramo.
Petero ahageze, ntiyatindiganyije ahubwo yahise yinjiramo imbere. Yabonye imyenda irambitse aho, abona n’igitambaro bari batwikirije umutwe wa Yesu. Cyari kizingiye ahantu hamwe. Yohana na we yinjiye mu mva, maze abona kwemera ibyo Mariya yari yababwiye. Ariko kandi, ari Petero ari na Yohana, nta n’umwe wiyumvishije ko Yesu yazutse, n’ubwo Yari yarababwiye kenshi ko yari kuzazuka. Bamaze gushoberwa, bombi basubiye mu rugo, ariko Mariya wari wagarutse aho ku mva yarahagumye.
Hagati aho, ba bagore bandi barimo bihutira kujya kubwira abigishwa ko Yesu yazutse, nk’uko abamarayika bari babibategetse. Mu gihe barimo biruka vuba vuba uko babishoboye kose, Yesu yahuye na bo maze arababwira ati “ni amahoro!” Nuko bikubita ku birenge bye baramuramya. Hanyuma, Yesu yarababwiye ati “mwitinya; nimugende, mubwire bene Data bajye i Galilaya, ni ho bazambonera.”
Mbere y’aho, igihe habaga umutingito w’isi kandi abamarayika bakagaragara, abasirikare bari ku izamu baguye igihumura maze bamera nk’abapfuye. Mu gihe bari bagaruye ubwenge, ako kanya bahise bajya mu murwa maze babwira abatambyi bakuru ibyari byabaye. Bamaze kubyumvikanaho n’“abakuru” b’Abayahudi, biyemeje guha ruswa abo basirikare kugira ngo bashake ukuntu babipfukirana. Barababwiye bati “mujye muvuga muti ‘abigishwa be baje nijoro dusinziriye, baramwiba.’”
Kubera ko abasirikare b’Abaroma bashoboraga guhanishwa kwicwa mu gihe babaga basinziriye bari ku kazi, abatambyi barabasezeranyije bati “umutegeka naramuka abyumvise [ko mwari mwasinziriye], tuzamwemeza, namwe tuzabakiza amakuba.” Kubera ruswa itubutse abo basirikare bahawe, babigenje nk’uko babibwiwe. Ingaruka zabaye iz’uko inkuru y’ikinyoma yavugaga ko bibye umurambo wa Yesu yakwirakwijwe hose mu Bayahudi.
Mariya Magadalena wari wasigaye ku mva yari yishwe n’agahinda. Ni hehe Yesu yashoboraga kuba ari? Mu gihe yunamaga kugira ngo arunguruke mu mva, yabonye abamarayika babiri bambaye imyenda yera, bari bongeye kugaragara! Umwe yari yicaye ku musego n’undi ku mirambizo y’aho bari bashyize umurambo wa Yesu. Baramubajije bati “mugore, urarizwa n’iki?”
Mariya yarabashubije ati “ni uko bakuyemo Umwami wanjye, nanjye sinzi aho bamushyize.” Ubwo yakebukaga, yabonye umuntu wongeye kumubaza cya kibazo ati “mugore, urarizwa n’iki?” Nanone, uwo muntu yaramubajije ati “urashaka nde?”
Kubera ko Mariya yibwiraga ko uwo muntu yari ushinzwe kwita ku busitani bw’aho imva yari iri, yaramubwiye ati “Mutware, niba ari wowe umujyanye ahandi, mbwira aho umushyize, nanjye mukureyo.”
Uwo muntu yaramuhamagaye ati “Mariya.” Ako kanya yahise amenya ko ari Yesu, kubera ukuntu yakundaga kumuhamagara. Yariyamiriye ati “Rabuni” (risobanurwa ngo “Databuja [“Mwigisha,” NW]”). Kubera ko yari yasazwe n’ibyishimo, yaramufashe aramugundira. Ariko Yesu yaramubwiye ati “. . . [“ndekura,” NW], kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data; ahubwo jya kubwira bene Data, yuko nzamutse ngiye kwa Data, ari we So, kandi ku Mana yanjye, ari yo Mana yanyu.”
Icyo gihe, Mariya yahise yiruka ajya aho intumwa n’abandi bigishwa bari bateraniye. Yunze mu ry’abandi bagore bari bamaze kubabwira ko babonye Yesu wazutse. Nyamara, abo bagabo batari bemeye ibyari byavuzwe n’abagore ba mbere, uko bigaragara, ibyo Mariya yavuze na byo ntibabyemeye. Matayo 28:3-15; Mariko 16:5-8; Luka 24:4-12; Yohana 20:2-18.
▪ Bamaze gusanga imva irimo ubusa, ni iki Mariya Magadalena yakoze, kandi se, ni iki cyabaye ku bandi bagore?
▪ Petero na Yohana babyifashemo bate igihe basangaga imva irimo ubusa?
▪ Igihe abandi bagore bari bagiye kubwira abigishwa inkuru y’uko Yesu yazutse, ni nde bahuye na we?
▪ Byagendekeye bite abasirikare bari ku izamu, kandi se, igihe babwiraga abatambyi ibyari byabaye babashubije iki?
▪ Ni iki cyabaye igihe Mariya Magadalena yari asigaye ku mva wenyine, kandi se, ni gute abigishwa bakiriye inkuru babwiwe n’abandi bagore?