ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 91 p. 212-p. 213 par. 1
  • Yesu yazutse!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu yazutse!
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Uko Imana yibutse umwana wayo
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • Yesu ni muzima
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Imva yarimo ubusa, kuko Yesu yari muzima!
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Yesu Ni Muzima!
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 91 p. 212-p. 213 par. 1
Abagore batangajwe n’uko basanze imva ya Yesu irimo ubusa

IGICE CYA 91

Yesu yazutse!

Yesu amaze gupfa, hari umugabo w’umukire witwaga Yozefu wasabye Pilato uruhushya rwo kumukura ku giti bari bamumanitseho. Yafashe umurambo wa Yesu awushyira mu mwenda mwiza cyane, awusiga imibavu ihumura neza maze awushyira mu mva nshya. Hanyuma yabwiye abantu ngo bashyire ibuye rinini ku muryango w’iyo mva. Abakuru b’abatambyi babwiye Pilato bati: “Turatinya ko abigishwa ba Yesu baza bakiba umurambo we hanyuma bakabeshya ko yazutse.” Pilato yarababwiye ati: “Ngaho nimugende mukinge imva ye cyane kandi muyirinde.”

Nyuma y’iminsi itatu, hari abagore bazindukiye ku mva basanga rya buye rinini ryavuyeho. Barebye muri iyo mva babona umumarayika, arababwira ati: “Mwitinya. Yesu yazutse! Mugende mubwire abigishwa be bamusange i Galilaya.”

Mariya Magadalena yahise yiruka ajya kureba Petero na Yohana. Yarababwiye ati: “Batwaye umurambo wa Yesu!” Petero na Yohana bahise biruka bajya ku mva. Basanze irimo ubusa, maze basubira mu ngo zabo.

Igihe Mariya yasubiraga ku mva, yarebyemo abona abamarayika babiri, arababwira ati: “Sinzi aho bashyize Umwami wanjye.” Hanyuma yabonye umugabo akeka ko ari umukozi wo mu busitani, maze aramubwira ati: “Nyakubahwa, ndakwinginze mbwira aho wamushyize.” Ariko uwo mugabo yaramuhamagaye ati: “Mariya!” Nuko ahita amenya ko ari Yesu. Mariya yahise avuga ati: “Mwigisha,” maze aramufata aramukomeza. Yesu yaramubwiye ati: “Genda ubwire abavandimwe banjye ko wambonye.” Mariya yahise yiruka abwira abigishwa ko yabonye Yesu.

Kuri uwo munsi, hari abigishwa babiri bari mu nzira bava i Yerusalemu berekeza mu mudugudu wa Emawusi. Nuko haza umugabo ajyana na bo, ababaza ibyo bagendaga bavuga. Baramusubije bati: “Wowe ntuzi ibyabaye? Hashize iminsi itatu abakuru b’abatambyi bishe Yesu. None hari abagore bavuze ko yazutse!” Uwo mugabo yarababajije ati: “Ese ntimwizera abahanuzi? Bavuze ko Kristo yari gupfa hanyuma akazuka.” Yakomeje kugenda abasobanurira Ibyanditswe. Bageze mu mudugudu wa Emawusi, basabye uwo mugabo ngo aze bajyane. Kuri uwo mugoroba igihe barimo basangira, yafashe umugati arasenga, maze bahita bamenya ko ari Yesu. Ariko bahise bamubura.

Abo bigishwa babiri bahise biruka bajya mu nzu intumwa zari ziteraniyemo i Yerusalemu, bazibwira ibyababayeho. Igihe bari muri iyo nzu, Yesu yarababonekeye bose. Intumwa ntizahise zemera ko ari Yesu. Ni yo mpamvu yazibwiye ati: “Murebe ibiganza byanjye, munkoreho. Byari byaranditswe ko Kristo yari kuzuka.”

“Ni njye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Papa wo mu ijuru atanyuzeho.”​—Yohana 14:6

Ibibazo: Byagenze bite igihe abagore bajyaga ku mva ya Yesu? Ni iki cyabaye mu nzira ijya mu mudugudu wa Emawusi?

Matayo 27:57–28:10; Mariko 15:42–16:8; Luka 23:50–24:43; Yohana 19:38–20:23

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze