Igice cya 129
Yongera Kwiyereka Abantu
ABIGISHWA bari bacyihebye. Ntibiyumvishaga ukuntu imva yari irimo ubusa, nta n’ubwo bari bemeye ibyo abagore bari bababwiye. Nuko kuri icyo Cyumweru nimunsi, Kilewopa hamwe n’undi mwigishwa bava i Yerusalemu bagiye i Emawusi, ku birometero bigera kuri 11.
Ubwo bari mu nzira bagenda baganira ku bintu byari byabaye uwo munsi, haje umuntu batari bazi maze ajyana na bo. Yarababajije ati “muragenda mubazanya ibiki?”
Icyo gihe, abigishwa barahagaze, bijimye mu maso, maze Kilewopa aramusubiza ati “mbese ni wowe wenyine mu bashyitsi b’i Yerusalemu utazi ibyahabaye muri iyi minsi?” Yarababajije ati “ni ibiki?”
Baramushubije bati “ni ibya Yesu w’i Nazareti.” “Abatambyi bakuru n’abatware bacu ba[ra]mutanze ngo acirwe urubanza rwo gupfa, . . . [“baramumanika,” NW]; kandi twiringiraga yuko ari we uzacungura Abisirayeli.”
Kilewopa na mugenzi we bamusobanuriye ibintu bitangaje byari byabaye kuri uwo munsi—bamubwira inkuru y’ukuntu babonekewe n’abamarayika n’ukuntu basanze imva irimo ubusa—ariko bahise banamubwira ko bari bayobewe icyo ibyo bintu byasobanuraga. Uwo muntu yarabacyashye agira ati “mwa bapfu mwe, imitima yanyu itinze cyane kwizera ibyo abahanuzi bavuze byose. None se, Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo, ngo abone kwinjira mu bwiza bwe?” Hanyuma, yabasobanuriye imirongo yo mu Byanditswe Byera yerekeza kuri Kristo.
Amaherezo, baje kugera hafi y’i Emawusi, maze wa muntu asa n’aho yikomereje urugendo. Kubera ko abo bigishwa bashakaga kumva byinshi, baramwinginze bati “se waretse tukagumana, kuko bwije.” Bityo yagumye aho ngaho kugira ngo basangire. Igihe yasengaga hanyuma akamanyagura umutsima akawubahereza, bamenye ko mu by’ukuri ari Yesu wari wambaye umubiri wa kimuntu. Ako kanya ariko yahise abura.
Icyo gihe rero, basobanukiwe impamvu uwo muntu yari azi ibintu byinshi bene ako kageni! Baravuze bati “yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira, adusobanurira ibyanditswe!” Bahise bahaguruka basubira i Yerusalemu bihuta cyane, aho basanze intumwa n’abandi bari bateranye hamwe na zo. Mbere y’uko Kilewopa na mugenzi we bagira icyo bavuga, abandi bababwiye mu buryo burangwa n’igishyuhirane bati “ni ukuri Umwami Yesu yazutse, ndetse yabonekeye Simoni.” Hanyuma, na bo babatekerereje ukuntu Yesu yari yababonekeye. Kuri uwo munsi, bwari bubaye ubwa kane abonekera abigishwa be batandukanye.
Mu buryo butunguranye, Yesu yarabiyeretse ku ncuro ya gatanu. N’ubwo inzugi zari zikinze bitewe n’uko abigishwa bari batinye Abayahudi, yarinjiye, ahagarara hagati yabo, maze arababwira ati “amahoro abe muri mwe.” Bagize ubwoba bwinshi, batekereza ko babonye umuzimu. Ku bw’ibyo, Yesu yabasobanuriye ko atari umuzimu, agira ati “ikibahagaritse imitima ni iki, kandi ni iki gitumye mwiburanya mu mitima yanyu? Nimurebe ibiganza byanjye n’ibirenge byanjye, mumenye ko ari jye ubwanjye. Ndetse nimunkoreho, murebe, kuko umuzimu atagira umubiri n’amagufwa nk’ibyo mundebana.” Ibyo ari byo byose ariko, ntibahise babyemera.
Kugira ngo Yesu abafashe kwiyumvisha ko ari we koko, yarababajije ati “hari icyo kurya mufite hano?” Amaze kwakira agace k’ifi kokeje no kukarya, yarababwiye ati “aya ni amagambo nababwiraga nkiri kumwe namwe [mbere y’uko mfa], yuko ibyanditswe kuri jye byose mu mategeko ya Mose no mu byahanuwe no muri Zaburi bikwiriye gusohora.”
Mu gihe Yesu yakomezaga icyo mu by’ukuri umuntu yakwita icyigisho cya Bibiliya, yarabigishije ati “ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu, kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu. Ni mwe bagabo b’ibyo.”
Kubera impamvu runaka, Toma ntiyari muri iryo teraniro ry’ingenzi cyane ryabaye ku Cyumweru nimugoroba. Bityo rero, mu minsi yakurikiyeho, abandi bamubwiranye ibyishimo bati ‘twabonye Umwami!’
Toma yanze kubyemera maze aravuga ati “nintabona inkovu z’imbereri mu biganza bye, ngo nzishyiremo urutoki rwanjye, sinshyire n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe, sinzemera.”
Hashize iminsi umunani, abigishwa bongeye guteranira mu nzu. Icyo gihe noneho, Toma yari ari kumwe na bo. N’ubwo inzugi zari zikinze, Yesu yongeye guhagarara hagati yabo maze arababwira ati “amahoro abe muri mwe.” Hanyuma, yakebutse Toma maze aramubwira ati “zana hano urutoki rwawe, urebe ibiganza byanjye; kandi uzane n’ikiganza cyawe, ugishyire mu rubavu rwanjye: kandi we kuba utizera.”
Toma yariyamiriye ati “Mwami wanjye! Kandi Mana yanjye!”
Yesu yaramubajije ati “wijejwe n’uko umbonye: hahirwa abizeye batambonye.” Luka 24:11, 13-48; Yohana 20:19-29.
▪ Igihe abigishwa babiri bajyaga i Emawusi, ni ibihe bibazo umuntu batari bazi yababajije?
▪ Ni iki uwo muntu batari bazi yavuze cyatumye abigishwa bumva imitima yabo igurumanye?
▪ Abigishwa bamenye bate uwo uwo muntu yari we?
▪ Igihe Kilewopa na mugenzi we basubiraga i Yerusalemu, ni iyihe nkuru ishishikaje bumvise?
▪ Ni mu buhe buryo Yesu yabonekeye abigishwa be ku ncuro ya gatanu, kandi se, ni iki cyabayeho icyo gihe?
▪ Ni iki cyabaye hashize iminsi umunani Yesu yigaragaje ku ncuro ya gatanu, kandi se, ni gute amaherezo Toma yaje kwemera adashidikanya ko Yesu yari muzima?