Igice cya 132
Iburyo bw’Imana
KUBA Yesu yarasutse umwuka wera ku bigishwa be ku munsi wa Pentekote, byari ikimenyetso cyagaragazaga ko yari yaramaze kugera mu ijuru. Nanone kandi, ibintu umwigishwa Sitefano yabonye mu iyerekwa nyuma y’aho gato, na byo byagaragaje ko Yari yaragezeyo. Mbere y’uko Sitefano yicishwa amabuye kubera ubuhamya bwizerwa yatanze, yariyamiriye ati “dore, mbonye ijuru rikingutse, n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana.”
Mu gihe Yesu yari yicaye iburyo bw’Imana, yari ategereje ko Se amuha itegeko agira ati “tegeka hagati y’abanzi bawe.” Ariko se, kuva icyo gihe kugeza igihe yari guhagurukira kurwanya abanzi be, ni iki yari kuba akora? Yari kuba ategeka abigishwa be basizwe, abayobora mu murimo wabo wo kubwiriza kandi abategurira kuzaba abami bari gufatanya na we mu Bwami bwa Se, binyuriye ku muzuko.
Urugero, Yesu yatoranyije Sawuli (waje kumenyekana neza nyuma y’aho ku izina rye ry’Iriroma rya Pawulo) kugira ngo afate iya mbere mu murimo wo guhindura abantu abigishwa mu bindi bihugu. Sawuli yarwaniraga ishyaka Amategeko y’Imana, ariko yari yarayobejwe n’abayobozi ba kidini b’Abayahudi. Ingaruka zabaye iz’uko Sawuli atari ashyigikiye gusa ko Sitefano yicwa, ahubwo yanagiye i Damasiko afite ubutumwa bw’umutambyi mukuru Kayafa bwo gufata abagabo n’abagore b’abigishwa ba Yesu bose yari kuhasanga, maze akabajyana i Yerusalemu. Ariko kandi, mu gihe Sawuli yari mu nzira agenda, yagize atya agotwa n’umucyo urabagirana, maze yitura hasi.
Ijwi riturutse ahantu hatagaragara ryaramubajije riti “Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?” Sawuli yarabajije ati “uri nde, Mwami?”
Rya jwi ryaramushubije riti “ndi Yesu, uwo urenganya.”
Sawuli, wari wahumwe amaso n’umucyo waje mu buryo bw’igitangaza, yabwiwe na Yesu ngo ajye i Damasiko kandi ategererezeyo amabwiriza. Hanyuma, Yesu yabonekeye mu iyerekwa umwe mu bigishwa be, ari we Ananiya. Ku bihereranye na Sawuli, Yesu yabwiye Ananiya ati ‘uwo muntu ni igikoreshwa nitoranirije, ngo yogeze izina ryanjye imbere y’abanyamahanga n’abami n’Abisirayeli.’
Mu by’ukuri, Sawuli (noneho wari uzwi ku izina rya Pawulo) hamwe n’abandi bavugabutumwa, babifashijwemo na Yesu, bagize ingaruka nziza mu buryo butangaje mu murimo wabo wo kubwiriza no kwigisha. Ni koko, hashize imyaka igera kuri 25 Yesu amubonekeye igihe yari agiye i Damasiko, Pawulo yaranditse ati “ubutumwa [bwiza] . . . bwabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y’ijuru.”
Hashize indi myaka myinshi, Yesu yeretse intumwa yakundaga cyane, ari yo Yohana, uruhererekane rw’ibintu byinshi mu iyerekwa. Binyuriye kuri iryo yerekwa, iryo Yohana yasobanuye mu gitabo cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe, yabaye nk’aho yari kuzaba akiriho igihe Yesu yari kugaruka afite ububasha bwa Cyami. Yohana yavuze ko yajyanywe ‘ari mu mwuka’ akagezwa mu gihe cy’“[u]munsi w’Umwami.” Uwo “munsi” ni uwuhe?
Gusuzumana ubwitonzi ubuhanuzi bwa Bibiliya, hakubiyemo n’ubuhanuzi bwa Yesu buvuga ibihereranye n’iminsi y’imperuka, bihishura ko “[u]munsi w’Umwami” watangiye mu mwaka utazibagirana mu mateka wa 1914! Bityo rero, muri uwo mwaka ni bwo Yesu yagarutse mu buryo butagaragara, atiyerekanye imbere y’abantu bose, ahubwo abagaragu be bizerwa bakaba ari bo bonyine bamenye ko yagarutse. Muri uwo mwaka, Yehova yahaye Yesu itegeko ryo gutegeka hagati y’abanzi be.
Mu kumvira itegeko rya Se, Yesu yejeje ijuru arivanamo Satani n’abadayimoni be, maze abajugunya ku isi. Yohana amaze kubibona mu iyerekwa, yumvise ijwi rivugira mu ijuru rigira riti “noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n’ubushobozi n’ubwami bw’Imana yacu n’ubutware bwa Kristo wayo.” Ni koko, Kristo yatangiye gutegeka ari Umwami mu mwaka wa 1914!
Mbega ukuntu iyo ari inkuru nziza ku basenga Yehova bari mu ijuru! Barabwiwe bati “wa juru we, namwe abaribamo, nimwishime.” Ariko se, abari ku isi bo bari mu yihe mimerere? Rya jwi rivuye mu ijuru ryarakomeje riti “naho wowe, wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano, kuko Satani yabamanukiye, afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.”
Ubu turi muri icyo gihe gito. Ubu abantu barimo baragaragaza niba bakwiriye kuzinjira mu isi nshya y’Imana cyangwa kuzarimbuka. Mu by’ukuri, uko bizakugendekera mu gihe kizaza ubu birimo biragaragazwa n’uburyo witabira ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bubwirizwa ku isi hose binyuriye ku buyobozi bwa Kristo.
Nyuma y’aho, Yesu Kristo azaba Umukozi Imana izakoresha mu kuvanaho gahunda y’ibintu ya Satani yose uko yakabaye n’abayishyigikiye bose. Yesu azavanaho ububi bwose mu ntambara Bibiliya yita Harimagedoni. Hanyuma, Yesu, we ukurikira Yehova Imana ubwe mu kuba Umuntu ukomeye kuruta abandi bose mu ijuru no mu isi, azafata Satani n’abadayimoni be maze ababohere “ikuzimu,” ni ukuvuga mu mimerere yo kutagira icyo bakora igereranywa no gupfa, bamareyo imyaka igihumbi. Ibyakozwe 7:55-60; 8:1-3; 9:1-19; 16:6-10; Zaburi 110:1, 2; Abaheburayo 10:12, 13; 1 Petero 3:22; Luka 22:28-30; Abakolosayi 1:13, 23; Ibyahishuwe 1:1, 10; 12:7-12; 16:14-16; 20:1-3; Matayo 24:14.
▪ Ni hehe Yesu yicaye ageze mu ijuru, kandi se, ni iki yari ategereje?
▪ Yesu amaze kugera mu ijuru, ni bande yatangiye gutegeka, kandi se, ni mu buhe buryo ubutegetsi bwe bwagaragaye?
▪ Ni ryari “[u]munsi w’Umwami” watangiye, kandi se, icyo gihe habayeho iki?
▪ Ni mu buhe buryo umurimo wo kubwiriza urimo ukorwa muri iki gihe ugira ingaruka kuri buri wese muri twe mu buryo bwa bwite?
▪ Uwo murimo wo kubwiriza nurangira, ni ibihe bintu bizakurikiraho?