ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • dg igice 7 pp. 14-17
  • Ingaruka yo kwigomeka yabaye iyihe?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ingaruka yo kwigomeka yabaye iyihe?
  • Mbese Imana itwitaho koko?
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uko ibintu bimeze muri iki gihe
  • Icyo igihe cyagaragaje
  • Imana ireba kure
  • Igihe Imana yamaze yihanganira imibabaro kiri hafi kurangira
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Imibabaro yose iri hafi kurangira!
    Imibabaro yose iri hafi kurangira!
  • Impamvu yatumye Imana ireka imibabaro ikabaho
    Mbese Imana itwitaho koko?
  • Kuki Imana Yaretse Ubugizi bw’anabi Bubaho?
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
Reba ibindi
Mbese Imana itwitaho koko?
dg igice 7 pp. 14-17

Igice cya 7

Ingaruka yo kwigomeka yabaye iyihe?

1-3. Ni gute igihe cyagaragaje ko ibyo Yehova yavuze byari ukuri?

KU BIREBANA n’ikibazo cy’uburenganzira Imana ifite bwo gutegeka, ingaruka zabaye izihe muri ibi binyejana byose abantu bamaze bitegeka batisunze Imana? Ese abantu baba baragaragaje ko bategeka neza kurusha Imana? Dufatiye ku mateka y’ibikorwa by’agahomamunwa abantu bagiye bakorera abandi, nta gushidikanya ko twasubiza duhakana.

2 Igihe ababyeyi bacu ba mbere bangaga kuyoborwa n’Imana, bahise batangira kugerwaho n’akaga. Bikururiye imibabaro bo ubwabo ndetse n’umuryango wa kimuntu wose wabakomotseho. Kandi nta we bashoboraga kwitakana kuko ari bo ubwabo babyiteye. Ijambo ry’Imana riragira riti “bariyononnye ntibakiri abana bayo, ahubwo ni ikizinga kuri bo.”—Gutegeka 32:5.

3 Umuburo Imana yari yahaye Adamu na Eva w’uko iyo baza kwitarura gahunda yari yarabateguriye bari kugenda bononekara amaherezo bakanapfa wari ukuri, nk’uko amateka yabigaragaje (Itangiriro 2:17; 3:19). Kubera ko banze kuyoborwa n’Imana, bagiye bononekara amaherezo barapfa.

4. Kuki twese twavutse tudatunganye, dushobora kurwara no gupfa?

4 Uko byaje kugendekera ababakomotseho bose, ni nk’uko bivugwa mu Baroma 5:12 hagira hati “nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe [Adamu, umutware w’umuryango wa kimuntu wose], urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose.” Bityo rero, igihe ababyeyi bacu ba mbere bigomekaga ku buyobozi bw’Imana, babaye abanyabyaha bononekaye. Mu buryo buhuje n’amategeko kamere agenga iby’iyororoka, uko kudatungana kwabo bari kukuraga abari kubakomokaho bose. Ni yo mpamvu twese twavukanye ubusembwa, bityo tukaba dushobora kurwara no gupfa.

5, 6. Ni iki amateka yagaragaje ku birebana n’imihati y’abantu yo kugerageza kuzana amahoro n’uburumbuke?

5 Ubu hashize ibinyejana byinshi. Ingoma zagiye zisimburana n’izindi. Uburyo bwose bushoboka bwo gutegeka bwarageragejwe. Nyamara kandi, umuryango wa kimuntu ntiwahwemye kugerwaho n’amakuba ateye ubwoba. Nyuma y’imyaka ibihumbi bitandatu ishize, hari uwatekereza ko abantu bagombye kuba barateye imbere cyane ku buryo bashyiraho amahoro, ubutabera n’uburumbuke ku isi hose, kandi ko ubu bagombye kuba barashoboye kwimakaza imico myiza, ari yo ineza, impuhwe n’ubufatanye.

6 Ariko kandi, ibyo si ko bimeze rwose. Nta butegetsi na bumwe bw’abantu bwigeze buzana amahoro nyakuri n’uburumbuke kuri bose. Mu kinyejana cya 20 honyine, habayeho ubwicanyi bwateguwe bwaguyemo abantu babarirwa muri za miriyoni mu itsembabwoko ry’Abayahudi, n’abandi basaga miriyoni 100 bahitanywe n’intambara. Muri iki gihe, hari abantu batabarika bagiye bababazwa urubozo, abishwe n’abagiye bafungwa bazira ibyo kutihanganirana no kutavuga rumwe mu bya politiki.

Uko ibintu bimeze muri iki gihe

7. Ni iki twavuga ku mimerere y’umuryango wa kimuntu muri iki gihe?

7 Ikindi kandi, tekereza ku mimerere umuryango wa kimuntu urimo ubu muri rusange. Ubugizi bwa nabi n’urugomo byogeye hose. Gukoresha ibiyobyabwenge byabaye icyorezo. Indwara zandurira mu myanya ndangagitsina na zo ni ikindi cyorezo. Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bugarijwe n’indwara iteye ubwoba yitwa sida. Buri mwaka hapfa abantu babarirwa muri za miriyoni bahitanywe n’inzara cyangwa indwara, mu gihe hari umubare muto cyane w’abantu batunze ibya mirenge. Abantu baranduza isi kandi bakayisahura. Ahantu hose usanga imiryango yarasenyutse kandi abantu bataye umuco. Mu by’ukuri, imibereho yo muri iki gihe igaragaza isura y’ubutegetsi bw’‘imana y’iyi si,’ ari yo Satani. Iyi si abereye umutware irangwa no kutagira impuhwe n’ubugome no kononekara cyane mu by’umuco.—2 Abakorinto 4:4.

8. Kuki tudashobora kuvuga ko ibyo abantu bagezeho ubu ari iterambere nyakuri?

8 Imana yahaye abantu igihe gihagije kugira ngo bagere aho ubushobozi bwabo bugarukira mu iterambere ryabo mu bya siyansi no mu by’ubukungu. Ariko se kuba umuheto n’imyambi byarashimbujwe imbunda, ibimodoka by’intambara, indege z’intambara n’ibitwaro bya kirimbuzi ni byo twakwita iterambere koko? Ese iryo ni iterambere nyabaki niba abantu bashobora kujya mu kirere ariko ntibashobore kubana mu mahoro hano ku isi? Ese iryo ni iterambere koko niba abantu batinya gutembera mu mihanda nijoro, ndetse no ku manywa mu turere tumwe na tumwe?

Icyo igihe cyagaragaje

9, 10. (a) Ni iki ibinyejana bishize byagaragaje neza? (b) Kuki Imana itazambura abantu umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye?

9 Ibinyejana bishize byagaragaje ko abantu badashobora kuyobora intambwe zabo ngo bagire icyo bigezaho batisunze Imana. Ibyo ntibabishobora, kimwe n’uko badashobora kubaho batarya, batanywa cyangwa ngo bahumeke. Aho ukuri guherereye rero haragaragara: twaremewe kubaho tuyoborwa n’Umuremyi wacu, kimwe n’uko twaremwe tugomba kubaho ari uko dufite ibyokurya, amazi, n’umwuka wo guhumeka.

10 Mu kureka imibabaro igakomeza kubaho, Imana yerekanye mu buryo budasubirwaho, ingaruka mbi zishobora guterwa no gukoresha nabi umudendezo wo kwihitiramo ibitunogeye. Kandi uwo mudendezo ni impano y’agaciro kenshi, ku buryo Imana yaretse abantu bakirebera ingaruka zishobora guterwa no kuwukoresha nabi aho kuwubambura. Ijambo ry’Imana ryabivuze ukuri koko: “ntibiri mu muntu ugenda kwitunganyiriza intambwe ze.” Nanone riba rivuga ukuri iyo rigira riti “umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi.”—Yeremiya 10:23; Umubwiriza 8:9.

11. Ese hari ubutegetsi bw’abantu bwaba bwaravanyeho imibabaro?

11 Kuba Imana yararetse ubutegetsi bw’abantu bugakomeza kubaho mu gihe cy’imyaka ibihumbi bitandatu, byagaragaje neza ko umuntu adashobora kuvanaho imibabaro. Nta na rimwe yigeze abigeraho. Urugero, mu gihe cy’Umwami Salomo wa Isirayeli, nubwo yari afite ubwenge bwinshi, ubutunzi n’ububasha bwinshi, ntiyashoboye kuvanaho amakuba aterwa n’ubutegetsi bwa kimuntu (Umubwiriza 4:1-3). Mu buryo nk’ubwo, abategetsi bo mu isi muri iki gihe ntibashobora kuvanaho imibabaro, kabone n’iyo baba barateye imbere cyane mu by’ikoranabuhanga. Ndetse ikibabaje kurushaho, ni uko nk’uko amateka abigaragaza, abantu banze kwisunga ubutegetsi bw’Imana batumye imibabaro irushaho kwiyongera aho kuyivanaho.

Imana ireba kure

12-14. Kuba Imana yararetse imibabaro ikabaho, bizazana izihe nyungu zirambye?

12 Kuba Imana yararetse imibabaro ikabaho byaradushegeshe. Ariko rero, Imana yakoze ibintu ireba kure, kuko yari izi ingaruka nziza ibyo byari kuzagira. Uko kureba kure kwayo kuzahesha imigisha ibiremwa byayo, atari mu gihe cy’imyaka mike cyangwa imyaka ibarirwa mu bihumbi bike gusa, ahubwo mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za miriyoni na za miriyoni, mbese rwose, mu gihe cy’iteka ryose.

13 Mu gihe icyo ari cyose kizaza, haramutse hagize uwakwiha gukoresha nabi umudendezo we wo kwihitiramo kugira ngo ashidikanye ku buryo Imana ikoramo ibintu, ntibizaba bikiri ngombwa ko ahabwa igihe cyo kugerageza kugaragaza ko ibyo avuga byaba bifite ishingiro. Kuba Imana yararetse abantu bigometse bagakomeza kubaho mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi, yashyizeho urufatiro rw’icyitegererezo ruhuje n’amategeko, rushobora kuzifashishwa iteka ryose ahantu aho ari ho hose mu isi no mu ijuru.

14 Kubera ko Yehova yaretse ububi n’imibabaro bigakomeza kubaho kugeza ubu, bizaba byaragaragaye mu rugero ruhagije ko nta kintu na kimwe gikozwe mu buryo bunyuranye n’uko ashaka gishobora kugenda neza. Bizaba byaragaragaye mu buryo budashidikanywaho ko nta mugambi n’umwe, waba uw’abantu cyangwa uw’ibiremwa by’umwuka, ushobora kugira icyiza ugeraho mu buryo burambye utisunze Imana. Bityo rero, icyo gihe Imana izaba ifite impamvu zidashidikanywaho na busa zo guhita irimbura uzayigomekaho wese. “Abanyabyaha bose azabarimbura.”—Zaburi 145:20; Abaroma 3:4.

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Ababyeyi bacu ba mbere bamaze kwihitiramo kutayoborwa n’Imana, barashaje hanyuma barapfa

[Amafoto yo ku ipaji ya 16]

Byagaragaye ko ubutegetsi bw’abantu butisunze Imana buteza akaga

[Aho ifoto yavuye]

Ifoto ya Coast Guard, U.S.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze