Igice cya 6
Impamvu yatumye Imana ireka imibabaro ikabaho
1, 2. Ni gute ababyeyi bacu ba mbere bononnye urufatiro rwiza bari bashyiriweho n’Imana?
ARIKO se kuba ibintu bitaragenze neza byatewe n’iki? Habaye iki cyatumye urufatiro rwiza Imana yari yashyiriyeho ababyeyi bacu ba mbere muri Paradizo ya Edeni rwononekara? Kuki mu mwanya w’amahoro n’ubwumvikane byari muri Paradizo, hagiye habaho ubugizi bwa nabi n’imibabaro mu myaka ibihumbi n’ibihumbi?
2 Impamvu ni uko Adamu na Eva bakoresheje nabi uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo ibibanogeye. Ntibakomeje kuzirikana ko batari bararemewe kubaho batisunze Imana n’amategeko yayo ngo bagire icyo bigezaho. Bahisemo kwitandukanya n’Imana, bibwira ko ibyo byari gutuma imibereho yabo irushaho kuba myiza. Nuko barengera imipaka Imana yari yarashyize ku burenganzira bwabo bwo kwihitiramo ibibanogeye.—Itangiriro, igice cya 3.
Ikibazo kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’isi n’ijuru
3-5. Kuki Imana itahise irimbura Adamu na Eva maze ngo itangire ibintu bundi bushya?
3 Kuki Imana itahise irimbura Adamu na Eva ngo itangire ibintu bundi bushya irema abandi bantu babiri? Ni ukubera ko ubutegetsi bwayo bw’ikirenga, ni ukuvuga uburenganzira yihariye bwo gutegeka, bwari bwashidikanyijweho.
4 Ikibazo rero cyari iki: ni nde ufite uburenganzira bwo gutegeka, kandi ubutegetsi bukwiriye ni ubwa nde? Kubera ko Imana ari yo ishobora byose ikaba n’Umuremyi w’ibiremwa byose, ni yo yari ifite uburenganzira bwo gutegeka ibyaremwe. Nanone kubera ko ifite ubwenge butarondoreka, ubutegetsi bwayo ni bwo bunogeye ibiremwa byose kurusha ubundi bwose. Ariko noneho, ubwo butegetsi bw’Imana bwari bushidikanyijweho. Ikindi kandi, mbese hari inenge runaka yari iri mu miremerwe y’ikiremwa cyayo, ari cyo umuntu? Turi buze kureba ukuntu ibyo bifitanye isano n’ikibazo kirebana n’ubudahemuka bw’umuntu.
5 Kuba umuntu yarahisemo kubaho atisunze Imana byatumye havuka ikindi kibazo: mbese abantu bari kurushaho kumererwa neza batayobowe n’Imana? Nta gushidikanya ko Umuremyi yari azi igisubizo cy’icyo kibazo, ariko uburyo bwiza bwari gutuma abantu ubwabo bibonera igisubizo bwari ubwo kubarekera umudendezo wose bifuzaga. Kubera ko bihitiyemo iyo nzira bakoresheje uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo ikibanogeye, Imana yarabibemereye.
6, 7. Kuki Imana yarekeye abantu umudendezo usesuye mu gihe kirekire bene aka kageni?
6 Guha abantu igihe gihagije ngo na bo bishyirireho akabo mu mudendezo usesuye, ni byo byari gutuma Imana igaragaza mu buryo budasubirwaho niba abantu barushaho kugubwa neza bayobowe n’Imana cyangwa biyobora ubwabo. Kandi icyo gihe cyagombaga kuba kirekire bihagije kugira ngo abantu bagere aho bari kubona ko bageze aho ubushobozi bwabo bugarukira, haba mu bya politiki, mu by’inganda, mu bya siyansi no mu by’ubuvuzi.
7 Ku bw’ibyo, Imana yarekeye abantu umudendezo usesuye wo kwiyobora kugeza muri iki gihe kugira ngo igaragaze mu buryo budashidikanywaho na busa niba umuntu ashobora kwiyobora akagira icyo yigezaho atayisunze. Bityo rero, abantu bashoboye kwihitiramo hagati y’icyiza n’ikibi, kugwa neza n’ubugome, urukundo n’urwango, gukiranuka no gukiranirwa. Icyakora nanone, byabaye ngombwa ko bahangana n’ingaruka z’ayo mahitamo yabo, ni ukuvuga ineza n’amahoro cyangwa ubugizi bwa nabi n’imibabaro.
Ukwigomeka kw’ibiremwa by’umwuka
8, 9. (a) Ukwigomeka ko mu buturo bwo mu buryo bw’umwuka kwaje gute? (b) Uretse Adamu na Eva, ni bande bandi bigometse babitewe na Satani?
8 Hari n’ikindi kintu kigomba kwitabwaho. Ababyeyi bacu ba mbere si bo bonyine bigometse ku butegetsi bw’Imana. Ariko se ni nde wundi wari uriho muri icyo gihe? Ni ibiremwa by’umwuka. Mbere yuko Imana irema abantu, yari yararemye ibiremwa bihanitse cyane, ni ukuvuga abamarayika benshi, kugira ngo babe mu buturo bwo mu ijuru. Abo na bo bari bararemanywe uburenganzira bwo kwihitiramo ibibanogeye, ariko bakaba bari banakeneye kugandukira ubutegetsi bw’Imana.—Yobu 38:7; Zaburi 104:4; Ibyahishuwe 5:11.
9 Bibiliya itubwira ko ukwigomeka kwabanje kuba mu buturo bwo mu buryo bw’umwuka. Ikiremwa kimwe cy’umwuka cyashatse kugira umudendezo usesuye. Cyageze n’aho gishaka ko abantu bagisenga (Matayo 4:8, 9). Icyo kiremwa cy’umwuka cyigometse ni cyo cyateye Adamu na Eva kwigomeka, cyihandagaza kibeshya ko hari ikintu cyiza Imana yari yarabakinze (Itangiriro 3:1-5). Ni yo mpamvu cyitwa Umwanzi (Usebanya) na Satani (Urwanya). Nyuma yaho, icyo kiremwa cyaje gutuma n’ibindi biremwa by’umwuka byigomeka. Ibyo biremwa by’umwuka ni byo byaje kwitwa abadayimoni.—Gutegeka 32:17; Ibyahishuwe 12:9; 16:14.
10. Ingaruka yo kwigomeka kw’abantu n’ibiremwa by’umwuka yabaye iyihe?
10 Mu kwigomeka ku Mana, abantu ubwabo bishyize mu butware bwa Satani n’abadayimoni be. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko Satani ari ‘imana y’iki gihe yahumye imitima y’abatizera.’ Ku bw’ibyo, Ijambo ry’Imana rivuga ko “ab’isi bose bari mu Mubi.” Yesu ubwe yise Satani “umutware w’ab’iyi si.”—2 Abakorinto 4:4; 1 Yohana 5:19; Yohana 12:31.
Ibibazo bibiri
11. Satani yarwanyije Imana ku birebana n’ikihe kibazo kindi?
11 Satani yazamuye ikindi kibazo cyari kigamije kurwanya Imana. Koko rero, yashinje Imana ko yaremye abantu nabi, kandi ko ngo nta muntu n’umwe wari kwemera gukora ibyiza aramutse ashyizwe mu bigeragezo. Mu by’ukuri, yihandagaje avuga ko abantu bashoboraga ndetse no kuvuma Imana mu gihe bari kuba bageze mu bigeragezo (Yobu 2:1-5). Muri ubwo buryo, Satani yashidikanyije ku budahemuka bw’ikiremwa muntu.
12-14. Ni gute igihe cyari kugaragaza aho ukuri guherereye ku bihereranye n’ibibazo bibiri byazamuwe na Satani?
12 Ku bw’ibyo, Imana yahaye ibiremwa byose bifite ubwenge igihe gihagije kugira ngo birebe ukuntu icyo kibazo, hamwe n’ikibazo gihereranye n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana, byari gukemurwa. (Gereranya no mu Kuva 9:16.) Ibintu byagiye bibaho mu mateka y’abantu byari kugaragaza ukuri kuri ibyo bibazo byombi.
13 Mbere na mbere ariko, ni iki igihe cyari kugaragaza ku birebana n’ikibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga, ni ukuvuga ibyo kuba ubutegetsi bw’Imana ari bwo bukwiriye gutegeka? Mbese abantu bashoboraga kwiyobora neza kurusha uko byari kumera iyo bayoborwa n’Imana? Ese hari ubutegetsi bw’abantu ubwo ari bwo bwose butisunze Imana bwashoboraga gutuma isi ibamo ibyishimo, ntirangwemo intambara, ubugizi bwa nabi n’akarengane? Ese hari ubutegetsi bwashoboraga kuvanaho ubukene maze bugatuma abantu bose batunga bagatunganirwa? Mbese hari ubwashoboraga kuvanaho indwara, gusaza n’urupfu? Ibyo ni byo ubutegetsi bw’Imana bwari gukora.—Itangiriro 1:26-31.
14 Ku bihereranye n’ikibazo cya kabiri, igihe cyari guhishura iki ku birebana n’agaciro k’ikiremwa muntu? Ese uburyo Imana yaremyemo umuntu bwarimo ikosa? Mbese koko nta n’umwe mu bantu washoboraga gukora ibyiza aramutse agezweho n’ibigeragezo? Ese nta bantu bari kugaragaza ko bashaka ubutegetsi bw’Imana mu mwanya w’ubutegetsi bwigenga bwa kimuntu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Imana yahaye abantu igihe gihagije kugira ngo bagere aho ubushobozi bwabo bugarukira mu byo bari kwifuza kugeraho byose
[Aho ifoto yavuye]
Icyogajuru: Cyafotowe na NASA