ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • dg igice 5 pp. 10-13
  • Impano ihebuje y’ubushobozi bwo kwihitiramo ibitunogeye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Impano ihebuje y’ubushobozi bwo kwihitiramo ibitunogeye
  • Mbese Imana itwitaho koko?
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uko twaremwe
  • Intangiriro ihebuje
  • Umudendezo ufite imipaka
  • Ni amategeko ya nde?
  • Ishimire impano yo kwihitiramo ibikunogeye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Umudendezo w’Abasenga Yehova
    Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Uko wabona umudendezo nyakuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Twe gupfusha ubusa umudendezo twahawe n’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
Reba ibindi
Mbese Imana itwitaho koko?
dg igice 5 pp. 10-13

Igice cya 5

Impano ihebuje y’ubushobozi bwo kwihitiramo ibitunogeye

1, 2. Mu miterere yacu y’ukuntu twaremwe habonekamo iyihe mpano ihebuje?

KUGIRA ngo dusobanukirwe impamvu Imana yaretse imibabaro ikabaho n’icyo izayikoraho, tugomba kubanza kumenya uko yaturemye. Yakoze ibirenze kuturema iduha umubiri n’ubwonko gusa. Yanaduhaye ubushobozi bwihariye, haba mu bwenge no mu byiyumvo.

2 Ikintu cy’ingenzi mu bigize ubwenge bwacu n’ibyiyumvo byacu ni ubushobozi bwo kwihitiramo ibitunogeye. Ni koko, Imana yadushyizemo ubushobozi bwo kwihitiramo icyo dushaka. Iyo ni impano ihebuje rwose dukesha Imana.

Uko twaremwe

3-5. Kuki twishimira kugira ubushobozi bwo kwihitiramo ibitunogeye?

3 Reka turebe ukuntu ubushobozi bwo kwihitiramo ibitunogeye bufitanye isano no kuba Imana yararetse imibabaro ikabaho. Mbere na mbere, banza utekereze gato kuri ibi: ese wishimira kugira ubushobozi bwo kwihitiramo ibyo ugomba gukora cyangwa kuvuga, ibyokurya cyangwa kwambara, umurimo uzakora, aho uzaba n’uko uzabaho? Cyangwa se wakwifuza ko hagira umuntu ujya agutegeka icyo uvuga n’icyo ukora buri gihe mu mibereho yawe?

4 Nta muntu muzima n’umwe wakwishimira kutagira ijambo na rimwe ku mibereho ye yose bene ako kageni. Kubera iki? Kubera uburyo Imana yaturemyemo. Bibiliya itubwira ko Imana yaremye umuntu mu ‘ishusho yayo asa na yo,’ kandi bumwe mu bubasha bw’Imana ubwayo ni ubushobozi bwo kwihitiramo ibyo igomba gukora (Itangiriro 1:26; Gutegeka 7:6). Igihe Imana yaremaga abantu, yabahaye ubwo bubasha butangaje, ni ukuvuga impano yo kwihitiramo ibibanogeye. Ngiyo imwe mu mpamvu zituma twumva tubabaye iyo dukandamijwe n’ubutegetsi butwaza igitugu.

5 Ku bw’ibyo rero, icyifuzo cyo kugira umudendezo si ikintu kituzamo mu buryo bw’impanuka, kubera ko Imana ari Imana y’umudendezo. Bibiliya igira iti ‘aho umwuka w’Umwami uri ni ho haba umudendezo’ (2 Abakorinto 3:17). Bityo rero, Imana yaturemanye ubushobozi bwo kwihitiramo ibitunogeye. Kubera ko yari izi uko ibitekerezo byacu n’ibyiyumvo byacu byari kuzakora, yari izi ko twari kurushaho kugira ibyishimo iramutse iduhaye ubushobozi bwo kwihitiramo ibitunogeye.

6. Ni gute Imana yaremye ubwonko bwacu ku buryo bukorana neza n’ubushobozi bwacu bwo kwihitiramo ibitunogeye?

6 Uretse iyo mpano yo kwihitiramo ibitunogeye, Imana yanaduhaye ubushobozi bwo gutekereza, gusesengura ibintu, gufata imyanzuro no kumenya gutandukanya icyiza n’ikibi (Abaheburayo 5:14). Bityo rero, gukoresha ubwo bushobozi bwo kwihitiramo ibitunogeye byagombaga kuba bishingiye ku mahitamo arangwa n’ubwenge. Ntabwo twaremwe nk’imashini zitagira ubwenge, zidashobora gukora ibyo zishakiye. Nta n’ubwo twaremwe nk’inyamaswa zo zigendera ku bugenge kamere. Ahubwo, ubwonko bwacu butangaje bwaremwe ku buryo bushobora gukorana n’ubushobozi bwacu bwo kwihitiramo ibitunogeye.

Intangiriro ihebuje

7, 8. Ni uruhe rufatiro ruhebuje Imana yashyiriyeho ababyeyi bacu ba mbere?

7 Kugira ngo Imana yerekane ko itwitaho, ntiyahaye ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, ubushobozi bwo kwihitiramo ibibanogeye gusa, ahubwo yanabahaye buri kintu cyose gikwiriye umuntu ashobora kwifuza. Bashyizwe muri paradizo nini imeze nk’ubusitani. Bari bafite ibikenewe byose. Bari bafite ubwenge butunganye n’imibiri itunganye, ku buryo batari gusaza, kurwara cyangwa gupfa. Bashoboraga kubaho iteka. Bari kubyara abana batunganye na bo bashoboraga kubaho iteka bishimye. Kandi uwo muryango wa kimuntu wagendaga waguka, wari gukora umurimo ushimishije wo guhindura isi yose paradizo.—Itangiriro 1:26-30; 2:15.

8 Ku birebana n’ibyo, Bibiliya igira iti “Imana ireba ibyo yaremye byose, n’uko byari byiza cyane” (Itangiriro 1:31, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo). Nanone Bibiliya ivuga ku bihereranye n’Imana muri aya magambo: ‘umurimo wayo uratunganye rwose’ (Gutegeka 32:4). Ni koko, Umuremyi yashyiriyeho umuryango wa kimuntu urufatiro rutunganye. Nta cyaburaga mu byari bikenewe byose. Mbega ukuntu Imana yagaragaje ko yita ku bantu!

Umudendezo ufite imipaka

9, 10. Kuki ubushobozi bwo kwihitiramo ibitunogeye bugomba gukoreshwa uko bikwiriye?

9 Ariko se, Imana yaba yari ifite umugambi wo guha abantu ubushobozi butagira imipaka bwo kwihitiramo ibibanogeye? Ngaho nawe tekereza uko byagenda nk’igihe umujyi runaka munini waba utarangwamo amategeko agenga ibinyabiziga, aho buri wese yaba ashobora gutwara imodoka ari mu ruhande yishakiye, akanyura aho ashaka hose kandi akagendera ku muvuduko ashaka. Mbese wakwifuza gutwara imodoka muri iyo mimerere? Oya, kuko mu mihanda haba harimo akaduruvayo kandi ibyo byateza impanuka nyinshi.

10 Uko ni ko bimeze no ku birebana n’impano y’Imana y’ubushobozi bwo kwihitiramo ibitunogeye. Umudendezo udafite aho ugarukira ushobora guteza akaduruvayo mu bantu. Ni ngombwa ko habaho amategeko agenga ibikorwa by’abantu. Ijambo ry’Imana rigira riti ‘mumere nk’ab’umudendezo, ariko uwo mudendezo ntimuwutwikirize ibibi’ (1 Petero 2:16). Imana ishaka ko ubwo bushobozi bwo kwihitiramo ibitunogeye bwakoreshwa gusa mu bifitiye akamaro abantu bose. Umugambi ntiwari uw’uko twagira umudendezo utagira imipaka, ahubwo yashakaga ko tugira umudendezo ufite aho ugarukira, ugengwa n’amategeko.

Ni amategeko ya nde?

11. Twaremewe kumvira amategeko ya nde?

11 Ni amategeko ya nde tugomba kumvira? Muri 1 Petero 2:16 hakomeza hagira hati “ahubwo mugenze nk’imbata z’Imana.” Ibyo ntibishaka kuvuga ko turi mu bubata budukandamiza, ahubwo bishaka kuvuga ko twaremwe mu buryo twagira ibyishimo byinshi mu gihe tugandukiye amategeko y’Imana (Matayo 22:35-40). Amategeko yayo aduha ubuyobozi bwiza cyane kurusha andi mategeko yose yashyizweho n’abantu. Dusoma ngo “ni jyewe Uwiteka [Yehova, NW] Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo.”—Yesaya 48:17.

12. Amategeko y’Imana aduha uwuhe mudendezo wo kwihitiramo ibitunogeye?

12 Nanone ariko, amategeko y’Imana yemerera abantu kugira umudendezo mwinshi wo kwihitiramo ibibanogeye batarengereye imipaka yashyizeho. Ibyo bituma abantu bakora ibintu bitandukanye kandi bigatuma umuryango wa kimuntu ushimisha. Tekereza gato ku moko atandukanye y’ibyokurya, imyambaro, umuzika, ubugeni n’ubukorikori, cyangwa amazu biboneka ku isi hose. Birumvikana ko twakwishimira kwigirira amahitamo muri ibyo bintu aho kugira ngo hagire undi muntu ugomba kujya adufatira umwanzuro.

13. Ni ayahe mategeko kamere tugomba kumvira ku bw’inyungu zacu?

13 Bityo rero, twaremwe mu buryo dushobora kugira ibyishimo byinshi mu gihe tugandukiye amategeko y’Imana agenga imyifatire y’abantu. Ibyo ni kimwe no kugandukira amategeko kamere yashyizweho n’Imana agenga imiterere y’ikirere. Urugero, nk’ubu turamutse twirengagije itegeko rigenga imbaraga rukuruzi z’isi maze tugasimbuka duhanutse ahantu harehare cyane, twakomereka cyangwa tugapfa. Nanone turamutse twirengagije amategeko agenga imibiri yacu maze tukareka kurya, kunywa amazi cyangwa guhumeka, twapfa.

14. Tumenya dute ko abantu bataremanywe ubushobozi bwo kubaho batisunze Imana?

14 Rero nk’uko uko twaremwe bidusaba kugandukira amategeko kamere yashyizweho n’Imana agenga imiterere y’ikirere, ni na ko imiterere y’ukuntu twaremwe idusaba kugandukira amategeko y’Imana agenga imyifatire n’imibanire y’abantu (Matayo 4:4). Ntabwo abantu baremanywe ubushobozi bwo kubaho batisunze Umuremyi wabo ngo bagire icyo bigezaho ubwabo. Umuhanuzi Yeremiya yaravuze ati ‘ntibiri mu muntu ugenda kwitunganyiriza intambwe ze. Uwiteka umpane’ (Yeremiya 10:23, 24). Ku bw’ibyo rero, abantu baremewe kuyoborwa n’Imana muri byose, aho kwiyobora ubwabo.

15. Ese amategeko y’Imana yari kubera Adamu na Eva umutwaro?

15 Kumvira amategeko y’Imana ntibyari kuba umutwaro ku babyeyi bacu ba mbere. Ahubwo byari gutuma bo ubwabo bamererwa neza hamwe n’umuryango wose wa kimuntu. Iyo abo bantu bombi batarengera imipaka bari barashyiriweho n’amategeko y’Imana, bari kugubwa neza muri byose . Koko rero, ubu tuba turi muri paradizo ishimishije bihebuje turi umuryango wa kimuntu wunze ubumwe kandi urangwa n’urukundo! Nta bugizi bwa nabi, imibabaro n’urupfu byari kubaho.

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Umuremyi yashyiriyeho abantu urufatiro rutunganye

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Ese wakwifuza gutwara imodoka ahantu hagenda imodoka nyinshi hataba amategeko agenga ibinyabiziga?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze