Mbese Iyi Si Izarokoka?
Nta bandi bantu bumvise ibintu byinshi bivugwa ku mperuka y’isi nk’ab’iki gihe. Hari benshi batinya ko isi izarimburwa n’ibitwaro bya kirimbuzi. Abandi bo batekereza ko isi izarimburwa n’ibyuka bihumanya ikirere. Hari n’abumva ko abantu bazagira batya bagahagurukira icyarimwe maze bagasubiranamo bitewe no kugwa k’ubukungu.
Ese koko iyi si izarimbuka? Niba ari ko biri se, byaba bisobanura iki? Ese hari ikindi gihe isi yigeze kurimbuka?
Isi irimbuka igasimburwa n’indi
Ni koko, isi yigeze kurimbuka. Iyo si ni ya yindi yabaye mbi cyane mu gihe cya Nowa. Bibiliya igira iti ‘isi ya kera yarenzweho n’amazi irarimbuka.’ Nanone Bibiliya igira iti ‘[Imana] ntiyababariye isi ya kera, ahubwo yarokoranye Nowa umubwiriza wo gukiranuka n’abandi barindwi gusa, ubwo yatezaga isi y’abatubaha Imana umwuzure.’—2 Petero 2:5; 3:6.
Zirikana icyo imperuka y’isi yasobanuraga n’icyo itasobanuraga. Ntabwo yari imperuka y’abantu. Nowa n’umuryango we barokotse Umwuzure w’isi yose. Ndetse si n’imperuka y’umubumbe w’isi n’ijuru ryiza ritatse inyenyeri. Ni “isi y’abatubaha Imana” yarimbutse, ni ukuvuga gahunda mbi y’ibintu.
Abakomotse kuri Nowa bagiye biyongera maze haza kubaho indi si. Iyo si, cyangwa gahunda y’ibintu, yabayeho kugeza ubu. Amateka yayo yaranzwe n’intambara, ubugizi bwa nabi n’urugomo. Bizagendekera bite iyi si? Mbese izarokoka?
Uko bizagendekera iyi si mu gihe kizaza
Bibiliya ikimara kuvuga iby’uko isi yo mu gihe cya Nowa yarimbuwe, ikomeza igira iti “ijuru n’isi bya none, iryo jambo ni ryo na none ryabibikiye umuriro” (2 Petero 3:7). Mu by’ukuri, nk’uko undi mwanditsi wa Bibiliya abisobanura, ‘isi [iyi iriho ubu] irashira.’—1 Yohana 2:17.
Ntabwo Bibiliya ivuga ko isi cyangwa ijuru ry’inyenyeri nyabyo ari byo bizakurwaho, nk’uko n’ubundi bitakuweho mu gihe cya Nowa (Zaburi 104:5). Ahubwo, iyi si, hamwe n’“ijuru” ryayo, cyangwa ubutegetsi buyoborwa na Satani, n’“isi” yayo, cyangwa umuryango wa kimuntu, bizarimbuka nk’ibirimbuwe n’umuriro (Yohana 14:30; 2 Abakorinto 4:4). Iyi si, cyangwa gahunda y’ibintu, izarimbuka nta gushidikanya, nk’uko byagendekeye isi ya mbere y’Umwuzure. Ndetse Yesu Kristo yavuze iby’imimirere y’ibintu yariho mu “minsi ya Nowa” ayigereranya n’ibizagera kuri iyi si mbere y’imperuka.—Matayo 24:37-39.
Zirikana ko igihe Yesu yavugaga iby’iminsi ya Nowa yasubizaga ikibazo cy’intumwa ze cyagiraga kiti “ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?” (Matayo 24:3). Abigishwa ba Yesu bari bazi ko iyi si yari kuzagira iherezo. Ese ibyo byaba byarabateye ubwoba?
Mu buryo butandukanye n’ibyo, igihe Yesu yavugaga ibintu byari kuzabanziriza imperuka y’isi, yabateye inkunga yo kwishima, ‘kuko gucungurwa kwabo kwari kuba kwenda gusohora’ (Luka 21:28). Ni koko, bari kubohorwa kuri Satani na gahunda ye mbi maze bakinjira mu isi nshya y’amahoro!—2 Petero 3:13.
Ariko se imperuka izaza ryari? Ni ikihe ‘kimenyetso’ Yesu yatanze cyo ‘kuza kwe, n’icy’imperuka y’isi?’
“Ikimenyetso”
Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kuza” ni pa.rou.si’a, kandi risobanura “ukuhaba,” ni ukuvuga kuba umuntu ahari. Bityo rero, igihe “ikimenyetso” cyari kuba kigaragaye, ntabwo byari gusobanura ko Kristo yari kuba agiye kuza vuba, ahubwo yari kuba yaramaze kugaruka, ahari. Byari kuba bisobanura ko yari kuba yaratangiye gutegeka, atari ibi byo kumubonesha amaso, ahubwo ari Umwami mu ijuru, akaba yari gukuraho abanzi be bidatinze.—Ibyahishuwe 12:7-12; Zaburi 110:1, 2.
Ntabwo ikintu kimwe gusa ari cyo Yesu yatanzeho “ikimenyetso.” Yavuze ko hari kubaho ibintu byinshi n’imimerere itandukanye ku isi. Ibyo byose byagombaga kubaho mu gihe abanditsi ba Bibiliya bise ‘iminsi y’imparuka’ (2 Timoteyo 3:1-5; 2 Petero 3:3, 4). Dore bimwe mu bintu Yesu yahanuye ko byari kuranga ‘iminsi y’imperuka.’
“Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami” (Matayo 24:7). Muri ibi bihe intambara yafashe intera ndende kuruta mbere hose. Umuhanga umwe mu by’amateka yagize ati “Intambara ya Mbere y’Isi Yose [yatangiye mu wa 1914] yabaye intambara ya mbere ‘yakwiriye hose.’” Nyamara kandi, intambara ya kabiri y’isi yabaye kirimbuzi kurushaho. Kandi n’ubu intambara ziracyakomeza kurimbura isi. Ni koko, amagambo ya Yesu arasohozwa mu buryo butangaje!
“Habazabaho inzara” (Matayo 24:7). Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose hateye inzara ishobora kuba yari ikomeye cyane kurusha izindi zose mu mateka. Nanone Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yakurikiwe n’inzara mbi cyane. Icyago cyo kurya nabi cyugarije kimwe cya gatanu cy’abatuye isi, kikaba gihitana abana bagera kuri miriyoni 14 buri mwaka. Mu by’ukuri, “inzara” iraca ibintu!
“Hazabaho ibishyitsi bikomeye” (Luka 21:11). Ukoze mwayeni, abantu bapfa buri mwaka bazize ibishyitsi bikubye incuro icumi uhereye mu wa 1914, ugereranyije n’ibinyejana bya mbere yaho. Dore bimwe gusa mu byari bikaze cyane: mu wa 1920, mu Bushinwa hapfuye abantu 200.000; mu wa 1923, mu Buyapani hapfuye abantu 99.300; mu wa 1939, muri Turukiya hapfuye abantu 32.700; mu wa 1970, muri Peru hapfuye abantu 66.800; mu wa 1976, mu Bushinwa hapfuye abagera ku 240.000 (cyangwa 800.000 nk’uko bamwe babivuga). Mu by’ukuri, ibyo byari “ibishyitsi bikomeye” rwose!
“Hazabaho . . . ibyorezo by’indwara” (Luka 21:11). Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, abantu bagera kuri miriyoni 21 bahitanywe n’indwara yiswe grippe espagnole. Hari ikinyamakuru kimwe cyagize kiti “nta kindi gihe mu mateka y’isi hapfuye abantu benshi kandi mu gihe gito bene aka kageni” (Science Digest). Kuva icyo gihe, indwara z’umutima, kanseri, sida n’ibindi byorezo byinshi byagiye byivugana abantu babarirwa muri za miriyoni amagana.
“Ubugome buzagwira” (Matayo 24:12). Uhereye mu wa 1914, isi yacu izwiho kuba ari isi yuzuye ubugizi bwa nabi n’urugomo. Ahantu henshi usanga nta mutekano mu mihanda, kabone n’iyo haba ari ku manywa. Nijoro abantu baguma mu mazu yabo bagakinga inzugi cyane bakazirumanya, ntibatinyuke gusohoka.
Hari n’ibindi bintu byinshi byari byarahanuwe ko byari kubaho mu minsi y’imperuka, kandi na byo birimo birasohora. Ibyo bisobanura ko imperuka y’iyi si iri hafi. Igishimishije ariko, ni uko hari abazarokoka. Nyuma yo kuvuga ngo ‘isi irashira,’ Bibiliya itanga isezerano rigira riti “ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose.”—1 Yohana 2:17.
Ubwo rero, dukeneye kumenya ibyo Imana ishaka maze tukabikora. Ubwo ni bwo twashobora kuzarokoka imperuka y’iyi si maze tukazishimira imigisha yo mu isi nshya y’Imana iteka ryose. Bibiliya idusezeranya ko icyo gihe ‘Imana izahanagura amarira yose ku maso [y’abantu], kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi.’—Ibyahishuwe 21:3, 4.
Uretse aho byavuze ukundi, imirongo yose y’Ibyanditswe yavuye muri Bibiliya Yera 2001.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 6 yavuye]
Aho amafoto yavuye: Airplane: USAF photo. Child: WHO photo by W. Cutting. Earthquake: Y. Ishiyama, Hokkaido University, Japan.