ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jv igi. 4 pp. 33-41
  • Uko ubuhakanyi bukomeye bwatangiye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko ubuhakanyi bukomeye bwatangiye
  • Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Muri mwe hazaba abigisha b’ibinyoma”
  • Yatangiye ‘gukora’
  • Abayobozi b’idini batandukanye n’abandi bayoboke
  • Uko inyigisho z’ikinyoma zinjiye mu itorero
  • Ibyiringiro by’Ubwami biyoyoka
  • Ese ivugurura ryatumye bongera gusenga Imana mu buryo yemera?
  • Bakanguka bakongera kuba maso
  • Igihe cy’“Umucyo” n’iterambere mu by’inganda
  • Ubuhakanyi bwazitiye inzira ijya ku Mana
    Uko abantu bashakishije Imana
  • Ababyeyi ba Kiliziya—Mbese, baharaniraga ukuri kwa Bibiliya?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Ivugurura—Ubushakashatsi buhindura icyerekezo
    Uko abantu bashakishije Imana
  • Inyigisho y’Ubutatu Yaje Ite?
    Mbese Birakwiriye Kwemera Ubutatu?
Reba ibindi
Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
jv igi. 4 pp. 33-41

Igice cya 4

Uko ubuhakanyi bukomeye bwatangiye

‘HARIHO Umwami umwe n’ukwizera kumwe’ (Efe 4:5). Igihe intumwa Pawulo yahumekerwaga akandika ayo magambo (ahagana mu wa 60-61), hari ukwizera kumwe kwa gikristo. Ariko muri iki gihe, hari amadini n’amatsinda menshi akomoka ku madini akomeye, yose avuga ko ari aya gikristo, nyamara inyigisho zayo ziravuguruzanya n’imyifatire yabo iratandukanye. Ibyo binyuranye cyane n’ubumwe bwarangwaga mu itorero rya gikristo, ryashinzwe kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33. Byagenze bite ngo habeho ayo madini yose yiciyemo ibice? Kugira ngo tubone igisubizo, tugomba gusubira inyuma tugasuzuma ibyabaye mu kinyejana cya mbere.

Itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere rikimara gushingwa, Umwanzi Satani yagerageje gucecekesha Abakristo bahamyaga Yehova, atuma bagerwaho n’ibitotezo biturutse ku bantu bo hanze y’itorero (1 Pet 5:8). Babanje gutotezwa n’Abayahudi, hanyuma batotezwa n’Ubwami bw’Abaroma. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bahanganye n’ibigeragezo by’uburyo bwose. (Gereranya n’Ibyahishuwe 1:9; 2:3, 19.) Ariko Umwanzi ntiyahwemye kubatoteza. None se ko kubacecekesha akoresheje abo hanze y’itorero byamunaniye, yari kunanirwa no kubamunga akoresheje abo mu itorero? Itorero rya gikristo rigitangira, ryari ryugarijwe n’umwanzi uturutse mu itorero ubwaryo. Uwo mwanzi ni ubuhakanyi.a

Ariko rero, ubuhakanyi ntibwinjiye mu itorero mu buryo butunguranye. Kubera ko Kristo ari we Mutware w’itorero, yari yaraburiye abigishwa be mbere y’igihe.—Kolo 1:18.

“Muri mwe hazaba abigisha b’ibinyoma”

Yesu yatanze umuburo ugira uti “mube maso mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri bitwikiriye uruhu rw’intama” (Mat 7:15). Yesu yari azi neza ko Satani yari kuzagerageza gucamo ibice abigishwa be no kumunga imitekerereze yabo. Ni yo mpamvu agitangira kubwiriza, yaburiye abigishwa be ababwira kwirinda abigisha b’ibinyoma.

Abo bigisha b’ibinyoma bari guturuka he? Ahagana mu mwaka wa 56, intumwa Pawulo yabwiye abasaza bo muri Efeso aho abahakanyi bari guturuka, agira ati “[ni] muri mwe ubwanyu.” Mu itorero ubwaryo, hari kuzaduka “abantu bagoreka ukuri kugira ngo bireherezeho abigishwa” (Ibyak 20:29, 30). Abo bahakanyi barangwa n’ubwikunde ntibari kwishakira abo bahindura abigishwa. Ahubwo bari kugerageza ‘kwireherezaho abigishwa’ ba Kristo.

Ahagana mu mwaka wa 64, intumwa Petero na we yavuze iby’uko kuyoba guturutse mu itorero, asobanura n’uko abo bahakanyi bari kubigenza. Yaranditse ati “muri mwe hazaba abigisha b’ibinyoma. Abo bigisha b’ibinyoma bazazana rwihishwa udutsiko tw’amadini . . . umururumba wabo uzatuma bababwira amagambo y’amahimbano kugira ngo babarye imitsi” (2 Pet 2:1, 3). Nubwo abo bigisha b’ibinyoma bari guturuka mu itorero, bari gukora nk’abatasi cyangwa abagambanyi, bakaricengezamo inyigisho zabo z’ibinyoma mu ibanga cyangwa rwihishwa.

Iyo miburo Yesu n’intumwa ze batanze yari ifite ishingiro. Kwigomeka byatangiye mu itorero rya gikristo bisa n’aho bidakomeye, ariko mu gihe gito byari bimaze gufata indi ntera.

Yatangiye ‘gukora’

Mu gihe kitageze no ku myaka 20 Yesu apfuye, intumwa Pawulo yagaragaje ko Satani yari yaratangiye ‘gukora,’ ashyiraho imihati ngo acemo ibice abagize itorero kandi atume bareka ukwizera nyakuri (2 Tes 2:7). Ahagana mu mwaka wa 49, inteko nyobozi yandikiye amatorero ibaruwa igira iti “twumvise ko hari bamwe bo muri twe bababwiye amagambo yabahagaritse imitima, bagerageza kubika ubugingo bwanyu, nubwo tutigeze tubibategeka” (Ibyak 15:24). Hari bamwe mu bagize itorero batatinyaga kuvuga ibitekerezo byabo by’ubuhakanyi. Wasangaga bajya impaka zo kumenya niba abanyamahanga bahindutse Abakristo bari bakwiriye gukebwa cyangwa gukurikiza Amategeko ya Mose.—Ibyak 15:1, 5.

Uko imyaka yagendaga ihita, ibitekerezo byo gucamo ibice abagize itorero byagendaga bikwirakwira nk’igisebe cy’umufunzo. (Gereranya na 2 Timoteyo 2:17.) Ahagana mu mwaka wa 51, bamwe mu bari bagize itorero ry’i Tesalonike bahanuraga babeshya ko “kuhaba” k’Umwami Yesu kwari kwegereje (2 Tes 2:1, 2). Ahagana mu mwaka wa 55, bamwe mu bari bagize itorero ry’i Korinto batangiye guhakana inyigisho y’umuzuko (1 Kor 15:12). Hafi mu mwaka wa 65, hari bamwe batangiye kuvuga ko umuzuko wamaze kuba, ngo kuko mu by’ukuri habaho umuzuko w’ikigereranyo kandi ukabaho mu gihe Umukristo akiri muzima.—2 Tim 2:16-18.

Nta cyo Bibiliya ivuga ku byabaye mu itorero rya gikristo mu myaka igera kuri 30 yakurikiyeho. Icyakora igihe intumwa Yohana yandikaga inzandiko ze (ahagana mu wa 98), hari “ba antikristo benshi,” ni ukuvuga abantu ‘bahakana ko Yesu ari Kristo’ kandi ko ari Umwana w’Imana waje “ari umuntu.”—1 Yoh 2:18, 22; 4:2, 3.

Intumwa zamaze imyaka irenga 60 ‘zikumira’ ubuhakanyi kugira ngo butinjira mu itorero. (2 Tes 2:7; gereranya na 2 Yohana 9, 10.) Ikinyejana cya kabiri kigiye gutangira, Yohana, intumwa ya nyuma yari ikiriho mu itorero rya gikristo, yaje gupfa ahagana mu mwaka wa 100. Ubuhakanyi bwari bwaracengeye mu itorero buhoro buhoro, bwari bugiye gushinga imizi nta kibukoma imbere. Byari kuzagira ingaruka ku mikorere y’itorero n’inyigisho zaryo z’ibanze.

Abayobozi b’idini batandukanye n’abandi bayoboke

Yesu yari yarabwiye abigishwa be ati ‘muri abavandimwe. Umuyobozi wanyu ni umwe, ni Kristo’ (Mat 23:8, 10). Ubwo rero, mu itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere nta bayobozi bo mu rwego rw’idini barimo. Kubera ko abo bavandimwe ba Kristo bari barasutsweho umwuka, bose bari bafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru kuba abatambyi hamwe na Kristo (1 Pet 1:3, 4; 2:5, 9). Buri torero ryayoborwaga n’itsinda ry’abagenzuzi cyangwa se abasaza bakuze mu buryo bw’umwuka.b Abasaza bose bari bafite ububasha bungana, kandi nta n’umwe muri bo wari ufite uburenganzira bwo ‘gutwaza igitugu’ intama yari ashinzwe kwitaho (Ibyak 20:17; Fili 1:1; 1 Pet 5:2, 3). Icyakora ubuhakanyi butangiye, ibintu byahise bihinduka.

Ikintu cya mbere abahakanyi bakoze ni ugushyira itandukaniro hagati y’ijambo “umugenzuzi” (mu kigiriki e·piʹsko·pos) n’“umusaza” (mu kigiriki pre·sbyʹte·ros), ku buryo atari agisobanura kimwe. Hashize imyaka icumi cyangwa irenga intumwa Yohana apfuye, “musenyeri” Ignace wo muri Antiyokiya yandikiye Abanyasimuruna ati “mwigenzure, murebe niba mwese mwumvira musenyeri [umugenzuzi] nk’uko Yesu Kristo yumvira Se, kandi ko mwumvira [inteko y’abasaza] nk’aho ari Intumwa.” Ayo magambo Ignace yavuze, yumvikanisha ko buri torero ryagombaga kuyoborwa na musenyeri cyangwa umugenzuzi, wabaga atandukanye n’abasaza kandi akabarusha ububasha.

None se byagenze bite ngo ayo magambo asobanurwe mu buryo butandukanye? Augustus Neander yabisobanuye mu gitabo cye agira ati “mu kinyejana cya kabiri . . . , hashyizweho urwego ruhoraho rw’umuyobozi uhagarariye abasaza bose. Ni we witwaga [e·piʹsko·pos], kubera ko yari afite ububasha bwo kugenzura ibintu byose, kandi ibyo byatumye atandukana n’abandi basaza.”—The History of the Christian Religion and Church, During the Three First Centuries.

Nguko uko urwego rw’abayobozi b’idini rwatangiye. Ariko nyuma y’ikinyejana kimwe, Cyprien, “musenyeri” w’umugi wa Carthage wari mu majyaruguru y’Afurika, yashyigikiye cyane ko habaho urwego rw’abasenyeri bafite ubutware, rutandukanye n’abasaza (nyuma yaho baje kwitwa abapadiri), abadiyakoni n’abayoboke. Icyakora Cyprien ntiyemeraga ko habaho musenyeri umwe uruta abandi.c

Uko abasenyeri n’abapadiri bagendaga bazamuka mu ntera, byatumaga bumva ko baruta abayoboke babo basigaye bo mu rwego rwo hasi. Ibyo byatumye habaho itandukaniro hagati y’abayobozi b’idini n’abayoboke basanzwe. Hari inkoranyamagambo yabisobanuye igira iti “Cyprien [wapfuye ahagana mu wa 258], ni we watanze igitekerezo cy’uko habaho itandukaniro hagati y’abayobozi b’idini n’abayoboke basanzwe. Kuva icyo gihe, iryo tandukaniro ryarushijeho kwigaragaza, ndetse mu gihe gito bose bararyemera. Ikibigaragaza ni uko guhera mu kinyejana cya gatatu, ijambo clerus . . . ryakoreshwaga ryerekeza gusa ku nshingano basohozaga ibatandukanya n’abandi bayoboke basanzwe. Uko kiliziya y’i Roma yagendaga yigabanyamo inzego z’ubuyobozi, abayobozi bayo bari bagize urwego rwihariye . . . rwemerwaga ko ari umuryango w’abatambyi.”—McClintock and Strong’s Cyclopedia.

Bityo rero, nyuma y’imyaka igera ku 150 intumwa za nyuma zipfuye, hari ibintu bikomeye bibiri byahindutse mu itorero: icya mbere, haje itandukaniro hagati ya musenyeri n’abapadiri, musenyeri akaba ari ku rwego rwo hejuru. Icya kabiri, ni itandukaniro hagati y’abayobozi b’idini n’abayoboke basanzwe. Aho kugira ngo Abakristo bose babyawe binyuze ku mwuka babe ari bo bagize itsinda ry’“abatambyi n’abami,” abayobozi b’idini ni bo ‘bonyine bemerwaga ko ari abatambyi.’d—1 Pet 2:9.

Iryo hinduka ryatumye batandukira icyo Ibyanditswe bivuga ku birebana n’uko itorero ryayoborwaga mu gihe cy’intumwa. Icyakora iryo hinduka si ryo ryonyine ryateye ubuhakanyi.

Uko inyigisho z’ikinyoma zinjiye mu itorero

Inyigisho z’ukuri Kristo yigishije, tuzisanga mu Byanditswe Byera. Urugero, Yesu yigishije mu buryo bwumvikana ko Yehova ari we “Mana y’ukuri yonyine,” kandi ko ubugingo bw’umuntu bupfa (Yoh 17:3; Mat 10:28). Icyakora intumwa zimaze gupfa hakabaho n’ihinduka rikomeye mu miyoborere y’itorero, izo nyigisho z’ukuri zarushijeho gupfukiranwa n’inyigisho z’ikinyoma zinjijwe mu itorero rya gikristo. Ibintu nk’ibyo byashobotse bite?

Ahanini byatewe na filozofiya zififitse z’Abagiriki. Hari inkoranyamagambo yabisobanuye igira iti “guhera mu kinyejana cya 2, Abakristo bari barize filozofiya y’Abagiriki batangiye kumva ko bagombaga gusobanura ibyo bizera bakoresheje filozofiya bize. Bashakaga kubihuza n’ubumenyi bafite kandi bakaboneraho no guhindura abapagani bize ngo bahinduke Abakristo.” Igihe abantu bize filozofiya bahindukaga Abakristo, filozofiya y’Abagiriki ntiyatinze kwivanga n’inyigisho zitwaga ko ari iza gikristo, ku buryo utabitandukanya.

Ibyo byatumye inyigisho za gipagani, urugero nk’iy’Ubutatu no kudapfa k’ubugingo, zicengera mu Bukristo bwari bwaramaze kwivanga n’ikinyoma. Icyakora, abahanga mu bya filozofiya b’Abagiriki si bo bahimbye izo nyigisho. Abagiriki na bo bazivanye mu mico ya kera, kuko hari ibimenyetso bigaragaza ko zabaga mu madini ya kera yo muri Egiputa na Babuloni.

Uko inyigisho za gipagani zagendaga zivanga n’inyigisho za gikristo, ni ko n’izindi nyigisho zishingiye ku Byanditswe zagendaga zigorekwa cyangwa zikarekwa burundu.

Ibyiringiro by’Ubwami biyoyoka

Abigishwa ba Yesu bari bazi neza ko bagombaga kuba maso, kugira ngo bamenye igihe cy’“ukuhaba” kwe n’igihe Ubwami bwe bwari kuzazira. Ibyo byari ibintu bishishikaje kuko ubwo Bwami buzategeka isi mu gihe cy’imyaka igihumbi kandi bukayihindura paradizo (Mat 24:3; 2 Tim 4:18; Ibyah 20:4, 6). Abanditsi ba Bibiliya bateye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere inkunga yo gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka kandi bakitandukanya n’isi (Yak 1:27; 4:4; 5:7, 8; 1 Pet 4:7). Ariko intumwa zimaze gupfa, ibyiringiro Abakristo bari bafite by’ukuhaba kwa Kristo no kuza k’Ubwami bwe byarayoyotse. Byatewe n’iki?

Imwe mu mpamvu zabiteye ni uko mu nyigisho za gikristo hinjijwemo inyigisho y’Abagiriki ivuga ibyo kudapfa k’ubugingo. Uko iyo nyigisho yagendaga ishinga imizi mu Bakristo, ni na ko ibyiringiro by’uko hari kuzabaho ubutegetsi bw’imyaka igihumbi byagendaga biyoyoka. Kubera iki? Hari inkoranyamagambo yabisobanuye igira iti “inyigisho yo kudapfa k’ubugingo yinjiye mu itorero isimbura inyigisho yo mu Isezerano Rishya [ivuga iby’“imperuka”], ikubiyemo ibyiringiro by’umuzuko w’abapfuye no kongera guhindura ibintu byose bishya (Ibyah 21). [Nk’uko iyo nyigisho ibivuga,] nyuma y’urupfu ubugingo bucirwa urubanza maze bukajya muri paradizo batekereza ko iri mu yindi si” (The New International Dictionary of New Testament Theology). Mu yandi magambo, Abakristo b’abahakanyi batekerezaga ko hari ubugingo (cyangwa roho) bukomeza kubaho iyo umuntu apfuye, kandi ko imigisha izazanwa n’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi igomba kuba yerekeza ku bazaba bari mu buturo bw’ibiremwa by’umwuka. Ibyo byatumye bumva ko paradizo izaba mu ijuru aho kuba ku isi, kandi ko ubugingo bw’uwakoze neza ari ho bujya nyuma y’urupfu. Ubwo rero, bumvaga bitakiri ngombwa gukomeza gutegereza ukuhaba kwa Kristo no kuza k’Ubwami bwe, kubera ko bizeraga ko iyo buri wese amaze gupfa ahita asanga Kristo mu ijuru.e

Icyakora, hari indi mpamvu yatumye bumva ko gukomeza gutegereza kuza k’Ubwami bwa Kristo nta cyo bimaze. Hari inkoranyamagambo yabisobanuye igira iti “kuba ukuhaba kwa Kristo [kwarasaga] n’ugutinze, byatumye abari bagize itorero ryo mu kinyejana cya mbere badakomeza gutegereza. Bamaze kudohoka [ku nyigisho ivuga iby’“imperuka”], kiliziya yasimbuye Ubwami bw’Imana abantu bari bategereje. Kiliziya Gatolika imaze kubaka inzego z’ubuyobozi bwayo, abantu baradohotse ntibakomeza gutegereza” (The New Encyclopædia Britannica). Nguko uko bimuye imigisha y’ubutegetsi bw’imyaka igihumbi bayivana ku isi bayijyana mu ijuru, n’Ubwami babuvana mu ijuru babuzana ku isi. Uko ‘kwimura’ kwashimangiwe na Augustin d’Hippone (354-430). Mu gitabo cye kizwi cyane, yaranditse ati “ubu Kiliziya ni yo bwami bwa Kristo kandi ni na yo bwami bwo mu ijuru.”—The City of God.

Hagati aho, ahagana mu mwaka wa 313, ku ngoma y’Umwami w’Abami w’Abaroma Konsitantino, Ubukristo bwahindutse idini ryemewe na leta, kandi bwari bwiganjemo imitekerereze y’abahakanyi. Abayobozi b’idini bemeye guhinduka ibikoresho bya leta, kandi mu mizo ya mbere leta ni yo yagengaga idini. (Ariko bidatinze idini ryatangiye kugenzura ibikorwa bya leta.) Uko ni ko amadini yiyita aya gikristof yavutse, igice kimwe cyayo (Kiliziya Gatolika) kikaba cyaraje guhinduka idini rya leta y’Abaroma. Icyo gihe, icyo bitaga ubwami nticyari mu isi gusa, ahubwo cyari mu bigize isi. Abo bantu bari baratandukiriye cyane Ubwami Kristo yigishije.—Yoh 18:36.

Ese ivugurura ryatumye bongera gusenga Imana mu buryo yemera?

Kimwe n’urumamfu rutohagiye ruri mu murima w’ingano zagwingiye, Kiliziya y’i Roma iyobowe na papa yamaze ibinyejana byinshi iyobora ibibera ku isi (Mat 13:24-30, 37-43). Uko kiliziya yarushagaho kwivanga mu bibera ku isi, ni na ko yarushagaho kwitandukanya n’inyigisho z’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Mu binyejana byakurikiyeho, hagiye havuka udutsiko Kiliziya yise utw’abahakanyi twaharaniraga ko habaho ivugurura. Ariko Kiliziya yakomeje gutwaza igitugu no kwigwizaho umutungo. Nuko bigeze mu kinyejana cya 16, habaho imyivumbagatanyo ishingiye ku idini yiswe Ivugurura ry’Abaporotesitanti, bigomeka mu buryo bweruye kuri kiliziya.

Abaharaniye iryo vugurura, urugero nka Martin Luther (1483-1546), Ulrich Zwingli (1484-1531) na Jean Calvin (1509-1564), bibasiye kiliziya bayirega ibi bikurikira: Luther yayireze gucuruza indulugensiya; Zwingli yibasiraga ibirebana no kudashaka kw’abapadiri no gusenga Mariya; Calvin we yavugaga ko Kiliziya yagombaga gusubira ku mahame yagengaga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Ese ibyo hari icyo byatanze?

Tuvugishije ukuri, hari ibintu byiza iryo vugurura ryagezeho, urugero nko kuba Bibiliya yarahinduwe mu zindi ndimi zivugwa na rubanda. Kuba hari abantu biyemeje kugira ibyo bavugurura nta cyo bikanga, byatumye hakorwa ubushakashatsi kuri Bibiliya budafite aho bubogamiye kandi abantu barushaho gusobanukirwa indimi Bibiliya yanditswemo. Icyakora, iryo vugurura ntiryatumye abantu bongera gusenga Imana mu buryo yemera no kwigisha inyigisho zihuje n’ukuri.g Byatewe n’iki?

Ubuhakanyi bwari bwaracengeye mu madini yiyita aya gikristo bugera no mu nyigisho zayo z’ibanze. Ku bw’ibyo, nubwo abantu batandukanye baharaniraga Ivugurura bigobotoye ubutware bwa papa w’i Roma, bagumanye imwe mu migenzo y’ibanze kandi y’ikinyoma ya Kiliziya Gatolika y’i Roma, bituma batera umugongo inyigisho nyakuri za gikristo. Urugero, nubwo imiyoborere yo mu madini y’Abaporotesitanti yari ifite aho itandukaniye n’iyo muri Kiliziya, hakomeje kubaho ubusumbane nk’ubwo muri Kiliziya hagati y’urwego rw’abayobozi b’idini bafite ububasha busesuye n’abayoboke bategekwa batagira ijambo. Nanone bakomeje kwigisha inyigisho zidashingiye ku Byanditswe, urugero nk’Ubutatu, kudapfa k’ubugingo n’inyigisho y’umuriro w’iteka. Kimwe na Kiliziya y’i Roma, Abaporotesitanti na bo bakomeje kuba ab’isi, bivanga muri politiki no mu nzego zo hejuru z’ubuyobozi.

Ese baba barakomeje kuba maso bategereje ukuhaba kwa Yesu no kuza k’Ubwami bwe? Mu binyejana byinshi byakurikiye Ivugurura, Abagatolika n’Abaporotesitanti bose bakomeje gushaka uko bashimangira ubutware bari bafite, bigatuma basa n’abigizayo ukuza k’Ubwami bwa Kristo.

Bakanguka bakongera kuba maso

Mu kinyejana cya 19, imimerere yo mu rwego rw’idini yariho yatumye Abakristo bakanguka. Bamwe mu bayobozi b’amadini n’intiti mu bya Bibiliya bakoze ubushakashatsi, bongera gusuzuma inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo, kubabarizwa mu muriro w’iteka, inyigisho ivuga ko ibizaba ku muntu biba byaragenwe ndetse n’inyigisho y’Ubutatu. Nanone hari bamwe mu bantu bigaga Bibiliya basuzumye bitonze ubuhanuzi bwa Bibiliya burebana n’iminsi y’imperuka. Ibyo byatumye havuka amatsinda y’abantu benshi batangiye guha agaciro ibyo kugaruka k’Umwami kwasezeranyijwe.—Mat 24:3.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, William Miller yatangaje ko Kristo yari kugaruka mu mwaka wa 1843 cyangwa 1844, abantu bakamubona. Umuhanga mu bya tewolojiya w’Umudage witwa J. A. Bengel we yavuze ko ari mu mwaka wa 1836. Abigishwa ba Irving wo mu Bwongereza babanje kuvuga ko ari mu wa 1835, barahindura bavuga ko ari mu wa 1838, mu wa 1864, bagera no mu wa 1866. Itsinda ry’Abamenoni bo mu Burusiya ryo ryabanje kuvuga ko ari mu wa 1889, bongera kuvuga ko ari mu wa 1891.

Iyo mihati yose abantu bashyizeho bakomeza kuba maso, yatumye benshi bategereza ibyo kugaruka k’Umwami. Icyakora, iyo mihati abo Bakristo bashyizeho ntiyababujije kumanjirwa. Kubera iki? Impamvu ni uko ahanini bishingikirizaga cyane ku bantu aho kwishingikiriza ku Byanditswe. Nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo, amenshi muri ayo matsinda yarazimangatanye.

Hagati aho ariko, muri icyo gihe hari ibindi bintu byagendaga biba byatumye abantu bongera kugira ibyiringiro no gutegereza.

Igihe cy’“Umucyo” n’iterambere mu by’inganda

Mu mwaka wa 1848, Karl Marx na Friedrich Engels banditse igitabo gikubiyemo amatwara y’Abakomunisiti (Manifeste du parti communiste). Marx we yavugaga ko iyobokamana ari “ikiyobyabwenge cy’abaturage,” ahubwo agashishikariza abantu kutemera Imana. Nubwo basaga n’aho barwanya icyitwa idini cyose bivuye inyuma, mu by’ukuri na bo bashinze idini ryo gusenga leta n’abayobozi bayo.

Hashize hafi imyaka icumi, mu mwaka wa 1859, Charles Darwin yanditse igitabo kivuga inkomoko y’ibinyabuzima, cyagize ingaruka zikomeye kuri siyansi n’amadini y’icyo gihe (L’Origine des espèces). Inyigisho y’ubwihindurize yatumye abantu bashidikanya ku nkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’irema, ndetse n’uburyo umugabo n’umugore ba mbere basuzuguye Imana bagakora icyaha (Intangiriro igice cya 1-3). Ibyo byatumye abantu benshi batangira gushidikanya ku byo Bibiliya yigisha.

Hagati aho, inganda zarushagaho gutera imbere cyane. Abantu bari bashishikajwe no gukora mu nganda no gukora amamashini kuruta guhinga. Kuba barashoboye gukora gari ya moshi (mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19), byatumye mu bihugu byinshi hubakwa imihanda ya gari ya moshi. Nyuma yaho, mu mpera z’ikinyejana cya 19 bavumbuye telefoni (mu wa 1876), icyuma gisohora amajwi (mu wa 1877), itara rikoreshwa n’amashanyarazi (mu wa 1878-1879), bakora n’imashini itondeka inyuguti (mu wa 1884).

Isi yari igeze mu gihe cy’iterambere rihambaye mu gutwara abantu n’ibintu ndetse n’itumanaho, kurusha ikindi gihe cyose mu mateka. Nubwo iryo terambere ryari gukoreshwa mu guteza imbere ubucuruzi na politiki, ryari no kuzakoreshwa mu guteza imbere inyigisho z’amadini. Icyo gihe imimerere yari ikwiriye kugira ngo itsinda ry’abantu bake bigaga Bibiliya bakore ikintu gikomeye cyari kuzagera ku isi hose.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Mu Byanditswe by’ikigiriki bya gikristo, ijambo “ubuhakanyi” (mu kigiriki a·po·sta·siʹa) rikubiyemo igitekerezo cyo “kwitandukanya, kureka cyangwa kwigomeka” (Ibyak 21:21). Mbere na mbere ryumvikanisha guta idini; kwitandukanya n’ugusenga k’ukuri cyangwa kukureka burundu.

b Mu Byanditswe, amagambo “umugenzuzi” cyangwa “umusaza” asobanura kimwe (Ibyak 20:17, 28; Tito 1:5, 7). Ijambo “umusaza” ryumvikanisha imico yo mu buryo bw’umwuka iranga uwo muntu wahawe inshingano, naho ijambo “umugenzuzi” rikumvikanisha inshingano aba agomba gusohoza, yo kubungabunga abo ashinzwe.

c Nyuma y’igihe, musenyeri w’i Roma, wiyitaga ko ari we musimbura wa Petero, yafatwaga ko ari we musenyeri uruta abandi bose kandi akaba na papa.—Reba igitabo Uko abantu bashakishije Imana, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, ku ipaji ya 270-272.

d Birashishikaje kumenya ibyo Dr. Neander yanditse. Yaranditse ati “bageze ku mwanzuro udakwiriye bumva ko ubwo mu Isezerano rya Kera umuryango w’abatambyi wongeweho itsinda ry’abandi bantu ryihariye, ari na ko bigomba kugenda no mu [Isezerano] Rishya. . . . Kuba baribeshye bagereranya abatambyi b’Abayahudi n’Abakristo bari kuzaba abatambyi kandi bitari bikwiriye, byatumye habaho urwego rw’abasenyeri ruri hejuru y’abapadiri.”—The History of the Christian Religion and Church, cyahinduwe na Henry John Rose, Second Edition, New York, 1848, p. 111.

e Iyo nyigisho y’ikinyoma yatumye abantu batekereza ko Abakristo bose iyo bapfuye bahita bajya mu ijuru. Icyakora Bibiliya yo yigisha ko abantu 144.000 gusa ari bo bonyine bazajya gutegekana na Kristo mu ijuru (Ibyah 7:4-8; 20:4-6). Abandi bantu batabarika bazahabwa ubuzima bw’iteka muri paradizo ku isi, igihe izaba itegekwa n’Ubwami bwa Kristo.—Mat 6:10; Ibyah 7:9, 15.

f Muri iki gitabo, “amadini yiyita aya gikristo” atandukanye n’Ubukristo bw’ukuri buvugwa muri Bibiliya.

g Ku bindi bisobanuro birebana n’ibyo Ivugurura ryagezeho, reba igitabo Uko abantu bashakishije Imana, mu gice cya 13 gifite umutwe uvuga ngo “Ivugurura—Ubushakashatsi buhindura icyerekezo.”

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 33]

Itorero rya gikristo ryibasiwe n’abahakanyi rikivuka

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 34]

Abahakanyi baje buhoro buhoro mu itorero

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 37]

Abahakanyi bavuze ko imigisha y’ubutegetsi bw’imyaka igihumbi itazaba ku isi ahubwo ko izaba mu ijuru, banavana Ubwami bw’Imana mu ijuru babuzana ku isi

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 36]

Platon n’“Ubukristo”

Umuhanga mu bya filozofiya w’Umugiriki witwaga Platon (wavutse ahagana mu mwaka wa 428 M.Y) ntiyari azi ko inyigisho ze zari kuzinjizwa mu nyigisho z’Abakristo b’abahakanyi. Inyigisho za Platon zinjijwe mu “Bukristo,” zari zifitanye isano n’inyigisho y’Ubutatu no kudapfa k’ubugingo.

Ibitekerezo bya Platon ku byerekeye Imana n’ibintu kamere, byagize uruhare mu kwinjiza inyigisho y’Ubutatu yo mu madini yiyita aya gikristo. Hari inkoranyamagambo yabisobanuye igira iti “inyigisho y’Ubutatu yazanywe na Platon, ni uburyo bushya bwo gusobanura inyigisho z’ubutatu zahozeho kera cyane, z’abantu ba kera. Uko bigaragara iyo nyigisho ishingiye ku bitekerezo bya filozofiya, by’ukuntu habayeho abaperisona batatu cyangwa imana eshatu zigishwa mu madini ya gikristo. . . . Ibitekerezo by’uwo muhanga mu bya filozofiya w’Umugiriki ku byerekeye ubutatu bw’imana . . . biboneka no mu madini yose ya kera [y’abapagani].”—“Nouveau Dictionnaire Universel,” Umubumbe wa 2, ipaji ya 1467.

Naho ku birebana n’inyigisho yo kudapfa k’ubugingo, hari inkoranyamagambo yavuze iti “igitekerezo cy’Abakristo cy’uko ubugingo ari igice cy’umwuka Imana yaremye ikagishyira mu mubiri iyo umuntu asamwe kugira ngo umuntu abe ari ikiremwa kizima cyuzuye, ni igitekerezo cyinjiye muri filozofiya y’Abakristo nyuma y’imyaka myinshi. Origène wo mu Burasirazuba [wapfuye ahagana mu wa 254] na Mutagatifu Agusitini wo mu Burengerazuba [wapfuye mu wa 430] ni bo basobanuye ko ubugingo ari igice cy’umwuka [cyangwa roho], kandi basobanura imiterere yabwo bakoresheje imvugo ya filozofiya. . . . Ibitekerezo byinshi biri mu nyigisho [ya Agusitini] . . . (hamwe n’amakosa amwe n’amwe yo muri iyo nyigisho) byakomotse mu nyigisho za Platon.”—“New Catholic Encyclopedia,” Umubumbe wa XIII, ipaji ya 452, 454.

[Ifoto yo ku iaji ya 35]

“Musenyeri” Cyprien w’i Carthage yabonaga ko urwego rw’abasenyeri rutandukanye cyane n’abapadiri, abadiyakoni n’abayoboke basanzwe

[Ifoto yo ku iaji ya 38]

“Ubu Kiliziya ni yo bwami bwa Kristo kandi ni na yo bwami bwo mu ijuru” (Augustin d’Hippone)

[Amafoto yo ku iaji ya 39]

Abaharaniye ko habaho Ivugurura mu nyigisho zimwe na zimwe za kiliziya

Martin Luther

John Calvin

Ulrich Zwingli

[Amafoto yo ku iaji ya 40]

Igitabo cya Karl Marx kivuga iby’amatwara y’Abakomunisiti, mu by’ukuri cyatumye havuka idini ryo gusenga leta; (hasi) igitabo Charles Darwin yanditse ku nkomoko y’ibinyabuzima

[Ifoto yo ku iaji ya 41]

Gari ya moshi

[Ifoto yo ku iaji ya 41]

Itara rikoreshwa n’amashanyarazi

[Ifoto yo ku iaji ya 41]

Telefoni ya mbere

[Ifoto yo ku iaji ya 41]

Imashini itondeka inyuguti

[Ifoto yo ku iaji ya 41]

Icyuma gisohora amajwi

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze