Umutwe wa 3
Umuryango w’abavandimwe
Ese abantu babarirwa muri za miriyoni bo mu mahanga yose n’indimi zose, bashobora gukorera hamwe ari umuryango w’abavandimwe bunze ubumwe by’ukuri?
Amateka y’Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe agaragaza ko ibyo bishoboka rwose! Uyu mutwe (Igice cya 15 kugeza ku cya 21) ugaragaza uko bakora. Ugaragaza ishyaka bakorana umurimo wo gutangaza Ubwami bw’Imana n’urukundo bagaragaza mu gihe bakorera hamwe no mu gihe bafasha bagenzi babo bagezweho n’amakuba.
[Ifoto yuzuye ipaji ya 202]