Abahamya ba Yehova bagerageza kwigisha abana babo amahame mbwirizamuco Abakristo b’ukuri bagenderaho
Amahame mbwirizamuco yagombye kubahwa
Kuva kera, hari abagabo n’abagore b’intwari bagiye banga gukurikiza ibitekerezo byari byogeye mu gihe cyabo. Bagiye bihanganira ihohoterwa rishingiye kuri politiki, ku madini no ku bwoko, kugeza nubwo abenshi muri bo bapfa bazize imyizerere yabo.
ABAKRISTO ba mbere bo bagaragaje ubutwari mu buryo bwihariye. Mu gihe cy’ibitotezo bikomeye byabaye mu binyejana bitatu bya mbere, abenshi muri bo bishwe n’ubutegetsi bwa gipagani bw’Abaroma bubaziza ko bari banze gusenga umwami w’abami. Hari igihe bubakaga igicaniro muri sitade, maze bagasaba Abakristo gufata umubavu muke cyane bakawutwikira kuri icyo gicaniro kugira ngo babarekure, ibyo bikaba byari kugaragaza ko bemeraga ko umwami w’abami yari imana. Nubwo hari bake babyemeye, abenshi bemeye gupfa aho kwihakana ukwizera kwabo.
Muri iki gihe, Abakristo b’Abahamya ba Yehova na bo bigana abababanjirije birinda kwivanga muri politiki. Urugero, birazwi mu mateka ko bashikamye bakanga gushyigikira ubutegetsi bwa Nazi. Mu ntambara ya kabiri y’isi yose ndetse na mbere yayo, hafi kimwe cya kane cy’Abahamya b’Abadage barapfuye, abenshi muri bo bapfira mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, bazira ko banze kwivanga muri politiki, bakanga kuvuga indamukanyo ya Hitileri (Heil Hitler). Abana bafite ababyeyi b’Abahamya babatandukanyije na bo ku ngufu. Nubwo abakiri bato bashyirwagaho iterabwoba, bakomeje gushikama maze banga kwanduzwa n’inyigisho zidashingiye ku Byanditswe abandi babahatiraga kwemera.
Kuramutsa ibendera
Muri rusange, Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe ntibagitotezwa cyane. Icyakora, hari igihe abantu batumva impamvu abana b’Abahamya batifatanya mu mihango imwe n’imwe y’igihugu, urugero nko kuramutsa ibendera.
“Ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana”—Matayo 22:21
Abana b’Abahamya ba Yehova bigishwa kutabuza abandi kuramutsa ibendera, kubera ko uwo ari umwanzuro ureba umuntu ku giti cye. Icyakora, umwanzuro Abahamya ba Yehova bafashe ni ntakuka: ntibaha icyubahiro kidasanzwe ibendera ry’igihugu icyo ari cyo cyose. Uwo mwanzuro ntuba ugamije kugaragaza ko bigomeka. Bubaha ibendera ry’igihugu icyo ari cyo cyose babamo, kandi ibyo babigaragaza bumvira amategeko y’igihugu babamo. Ntibifatanya mu bikorwa ibyo ari byo byose byo kurwanya ubutegetsi. Koko rero, Abahamya bizera ko ubutegetsi bw’abantu buriho ubu, ari ‘gahunda Imana’ yemeye ko ibaho. Ku bw’ibyo, bumva ko bagomba kumvira itegeko ryo gutanga imisoro no kubaha abo ‘bategetsi bakuru’ (Abaroma 13:1-7). Ibyo bihuje n’amagambo azwi cyane Kristo yavuze agira ati “ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana.”—Matayo 22:21.
Ariko hari abashobora kwibaza bati “kuki Abahamya ba Yehova bataramutsa ibendera?” Ni uko babona ko kuramutsa ibendera ari kimwe no kurisenga, kandi ibyo bikaba bigenewe Imana. Ku bw’ibyo, bumva ko nta wundi muntu cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose bagomba gusenga uretse Imana (Matayo 4:10; Ibyakozwe 5:29). Ubwo rero, iyo abarezi bubashye uwo mwanzuro wabo, kandi bakemera ko abana b’Abahamya bakurikiza iyo myizerere, birabashimisha.
Abahamya ba Yehova si bo bonyine bemera ko kuramutsa ibendera bifitanye isano no gusenga, nk’uko amagambo akurikira abigaragaza:
‘Amabendera ya kera yari afitanye isano n’idini. . . . Bisa n’aho kuva kera amadini yakunze kwifashishwa, kugira ngo amabendera y’ibihugu abonwe nk’ayera.’—Encyclopædia Britannica.
“Ibendera ni iryera nk’uko umusaraba ari uwera. . . . Amategeko n’amabwiriza agaragaza uko abantu bagomba gufata ibirango by’igihugu, akoresha amagambo aremereye urugero nk’aya ngo ‘gukorera ibendera,’ . . . ‘kubaha ibendera cyane’ [no] ‘gusenga ibendera.’ ”—The Encyclopedia Americana.
“Abakristo bangaga . . . gutambira ibitambo umwami w’abami [w’Abaroma] wafatwaga nk’imana, urebye icyo kikaba ari igikorwa gihwanye muri iki gihe no kwanga kuramutsa ibendera, cyangwa gusubiramo indahiro yo kudahemukira igihugu.”—Those About to Die (1958) cyanditswe na Daniel P. Mannix, ku ipaji ya 135.
Abasore batatu b’Abaheburyo banze kunamira igishushanyo cyashyizweho na Nebukadinezari umwami w’i Babuloni
Nanone, iyo Abahamya ba Yehova banga kuramutsa ibendera ntibaba bagamije gusuzugura ubutegetsi ubwo ari bwo bwose cyangwa abategetsi babwo. Impamvu yonyine ibibatera, ni uko batazigera bunamira igishushanyo cy’igihugu cyangwa ngo bagihe icyubahiro kidasanzwe, bagamije kugisenga. Ibyo babona bisa n’ibyabaye ku basore batatu b’Abaheburayo bavugwa muri Bibiliya, banze kunamira igishushanyo cyari cyashyizwe mu kibaya cya Dura na Nebukadinezari umwami w’i Babuloni (Daniyeli, igice cya 3). Ku bw’ibyo rero, nubwo abandi baramutsa ibendera kandi bakarahira indamukanyo yo kutazahemukira igihugu, abana b’Abahamya ba Yehova bo bigishwa gukurikiza imitimanama yabo yatojwe na Bibiliya. Ubwo rero, banga kwifatanya muri ibyo bikorwa, bakabikora batuje kandi mu buryo burangwa no kubaha. Izo ni na zo mpamvu zituma abana b’Abahamya batifatanya n’abandi, mu gihe haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu.
Uburenganzira bw’ababyeyi
Muri iki gihe, ibihugu byinshi byubahiriza uburenganzira ababyeyi bafite bwo kwigisha abana babo inyigisho z’idini zihuje n’imyizerere yabo. Amadini yose ashyigikira ubwo burenganzira, nk’uko bigaragazwa n’amategeko Kiliziya Gatolika igenderaho. Ayo mategeko avuga ko “ababyeyi bafite inshingano iremereye yo kwigisha abana babo kubera ko bababyaye, kandi ko ibyo ari uburenganzira bwabo. Iyo ni yo mpamvu ari ngombwa ko ababyeyi baha abana babo uburere bwa gikristo buhuje n’imyizerere ya Kiliziya.”—Byavuye muri Canon, ku ngingo ya 226.
Abana bashishikarizwa kwita ku bandi
Icyo Abahamya ba Yehova bifuza, ni uko ubwo burenganzira bafite bwo guha abana babo uburere bwa gikristo, bwubahirizwa. Kubera ko bita ku bana babo, bagerageza kubigisha amahame mbwirizamuco ya gikristo, kandi bakabatoza gukunda abaturanyi, kububaha no kubaha iby’abandi. Bifuza gukurikiza inama intumwa Pawulo yahaye Abakristo bo muri Efeso, igira iti “namwe babyeyi, ntimukarakaze abana banyu, ahubwo mubarere neza, mubamenyereza kandi mubagezaho inyigisho za Nyagasani.”—Abefeso 6:4, Bibiliya Ijambo ry’Imana.
Igihe abagize umuryango badahuje idini
Mu miryango imwe n’imwe, hari igihe umubyeyi umwe gusa aba ari we Muhamya wa Yehova. Icyo gihe, umubyeyi w’Umuhamya ashishikarizwa kuzirikana ko undi mubyeyi utari Umuhamya na we afite uburenganzira bwo kwigisha abana imyizerere ye. Nta ngaruka zigera ku bana bigishwa imyizerere itandukanye, kandi niba zinahari ni nke.a Mu by’ukuri, abana baba bagomba kwihitiramo idini bajyamo. Ubusanzwe, si ko abana bose bakurikiza amahame y’idini ababyeyi babo bagenderaho, baba ari Abahamya ba Yehova cyangwa atari bo.
Uburenganzira abana bafite bwo gukoresha umutimanama wabo
Nanone, wagombye kuzirikana ko Abahamya ba Yehova bubahiriza cyane uburenganzira umuntu afite, bwo gukurikiza umutimanama we watojwe na Bibiliya (Abaroma igice cya 14). Amasezerano Mpuzamahanga ku Burenganzira bw’Abana, yemejwe n’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1989, yemera ko umwana afite “uburenganzira bwo kugira ibitekerezo bye, gukora ibyo umutimanama we umubwira no kujya mu idini ashatse.” Nanone, afite uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo bye mu bwisanzure, kandi ibyo bitekerezo bye bikitabwaho mu myanzuro iyo ari yo yose imureba.
Buri mwana ateye ukwe. Ku bw’ibyo, wagombye kwitega ko abana b’Abahamya cyangwa abandi banyeshuri bazafata imyanzuro itandukanye ku bihereranye n’ibikorwa bifatanyamo, cyangwa se imikoro bahabwa ku ishuri. Turiringira ko nawe wemera ihame riha abantu uburenganzira bwo gukurikiza ibyo umutimanama wabo ubabwira.
a Porofeseri Steven Carr Reuben, yagize icyo avuga ku birebana n’abana bafite ababyeyi badahuje idini, agira ati “abana bagwa mu rujijo iyo ababyeyi babo badakurikiza ibyo bizera, batabisobanukiwe, babigira ubwiru cyangwa bakirinda kugira icyo babivugaho. Iyo ababyeyi berura, bakavugisha ukuri badaca ku ruhande ku birebana n’imyizerere, amahame bagenderaho n’iminsi mikuru bizihiza, abana bakura bumva bafite uburenganzira bwo guhitamo idini, kandi ibyo ni iby’ingenzi cyane kuko muri rusange bituma bakura bumva bafite agaciro, bakamenya ko burya na bo ari abantu nk’abandi.”—Raising Jewish Children in a Contemporary World.