ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/12 pp. 3-5
  • Umwana wawe yasubiza iki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umwana wawe yasubiza iki?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Mujye mukora imyitozo
  • Mbese, iminsi mikuru yose ishimisha Imana?
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • Amahame mbwirizamuco yagombye kubahwa
    Abahamya ba Yehova n’uburezi
  • Kuki Abahamya ba Yehova batizihiza iminsi mikuru y’amavuko?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • “Umwe mu minsi itazibagirana mu buzima bwanjye”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/12 pp. 3-5

Umwana wawe yasubiza iki?

ABABYEYI: mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mutarama 2010, ku ipaji ya 16-20, twavuze ibirebana n’imyitozo mushobora gukorana n’abana banyu. Iyi ngingo ikubiyemo ibitekerezo bishobora kugufasha gutegura umwana wawe kugira ngo azabashe guhangana n’ibibazo ahura na byo ku ishuri. Mushobora gukora iyo myitozo mu gihe cy’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango.

ABANA b’Abahamya ba Yehova bahura n’ibibazo byinshi. Abanyeshuri bigana bakunda kubabaza impamvu batifatanya mu bikorwa bimwe na bimwe, urugero nko kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, kwizihiza iminsi mikuru y’amavuko, n’ibindi bintu bimwe na bimwe bikorwa mu biruhuko. Niba umwana wawe abajijwe ibibazo nk’ibyo, yasubiza iki?

Hari abana b’Abakristo bagiye basubiza bati “jye sinshobora kubikora. Idini ryanjye ntiribyemera.” Abo bana ni abo gushimirwa kuko baba bagaragaje ko bashikamye. Icyo gisubizo gishobora gutuma batagira ibindi bababaza. Icyakora, Bibiliya idutera inkunga yo kuba ‘twiteguye gusobanurira umuntu wese utubajije impamvu’ z’ibyo twizera (1 Pet 3:15). Kubigenza dutyo birenze kuvuga gusa ngo “jye sinshobora kubikora.” Nubwo hari bamwe muri bagenzi bacu baba batemeranya natwe, hari abandi baba bashaka kumenya impamvu zituma dufata imyanzuro nk’iyo.

Hari Abahamya benshi bakiri bato bagiye babwira abanyeshuri bagenzi babo inkuru zo muri Bibiliya bakoresheje ibitabo bitandukanye, urugero nk’igitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe. Izo nkuru zishobora kubafasha gusobanura impamvu hari ibintu bimwe na bimwe abana b’Abahamya bakora, ibindi ntibabikore. Abanyeshuri bamwe na bamwe batega amatwi bitonze izo nkuru zo muri Bibiliya, kandi hari benshi batangiye kwiga Bibiliya muri ubwo buryo. Hari abandi bashobora kumva ko gutega amatwi inkuru yose uko yakabaye ivugwa muri Bibiliya bigoye. Abanyeshuri bashobora kudasobanukirwa inkuru zimwe na zimwe zo muri Bibiliya mu gihe batabonye ibisobanuro bihagije. Igihe incuti ya Minhee ufite imyaka 11 yamutumiraga mu munsi mukuru wo kwizihiza ivuka ryayo, Minhee yarashubije ati “Bibiliya ntivuga ko tugomba kwizihiza iminsi mikuru y’amavuko. Yohana Umubatiza uvugwa muri Bibiliya yishwe igihe hizihizwaga umunsi mukuru w’ivuka.” Icyakora, Minhee yibuka ko incuti ye yasaga n’aho itumva neza igisubizo yari ayihaye.

Rimwe na rimwe, biba byiza kwereka umunyeshuri ifoto cyangwa inkuru iri muri kimwe mu bitabo byacu. Byagenda bite se niba abayobozi b’ishuri bavuze ko badashaka ko abana bereka abanyeshuri bagenzi babo ibitabo by’idini? Ese abana bacu bashobora kubwiriza neza niyo baba badafite ibitabo? Wafasha ute abana bawe kugira ngo bazashobore gusobanura imyizerere yabo?

Mujye mukora imyitozo

Gukorera imyitozo mu rugo, ababyeyi bakajya mu mwanya w’abandi banyeshuri, birafasha. Mu gihe abana bazaba bagerageza gusobanura imyizerere yabo, ababyeyi bazabashimira ku bw’imihati bashyizeho, kandi babereke ukuntu barushaho gutanga ibisobanuro byumvikana neza n’impamvu ibyo ari ngombwa. Urugero, mushobora kubasaba gukoresha amagambo abanyeshuri bo mu kigero cyabo bashobora kumva. Hari umwana w’umuhungu ufite imyaka icyenda witwa Joshua wavuze ko abanyeshuri bagenzi be batumvaga icyo amagambo “umutimanama” n’“ubudahemuka” bisobanura. Bityo, byabaye ngombwa ko mu gihe aganira na bo akoresha amagambo yoroshye kumva.—1 Kor 14:9.

Hari abanyeshuri babaza ikibazo, ariko wabaha igisubizo kirekire ukabona ibyo ubabwira bitakibashishikaje. Iyo abana b’Abahamya bagiranye na bo ibiganiro kandi bakungurana na bo ibitekerezo, bashobora gutuma bashishikazwa n’ibyo bababwira. Hari umukobwa witwa Haneul ufite imyaka icumi, wavuze ati “abanyeshuri twigana bakunda ko twungurana ibitekerezo, aho kugira ngo mbahe ibisobanuro gusa.” Kugira ngo ugirane na bo ibiganiro, ujye ubabaza ibibazo maze utege amatwi witonze mu gihe bakubwira uko bumva ibintu.

Ibiganiro bikurikira bigaragaza uko abana b’Abakristo bashobora kungurana ibitekerezo n’abanyeshuri bagenzi babo. Si ngombwa gufata mu mutwe ibyo biganiro kubera ko abana baba batandukanye, kandi imimerere itandukanye isaba ko hatangwa ibisubizo bitandukanye. Ku bw’ibyo, umwana w’Umuhamya yagombye kuzirikana igitekerezo, akagishyira mu magambo ye, maze akakivuga mu buryo bwiza buhuje n’imimerere kandi bukwiranye n’abanyeshuri bagenzi be. Niba ufite abana b’abanyeshuri, gerageza kugirana na bo ibyo biganiro.

Gutoza abana bisaba igihe no gushyiraho imihati. Ababyeyi b’Abakristo bacengeza amahame ya Bibiliya mu bana babo kandi bagatuma bemera ko nibabaho mu buryo buhuje na yo, bizabagirira akamaro.—Guteg 6:7; 2 Tim 3:14.

Muri gahunda itaha y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango, mwe n’abana banyu muzagerageze gukora imyitozo yagaragajwe hasi aha. Muzibonera ukuntu bizabagirira akamaro. Muzirikane ko intego atari ugufata mu mutwe ibisubizo cyangwa amagambo biri muri ibyo biganiro. Mu by’ukuri, mushobora gusubiramo umwitozo umwe incuro runaka, mugatanga ibisubizo bitandukanye maze mukareba uko abana banyu babigenza. Mu gihe bagerageza gusobanura imyizerere yabo, mujye mubafasha kumenya gushyira mu gaciro no kugira amakenga. Uko igihe kizagenda gihita, uzigisha abana bawe uko basobanurira abanyeshuri bagenzi babo, abaturanyi ndetse n’abarimu babo imyizerere yabo.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]

KWIZIHIZA IMINSI Y’AMAVUKO

Mary: Bite John? Nashakaga kugutumira mu munsi mukuru w’ivuka ryanjye.

John: Wakoze kuntekerezaho! Ariko se, wambwira igituma ushaka gukora umunsi mukuru w’ivuka ryawe?

Mary: Ni ukugira ngo nizihize umunsi navutseho. None se wowe ntuwizihiza?

John: Oya, sinjya nywizihiza.

Mary: Kubera iki se? Uzi ukuntu abagize umuryango wacu bishimye igihe navukaga!

John: Nanjye ni uko. Igihe navukaga abagize umuryango wacu na bo barishimye. Ariko simbona ko iyo ari impamvu yatuma nkora umunsi mukuru buri mwaka. Hari abantu benshi bumva ko ku munsi mukuru w’ivuka ryabo baba babaye abantu bakomeye kuruta abandi bose. Ariko se Imana si yo ikomeye kuruta abantu bose? Kandi se ntitwagombye kuyishimira ko yaduhaye ubuzima?

Mary: Ubwo se ushaka kumbwira ko ntagombye kwizihiza umunsi navutseho?

John: Mary, ibyo ni umwanzuro wawe. Ariko nawe tekereza: nubwo abantu benshi bakunda guhabwa impano ku munsi mukuru w’ivuka ryabo, Bibiliya ivuga ko gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa. Aho kwitekerezaho ku munsi w’ivuka ryacu, ntibyaba byiza dushimiye Imana, tugatekereza ku bandi, kandi tukabakorera ibyiza?

Mary: Ibyo sinigeze mbitekerezaho.Ubwo se ababyeyi bawe ntibajya baguha impano?

John: Barazimpa rwose. Icyakora ababyeyi banjye ntibategereza kuzimpa ku munsi navutseho. Bampa impano igihe cyose babishatse. None se Mary, urifuza kumenya uko kwizihiza iminsi y’amavuko byatangiye?

Mary: Byatangiye bite?

John: Ejo nzakubwira inkuru ishishikaje ivuga iby’umunsi mukuru w’amavuko wijihijwe kera cyane.

KURIRIMBA INDIRIMBO YUBAHIRIZA IGIHUGU

Gail: Claire, kuki utajya uririmba indirimbo yubahiriza igihugu?

Claire: Buretse ndaza kukubwira impamvu. Ariko se wowe kuki uyiririmba?

Gail: Ni ukubera ko ari itegeko ry’igihugu, kandi buri wese arayiririmba. Ni yo mpamvu nanjye nyiririmba.

Claire: Nanjye nemera ko tugomba kumvira amategeko y’igihugu, kandi n’Ijambo ry’Imana rirabidusaba. Ariko nanone rivuga ko tugomba kubanza kumvira amategeko y’Imana, si byo se?

Gail: Ibyo uvuga ndabyemera. Ariko se bihuriye he no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu?

Claire: Gail, indirimbo yubahiriza igihugu cyacu ivuga ko tugomba kucyitangira, kandi Imana ari yo yaduhaye ubuzima! Mu Ijambo ryayo ivuga ko itemera intambara kandi abantu bose kuri yo barareshya; yifuza ko amahanga yose abana mu mahoro. Kandi nawe ni byo wifuza, si byo se?

Gail: Ni byo nanjye nifuza. Ariko se birashoboka?

Claire: Birashoboka rwose. Niba ubishaka uze tubiganireho mu kiruhuko.

Gail: Yee, nta kibazo.

IBYA POLITIKI

Mike: Tim, iyo uza kuba wemerewe gutora, wari gutora nde?

Tim: Nta we.

Mike: Kubera iki?

Tim: Jye namaze gutora.

Mike: Kandi utaragera igihe cyo gutora!

Tim: Aho ho imyaka yanjye irabinyemerera. Natoye ubutegetsi bwiza kurusha ubundi bwose.

Mike: Watoye ubuhe butegetsi?

Tim: Ubutegetsi bw’Imana. Mbona ko ari yo ikwiriye gutegeka. Ese urifuza kumenya impamvu?

Mike: Oya, nta yo nshaka kumenya.

Tim: Nta kibazo. Niwumva ushaka kubimenya, uzaze nzabikubwira.

[Ifoto]

“Bite John? Nashakaga kugutumira mu munsi mukuru w’ivuka ryanjye”

[Ifoto yo ku ipaji ya 3]

“Kuki utaririmba indirimbo yubahiriza igihugu?”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze