Umwanzuro
AKA gatabo ntikagamije gusobanura imyizerere y’Abahamya ba Yehova. Ahubwo twagerageje gusobanura amwe mu mahame Abahamya ba Yehova bakurikiza, no kugaragaza neza imwe mu myizerere umunyeshuri yakomoye mu muryango we, bitewe n’uko umwe mu babyeyi be ari Umuhamya wa Yehova, cyangwa bombi akaba ari bo.
Abahamya ba Yehova bihatira gufasha abana babo, kugira ngo bakure bakunda Imana, kandi bumva ko ibyo bituma abana babo batera imbere no mu bindi bintu. Imyizerere yabo hamwe n’amahame bakurikiza bituma imibereho yabo igira intego, kandi bikabafasha guhangana n’ibibazo bya buri munsi. Byongeye kandi, iyo myizerere n’amahame byagombye gutuma bihatira kuba abanyeshuri b’abanyamwete, kandi bakazavamo abaturage beza.
Kubera ko Abahamya bashyira mu gaciro, babona ko uburezi ari ingenzi. Ku rwabo ruhande, bifuza gufatanya nawe uko bashoboye kose, kandi bazagerageza kubishishikariza abana babo, haba mu rugo n’aho basengera.