Isomo rya 3
Yesu Kristo Ni Nde?
Kuki Yesu yitwa Umwana w’“imfura” w’Imana? (1)
Kuki yitwa “Jambo?” (1)
Kuki Yesu yaje ku isi ari umuntu? (2-4)
Kuki yakoze ibitangaza? (5)
Ni iki Yesu agiye kuzakora vuba aha? (6)
1. Yesu yabaye mu ijuru ari umuntu wo mu buryo bw’umwuka mbere y’uko aza ku isi. Yari ikiremwa cya mbere cy’Imana, ari na yo mpamvu yitwa Umwana w’“imfura” w’Imana (Abakolosayi 1:15; Ibyahishuwe 3:14). Yesu ni we Mwana wenyine Imana yiremeye ubwayo. Yehova yakoresheje Yesu wari utaraba umuntu kugira ngo amubere “umukozi w’umuhanga” mu kurema ibindi bintu byose byo mu ijuru n’ibyo mu isi (Imigani 8:22-31; Abakolosayi 1:16, 17). Nanone kandi, Imana yaramukoresheje ngo abe umuvugizi Wayo mukuru. Ni yo mpamvu Yesu yitwa “Jambo.”—Yohana 1:1-3; Ibyahishuwe 19:13.
2. Imana yohereje Umwana Wayo ku isi yimurira ubuzima bwe mu nda ya Mariya. Bityo rero, nta bwo Yesu yari afite se w’umuntu. Ngiyo impamvu yatumye ataragwa icyaha icyo ari cyo cyose cyangwa ukudatungana. Imana yohereje Yesu mu isi kubera impamvu eshatu: (1) Kutwigisha ukuri ku byerekeye Imana (Yohana 18:37), (2) gukomeza ugushikama gutunganye kugira ngo atubere icyitegererezo (1 Petero 2:21), (3) no gutanga ubuzima bwe ho igitambo kugira ngo atubature mu cyaha no mu rupfu. Kuki ibyo byari bikenewe?—Matayo 20:28.
3. Mu kutumvira itegeko ry’Imana, umuntu wa mbere, ari we Adamu, yakoze icyo Bibiliya yita “icyaha.” Ku bw’ibyo, Imana yamukatiye urwo gupfa (Itangiriro 3:17-19). Ntiyari agishoboye gusohoza amahame y’Imana, bityo akaba atari agitunganye. Buhoro buhoro, yatangiye gusaza hanyuma arapfa. Adamu yaraze icyaha abana be bose. Turi abana ba Adamu. Ngiyo impamvu ituma dusaza, tukarwara, kandi tugapfa. Ni gute abantu bashoboraga kurokoka?—Abaroma 3:23; 5:12.
4. Yesu yari umuntu utunganye kimwe na Adamu. Icyakora aho Yesu atandukaniye na Adamu, ni uko yumviraga Imana mu buryo butunganye, kabone n’iyo yabaga ari mu bigeragezo bikaze bite. Ubwo rero, yashoboraga gutanga ubuzima bwa kimuntu butunganye ho igitambo kugira ngo yishyurire Adamu ibyaha bye. Ibyo ni byo Bibiliya yita “incungu.” Bityo, abana ba Adamu bashoboraga kurokoka igihano cyo gupfa. Abizera Yesu bose bashobora kubabarirwa ibyaha byabo maze bakabona ubuzima bw’iteka.—1 Timoteyo 2:5, 6; Yohana 3:16; Abaroma 5:18, 19.
5. Igihe Yesu yari ku isi, yakijije abarwayi, ahaza abashonje, kandi acubya umuhengeri. Ndetse yazuye abapfuye. Kuki yakoze ibitangaza? (1) Yagiriraga impuhwe abantu bababara maze agashaka kubafasha. (2) Ibyo bitangaza bye byagaragazaga ko yari Umwana w’Imana koko. (3) Byagaragazaga ibyo azakorera abantu bumvira igihe azaba ari Umwami uganje utegeka isi.—Matayo 14:14; Mariko 2:10-12; Yohana 5:28, 29.
6. Yesu yarapfuye maze Imana iramuzura ari ikiremwa cy’umwuka, asubira mu ijuru (1 Petero 3:18). Uhereye ubwo, Imana yamugize Umwami. Vuba aha, Yesu agiye kuvanaho ububi bwose n’imibabaro yose kuri iyi si.—Zaburi 37:9-11; Imigani 2:21, 22.
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Umurimo wa Yesu wari ukubiyemo kwigisha, gukora ibitangaza, ndetse no gutanga ubuzima bwe ku bwacu