ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ip-1 igi. 6 pp. 61-72
  • Yehova Imana agirira imbabazi abasigaye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova Imana agirira imbabazi abasigaye
  • Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Ishami ry’Uwiteka”
  • Abasigaye baba abera mu maso ya Yehova
  • Isezerano ryo kubitaho mu buryo bwuje urukundo
  • Mukomeze gutegereza Yehova
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
  • Agakiza n’ibyishimo mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mesiya
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yesaya, igice cya I
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • “Mujye mwishimira ibyo ndema”
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose II
Reba ibindi
Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
ip-1 igi. 6 pp. 61-72

Igice cya gatandatu

Yehova Imana agirira imbabazi abasigaye

Yesaya 4:2-6

1, 2. Ni iki Yesaya yahanuriye u Buyuda na Yerusalemu?

TUVUGE ko mu karere gatuwe cyane haguye imvura y’amahindu irimo imiyaga ikomeye, noneho umwuzure ugasiga uciye umukoki munini cyane muri ako karere, amazu agasenyuka, imyaka ikangirika ndetse n’abantu bagapfa. Ariko bidatinze iyo mvura igahita, hakabaho ituze. Ku barokotse, icyo ni cyo gihe cyo kwisuganya no gusana ibyangiritse.

2 Umuhanuzi Yesaya yahanuye ko i Buyuda n’i Yerusalemu hari kuba ikintu nk’icyo. Ibicu by’amahindu y’urubanza rw’Imana byagendaga byegerana mu buryo buteye ubwoba. Impamvu si iyindi, ni uko iryo shyanga ryari ryaracumuye muri byinshi. Abayobozi ndetse na rubanda bari barujuje mu gihugu akarengane no kumena amaraso. Binyuriye kuri Yesaya, Yehova yashyize ahabona ibicumuro bya Yuda, maze ababurira ko Yari gusohoreza urubanza kuri iryo shyanga ryigometse (Yesaya 3:25). Ayo mahindu yari gusiga igihugu cy’u Buyuda cyose ari umusaka. Gutekereza kuri ibyo bintu bigomba kuba byarateye Yesaya agahinda.

3. Ni iyihe nkuru nziza dusanga muri Yesaya 4:2-6?

3 Icyakora, hariho inkuru nziza! Amahindu y’urubanza rukiranuka rwa Yehova yari guhita, kandi hari abari gusigara bakarokoka. Ni koko, urubanza Yehova yari gucira u Buyuda rwari koroshywa n’imbabazi ze! Ubutumwa bwahumetswe bwa Yesaya bwanditswe muri Yesaya 4:2-6 bwerekeza kuri icyo gihe cyari kurangwa n’imigisha. Ni nk’aho izuba ryari guhinguka mu bicu, noneho nyuma yo kubona no kumva ibintu byabaye mu isohozwa ry’urubanza ruvugwa muri Yesaya 2:6–4:1 ibintu bigahinduka, hakabaho igihugu cyavuguruwe n’abantu bahindutse.

4. Kuki dukwiriye gusuzuma ubuhanuzi bwa Yesaya buvuga ukuntu abasigaye bari kuzasubira mu gihugu cyabo?

4 Ubuhanuzi bwa Yesaya buhereranye n’ukuntu abasigaye bari gusubizwa mu gihugu cyabo n’umutekano bari kuzagira nyuma y’aho, bugira nanone isohozwa muri iki gihe, “mu minsi y’imperuka” (Yesaya 2:2-4). Nimucyo dusuzume ubwo butumwa buhuje n’igihe tugezemo, atari ukubera ko gusa bufite icyo busobanura mu buhanuzi, ahubwo nanone kubera ko bufite icyo butwigisha ku bihereranye n’imbabazi za Yehova n’ukuntu twebwe buri muntu ku giti cye dushobora kuzigaragarizwa.

“Ishami ry’Uwiteka”

5, 6. (a) Yesaya yasobanuye ate ukuntu nyuma y’amahindu hari kubaho igihe cy’amahoro? (b) Ijambo ryahinduwemo “ishami” risobanura iki, kandi se rigaragaza iki ku birebana n’igihugu cy’u Buyuda?

5 Yesaya yavuze mu ijwi risusurutse ubwo yitegerezaga ibyari kuba imvura y’amahindu yari yegereje ihise, akabona igihe kirushaho kurangwa n’amahoro. Yaranditse ati “uwo munsi ishami ry’Uwiteka rizaba ryiza rifite icyubahiro. Abisirayeli bazarokoka, imyaka yo mu gihugu izabaryohera cyane ibabere myiza.”—Yesaya 4:2.

6 Aha ngaha, Yesaya yavugaga ibyo kongera gusubiza ibintu mu buryo. Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ishami” ryerekeza ku ‘kintu runaka gishibuka, cyangwa urugemwe.’ Rifitanye isano n’uburumbuke, ukwiyongera n’imigisha bituruka kuri Yehova. Ku bw’ibyo, Yesaya yagaragaje ko hariho icyizere cy’uko n’ubwo igihugu cyendaga guhindurwa umusaka bitari kuzakomeza gutyo iteka ryose. Imigisha ya Yehova yari kuzatuma igihugu cy’u Buyuda cyahoze gifite uburumbuke cyongera kugira umusaruro utubutse.a—Abalewi 26:3-5.

7. Ni mu buhe buryo ishami rya Yehova ryari ‘kuzaba ryiza rifite icyubahiro’?

7 Yesaya yakoresheje amagambo ashishikaje asobanura ukuntu hari kubaho ihinduka rikomeye. Ishami rya Yehova ryari ‘kuzaba ryiza rifite icyubahiro.’ Ijambo ngo “ryiza” ritwibutsa ubwiza bw’Igihugu cy’Isezerano igihe Yehova yagihaga Abisirayeli ibinyejana byinshi mbere y’aho. Cyari cyiza cyane ku buryo ‘cyashimwaga [“cyari ikirezi,” New American Bible] mu bihugu byose’ (Ezekiyeli 20:6). Ku bw’ibyo, amagambo ya Yesaya yizezaga abantu ko igihugu cy’u Buyuda cyari kuzongera gusubizwa ikuzo n’ubwiza cyahoranye. Koko rero, icyo gihugu cyari gusa n’ikirezi gitatse isi.

8. Ni bande bari kwishimira ubwiza igihugu cyari kuzongera kugira, kandi se Yesaya yasobanuye ko bari kumva bameze bate?

8 None se, ni bande bari kuzaba bahari kugira ngo bishimire ubwiza icyo gihugu cyari kuzongera kugira? Yesaya yaranditse ati “[ni] Abisirayeli bazarokoka.” Ni koko, hari bamwe bari kuzarokoka irimbuka ry’urukozasoni ryari ryarahanuwe mbere y’aho (Yesaya 3:25, 26). Abasigaye barokotse bari gusubira i Buyuda maze bakifatanya mu gusana igihugu. Abo bari kuzasubirayo, ni ukuvuga ‘abarokotse,’ umusaruro utubutse wo mu gihugu cyabo cyari cyongeye kuvugururwa wari ‘kubaryohera cyane, ukababera mwiza’ (Yesaya 4:2). Isoni bari baratewe n’uko igihugu cyabo cyari cyarahindutse umusaka zari gusimburwa n’ibyishimo.

9. (a) Nk’uko Yesaya yari yarabihanuye, byagenze bite mu wa 537 M.I.C.? (b) Kuki twavuga ko mu ‘barokotse’ harimo n’abavukiye mu bunyage? (Reba ibisobanuro ahagana hasi.)

9 Mu buryo buhuje n’amagambo ya Yesaya, amahindu y’urubanza yaguye mu mwaka wa 607 M.I.C., igihe Abanyababuloni barimburaga Yerusalemu maze Abisirayeli benshi bakahatikirira. Bamwe bararokotse maze bajyanwa mu bunyage i Babuloni, ariko iyo Imana itaza kuba igira imbabazi, nta muntu n’umwe wajyaga kurokoka (Nehemiya 9:31). Amaherezo u Buyuda bwahindutse umusaka mu buryo bwuzuye (2 Ngoma 36:17-21). Hanyuma, mu mwaka wa 537 M.I.C., Imana igira imbabazi yatumye ‘abarokotse’ basubira i Buyuda kugira ngo bagarure ugusenga k’ukuri (Ezira 1:1-4; 2:1).b Ukwicuza kuvuye ku mutima abo bagarutse bavuye mu bunyage bagaragaje, kwavuzwe mu buryo bushimishije muri Zaburi ya 137, ishobora kuba yaranditswe mu gihe cy’ubunyage cyangwa nyuma y’aho gato. Igihe bagarukaga i Buyuda, barahinze maze batera imbuto. Tekereza ibyiyumvo bagomba kuba baragize igihe babonaga ko Imana yahaga imigisha imihati yabo, igatuma igihugu cyabo cyera imbuto nk’izo mu “ngobyi yo mu Edeni”!—Ezekiyeli 36:34-36.

10, 11. (a) Ni mu buhe buryo Abigishwa ba Bibiliya bari mu bubata bwa “Babuloni Ikomeye” mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20? (b) Ni gute Yehova yahaye umugisha abasigaye bo mu Bisirayeli b’umwuka?

10 Mu buryo nk’ubwo, no muri iki gihe hari ibintu byashubijwe mu buryo. Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, Abigishwa ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe, bari bakiri mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka bwa “Babuloni Ikomeye,” ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma (Ibyahishuwe 17:5). N’ubwo Abigishwa ba Bibiliya bari bararetse inyigisho nyinshi z’ibinyoma, bari bagifite imitekerereze ndetse n’imigenzo imwe n’imwe yo mu madini y’ibinyoma. Ibitotezo bakururirwaga n’abayobozi b’amadini byatumye bamwe muri bo bashyirwa muri gereza. Igihugu cyabo cyo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga imimerere yabo yo mu rwego rw’idini, cyangwa yo mu buryo bw’umwuka, cyahinduwe umusaka.

11 Ariko kandi, mu rugaryi rwo mu mwaka wa 1919, Yehova yagaragarije imbabazi abo basigaye bo mu Bisirayeli bo mu buryo bw’umwuka (Abagalatiya 6:16). Yabonye ko bihannye kandi ko bifuzaga kumusenga mu kuri, bityo abavana mu buroko nyaburoko, kandi icy’ingenzi kurushaho, yabavanye mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka. Abo ‘barokotse’ Imana yongeye kubasubiza mu mimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka, bituma bagira uburumbuke. Iyo mimerere yo mu buryo bw’umwuka yagiye ikurura abantu ikabareshya, ibyo bituma abandi bantu batinya Imana babarirwa muri za miriyoni baza kwifatanya n’abasigaye mu gusenga k’ukuri.

12. Amagambo ya Yesaya yagaragaje ate agaciro k’imbabazi Yehova agirira ubwoko bwe?

12 Aha ngaha, amagambo ya Yesaya agaragaza agaciro k’imbabazi Imana igirira ubwoko bwayo. N’ubwo ishyanga ry’Abisirayeli ryateye Yehova umugongo, yagiriye imbabazi abasigaye bagaragaje ko bihannye. Dushobora guhumurizwa no kumenya ko ndetse n’abakora amakosa akomeye bashobora guhindukirira Yehova bafite icyizere. Abihannye ntibagomba kumva ko Yehova adashobora kubababarira, kubera ko adatererana umuntu ufite umutima wihannye (Zaburi 51:19). Bibiliya iduha icyizere igira iti “Uwiteka ni umunyebambe n’umunyambabazi, atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi. Nk’uko se w’abana abagirira ibambe, ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha” (Zaburi 103:8, 13). Nta gushidikanya, birakwiriye rwose ko dusingiza Imana nk’iyo igira imbabazi!

Abasigaye baba abera mu maso ya Yehova

13. Nk’uko byanditswe muri Yesaya 4:3, umuhanuzi Yesaya yasobanuye ate abasigaye Yehova yari kuzagirira imbabazi?

13 Twamaze kumenya abasigaye Yehova yari kugirira imbabazi abo ari bo, ariko noneho Yesaya asobanura ibyabo mu buryo bunonosoye kurushaho. Yaranditse ati “uzasigara i Siyoni n’i Yerusalemu wese, yanditswe mu bazima b’i Yerusalemu, azitwe uwera.”—Yesaya 4:3.

14. “Abasigaye” ni bande, kandi se kuki Yehova yabagiriye imbabazi?

14 Abo bari ‘kuzasigara’ ni bande? Ni abarokotse bavugwa ku murongo wabanjirije uwo, ni ukuvuga Abayahudi bari barajyanywe mu bunyage bari kwemererwa gusubira i Buyuda. Yesaya yagaragaje impamvu Yehova yari kubagirira imbabazi: ni uko bari kuba ari ‘abera’ mu maso ye. Kuba uwera bisobanura “kurangwa n’isuku mu bihereranye n’idini cyangwa kutabaho ikizinga.” Kuba uwera bikubiyemo kuba umuntu utanduye, cyangwa kutabaho ikizinga mu magambo no mu bikorwa, gukurikiza amahame ya Yehova agaragaza ikiri icyiza kandi gikwiriye. Ni koko, Yehova yari kugirira imbabazi abari kuba ari ‘abera [mu maso ye],’ kandi yari gutuma basubira mu ‘murwa wera,’ ari wo Yerusalemu.—Nehemiya 11:1.

15. (a) Amagambo agira ati ‘bazandikwa mu bazima b’i Yerusalemu’ atwibutsa uwuhe muco w’Abayahudi? (b) Amagambo ya Yesaya akubiyemo uwuhe muburo ukomeye?

15 Mbese, abo basigaye bizerwa bari kuzaguma aho ngaho? Yesaya yatanze isezerano rigira riti ‘bazandikwa mu bazima b’i Yerusalemu.’ Ibyo bitwibutsa umuco Abayahudi bari bafite wo kubika neza ibitabo byabaga birimo amazina y’imiryango n’ay’ibisekuruza by’Abisirayeli (Nehemiya 7:5). Iyo umuntu yandikwaga mu gitabo, byabaga bigaragaza ko ari muzima, kuko iyo yapfaga, izina rye ryarasibwaga. Mu bindi bice bya Bibiliya, dusoma ibihereranye n’igitabo cy’ikigereranyo cyanditswemo amazina y’abo Yehova azaha ubuzima. Icyakora, hari ibintu runaka bisabwa kugira ngo amazina y’umuntu yandikwe muri icyo gitabo kubera ko Yehova ashobora ‘kuyahanaguramo’ (Kuva 32:32, 33; Zaburi 69:29). Ku bw’ibyo, amagambo ya Yesaya arimo umuburo ukomeye: abagarutse bashoboraga gukomeza kuba mu gihugu cyongeye kubakwa ari uko gusa bakomeje kuba abera mu maso y’Imana.

16. (a) Ni iki Yehova yasabaga abo yari kwemerera kugaruka i Buyuda mu wa 537 M.I.C.? (b) Kuki twavuga ko imbabazi Yehova yagiriye abasigaye basizwe hamwe n’abagize “izindi ntama” zitapfuye ubusa?

16 Mu mwaka wa 537 M.I.C., abasigaye basubiye i Yerusalemu bafite intego nziza yo kugarura ugusenga k’ukuri. Nta muntu uwo ari we wese wari warahumanyijwe n’ibikorwa by’idini rya gipagani cyangwa imyifatire yanduye, ibyo Yesaya yari yaratanze umuburo ukomeye wo kwirinda, wemerewe gusubirayo (Yesaya 1:15-17). Abo Yehova yabonaga ko ari abera ni bo bonyine bashoboraga gusubira i Buyuda (Yesaya 35:8). Mu buryo nk’ubwo, kuva aho bavaniwe mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka mu mwaka wa 1919, abasigaye basizwe, ubu biyongereyeho abagize “izindi ntama” babarirwa muri za miriyoni bafite ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka ku isi, bakoze uko bashoboye kose kugira ngo babe abera mu maso y’Imana (Yohana 10:16). Baciye ukubiri n’inyigisho z’amadini y’ibinyoma n’imigenzo yayo. Bihatiye buri wese ku giti cye kwizirika ku mahame y’Imana yo mu rwego rwo hejuru ahereranye n’umuco (1 Petero 1:14-16). Imbabazi Yehova yabagiriye ntizapfuye ubusa.

17. Ni bande Yehova yandika amazina yabo mu ‘gitabo cy’ubugingo,’ kandi se twagombye kwiyemeza gukora iki?

17 Wibuke ko Yehova yari azi abera bari mu Bisirayeli kandi ko ‘yabanditse mu bazima.’ Muri iki gihe na bwo, Yehova abona imihati dushyiraho kugira ngo dukomeze kurangwa n’isuku mu bwenge no ku mubiri mu gihe ‘dutanga imibiri yacu [ngo] ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana’ (Abaroma 12:1). Kandi abakurikira iyo nzira y’imibereho bose Imana ibandika mu “gitabo” cyayo “cy’ubugingo,” ni ukuvuga inyandiko y’ikigereranyo ikubiyemo amazina y’abakwiriye kubona ubuzima bw’iteka, haba mu ijuru cyangwa ku isi (Abafilipi 4:3; Malaki 3:16). Bityo rero, nimucyo dukore uko dushoboye kose kugira ngo dukomeze kuba abera mu maso y’Imana, kubera ko ibyo ari byo byatuma amazina yacu akomeza kuba muri icyo “gitabo” cy’igiciro cyinshi.—Ibyahishuwe 3:5.

Isezerano ryo kubitaho mu buryo bwuje urukundo

18, 19. Nk’uko bivugwa muri Yesaya 4:4, 5, ni ikihe gikorwa cyo kweza Yehova yari gukora, kandi se cyari kuzasohozwa gite?

18 Yesaya yakomeje agaragaza ukuntu abaturage bo muri icyo gihugu cyari kuba cyongeye kubakwa bari kuba abera, n’imigisha bari bahishiwe. Yagize ati “ubwo ngubwo Uwiteka azaba yuhagiye imyanda y’abakobwa b’i Siyoni ayimazeho, kandi azaba amaze amaraso muri Yerusalemu, ayamarishijemo umwuka ukiranuka n’umwuka wotsa. Kandi hejuru y’ubuturo bwose bwo ku musozi wa Siyoni no ku materaniro yaho, Uwiteka azaharemeraho igicu n’umwotsi ku manywa n’umuriro waka ukamurika nijoro. Maze hejuru y’ibyubahwa byose hazabeho igitwikirizo.”—Yesaya 4:4, 5.

19 Mbere y’aho, Yesaya yari yaracyashye “abakobwa b’i Siyoni,” bahishaga ko bari barononekaye mu birebana n’umuco bakabitwikiriza ibyo kwirimbisha bashaka kwiyerekana. Nanone kandi, yagaragaje ko abantu bose muri rusange bari baravushije amaraso, maze arabinginga ngo biyeze (Yesaya 1:15, 16; 3:16-23). Ariko aha ngaha, yari ategereje igihe Imana ubwayo yari “kubahanaguraho umwanda” wo mu by’umuco, ‘ikabezaho ibizinga by’amaraso’ (Yesaya 4:4, New International Version). Ni gute icyo gikorwa cyo kubeza cyari gusohozwa? Cyari gusohozwa binyuriye ku ‘mwuka ukiranuka,’ no ku ‘mwuka wotsa.’ Irimbuka rya Yerusalemu ryari ryegereje no kujyanwa mu bunyage i Babuloni byari kuba ari ingaruka z’urubanza Imana yaciriye ishyanga ryanduye, n’uburakari bwayo bwotsa yari kurisukaho. Abasigaye bari kurokoka ako kaga maze bagasubira mu gihugu cyabo, bari kuba baracishijwe bugufi kandi barejejwe. Ngiyo impamvu yari gutuma baba abera mu maso ya Yehova kandi bakagirirwa imbabazi.—Gereranya no muri Malaki 3:2, 3.

20. (a) Amagambo ngo “igicu,” “umwotsi,” n’“umuriro waka” atwibutsa iki? (b) Kuki abari mu bunyage bejejwe batagombaga gutinya?

20 Binyuriye kuri Yesaya, Yehova yasezeranyije ko yari kwita mu buryo bwuje urukundo kuri abo basigaye bari kuba barejejwe. Amagambo ngo “igicu,” “umwotsi” n’“umuriro waka,” yibutsa ukuntu Yehova yitaye ku Bisirayeli nyuma y’aho bamariye kuva mu Misiri. “[I]nkingi y’umuriro n’igicu” byabarinze Abanyamisiri bari babakurikiye; nanone kandi, byagendaga bibayobora igihe bari mu butayu (Kuva 13:21, 22; 14:19, 20, 24). Igihe Yehova yigaragazaga ku Musozi Sinayi, uwo musozi ‘wose wacumbye umwotsi’ (Kuva 19:18). Ubwo rero, abari mu bunyage bari barejejwe ntibagombaga gutinya. Yehova yari kuba Umurinzi wabo. Yari kubana na bo igihe bari kuba bari mu mazu yabo cyangwa bateraniye hamwe mu makoraniro yera.

21, 22. (a) Akenshi ni iki cyatumaga bubaka ihema? (b) Ni iki abasigaye bejejwe bari kuba biringiye?

21 Mu gihe Yesaya yasobanuraga ukuntu Imana yari kubarinda, yashoje yibanda ku mibereho ya buri munsi. Yaranditse ati “ku manywa hazabaho ihema ryo kuzana igicucu ku bw’icyokere, ribe ubuhungiro n’ubwugamo bw’ishuheri n’imvura” (Yesaya 4:6). Akenshi, bubakaga ihema, cyangwa ingando, mu ruzabibu cyangwa mu murima kugira ngo babone aho kwikinga izuba ritwika ryo mu mpeshyi, n’ubukonje n’imvura yo mu gihe cy’itumba.—Gereranya na Yona 4:5.

22 Igihe abasigaye bejejwe bari kuba bahanganye n’ubushyuhe bw’ibitotezo n’amahindu yo kurwanywa, bari kwibonera ko Yehova ari we Soko yabo y’uburinzi, umutekano n’ubuhungiro (Zaburi 91:1, 2; 121:5). Bityo rero, bari biringiye kuzabona ibintu bishimishije: iyo baramuka bateye umugongo imyizerere n’imigenzo byanduye by’i Babuloni, bakemera ko urubanza rwa Yehova rubeza kandi bakihatira gukomeza kuba abera, bari kugira umutekano nk’aho bari mu “ihema” ry’uburinzi buturuka ku Mana.

23. Kuki Yehova yahaye imigisha abasigaye basizwe hamwe na bagenzi babo?

23 Zirikana ko bari kubanza bakezwa, imigisha ikaza hanyuma. Uko ni na ko byagenze muri iki gihe. Mu mwaka wa 1919, abasigaye basizwe bemeye gutunganywa bicishije bugufi, kandi Yehova ‘yabuhagiyeho’ imyanda. Kuva icyo gihe, “[imbaga y’]abantu benshi” b’izindi ntama na bo bemeye ko Yehova abeza (Ibyahishuwe 7:9). Abasigaye hamwe na bagenzi babo bamaze kwezwa, bahawe imigisha, Yehova akaba yarabitayeho kandi akabarinda. Nta bwo abarinda mu buryo bw’igitangaza ngo batagerwaho n’ubushyuhe bw’ibitotezo cyangwa amahindu yo kurwanywa. Ariko kandi, arabarinda. Ni nk’aho ababambaho ‘ihema ryo kuzana igicucu n’ubwugamo bw’imvura.’ Mu buhe buryo?

24. Ni iki kigaragaza ko Yehova yahaye umugisha abahamya be?

24 Zirikana ibi bikurikira: bumwe mu butegetsi bukomeye kurusha ubundi bwose bwabayeho mu mateka, bwahagaritse umurimo wo kubwiriza w’Abahamya ba Yehova cyangwa bugerageza kubatsembaho burundu. Nyamara Abahamya bakomeje gushikama kandi bakomeza kubwiriza ubudacogora! Kuki se amahanga akomeye atashoboye guhagarika umurimo w’iryo tsinda ry’abantu bake ugereranyije kandi basaga n’aho badafite kirengera? Ni ukubera ko Yehova yashyize abagaragu be batanduye mu “ihema” ry’uburinzi umuntu uwo ari we wese adashobora gusenya!

25. Kuba Yehova ari Umurinzi wacu bisobanura iki kuri buri muntu ku giti cye?

25 Bite se kuri twe, buri muntu ku giti cye? Kuba Yehova ari Umurinzi wacu ntibivuga ko muri iyi si tutazagerwaho n’ingorane. Abakristo benshi bizerwa bagerwaho n’akaga gakomeye, urugero nk’ubukene, impanuka kamere, intambara, uburwayi n’urupfu. Nituramuka duhuye n’iyo mibabaro, nimucyo twe kuzigera na rimwe twibagirwa ko Imana yacu iri kumwe natwe. Iraturinda mu buryo bw’umwuka, ikaduha ibyo dukeneye ndetse n’“imbaraga zisumba byose” kugira ngo twihanganire ibigeragezo mu budahemuka (2 Abakorinto 4:7). Kubera ko mu gihe turi kumwe na yo tuba turi mu mutekano, ntitugomba gutinya. N’ubundi kandi, nta kintu na kimwe ‘kizabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana’ igihe cyose dukora uko dushoboye kose kugira ngo dukomeze kuba abantu bera mu maso yayo.—Abaroma 8:38, 39.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Abahanga mu bya Bibiliya bamwe na bamwe bavuga ko amagambo ngo “ishami ry’Uwiteka” yerekeza kuri Mesiya wari kuza nyuma y’uko Yerusalemu yari kuba yongeye kubakwa. Mu bitabo by’Icyarameyi by’Isezerano rya Kera, ayo magambo asobanurwa ngo “Mesiya [cyangwa Kristo] w’Uwiteka.” Igishishikaje ni uko iryo jambo ry’Igiheburayo (tseʹmach), ari na ryo Yeremiya yakoresheje nyuma y’aho, ubwo yavugaga ko Mesiya ari “Ishami rikiranuka” ryashibutse kuri Dawidi.—Yeremiya 23:5; 33:15.

b Mu ‘barokotse’ hari hakubiyemo n’abari baravukiye mu bunyage. Abo na bo twavuga ko ‘barokotse’ kubera ko iyo ba sekuruza babo bataza kurokoka irimbuka, baba bataravutse.—Ezira 9:13-15; gereranya no mu Baheburayo 7:9, 10.

[Ifoto yo ku ipaji ya 63]

Amahindu y’urubanza rw’Imana agiye kuzagwa i Buyuda

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze