ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ip-1 igi. 20 pp. 259-270
  • Yehova ari ku ngoma

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova ari ku ngoma
  • Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Yesaya ahanura ko u Buyuda bwari kuzaba amatongo
  • Ibyishimo biracitse mu gihugu
  • Abasigaye “bazarangurura amajwi” bishimye
  • Nta wari kubona aho ahungira urubanza rwa Yehova
  • Yehova azategeka mu cyubahiro
  • Mukomeze gutegereza Yehova
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
  • Yehova Imana agirira imbabazi abasigaye
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
  • Umubyeyi n’abana be bamugomeye
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yesaya, igice cya I
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Reba ibindi
Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
ip-1 igi. 20 pp. 259-270

Igice cya makumyabiri

Yehova ari ku ngoma

Yesaya 24:1-23

1, 2. (a) Ni ayahe mahanga yari kugerwaho n’uburakari bwa Yehova? (b) U Buyuda se bwo bwari gusonerwa ibihano byageze ku yandi mahanga, kandi se tubizi dute?

BABULONI, u Bufilisitiya, Mowabu, Siriya, Etiyopiya, Misiri, Edomu, Tiro na Ashuri, ayo mahanga yose yari kuzagerwaho n’uburakari bwa Yehova. Yesaya yahanuye amakuba yari kugera kuri ayo mahanga n’imijyi byangaga ubwoko bw’Imana. U Buyuda se bwo? Abaturage b’i Buyuda bo se bari kubura guhanwa bazira ibyaha byabo? Amateka agaragaza ko na bo bahanwe rwose.

2 Reka turebe ibyabaye kuri Samariya, umurwa mukuru w’ubwami bwa Isirayeli bw’imiryango cumi. Iryo shyanga ryishe isezerano ryari ryaragiranye n’Imana. Ntiryirinze gukora ibikorwa by’ubwiyandarike byakorwaga n’amahanga yari arikikije. Ahubwo, abaturage b’i Samariya ‘bakoraga ibidakwiriye bakarakaza Uwiteka. Ibyo byatumye Uwiteka arakarira Abisirayeli cyane, abirukana imbere ye.’ Abisirayeli “bakuwe mu gihugu cyabo” ku ngufu “bajyanwa muri Ashuri” (2 Abami 17:9-12, 16-18, 23; Hoseya 4:12-14). Ibyabaye kuri Isirayeli byasuriraga ikintu kibi ubwami bw’u Buyuda bwavaga inda imwe na yo.

Yesaya ahanura ko u Buyuda bwari kuzaba amatongo

3. (a) Kuki Yehova yataye imiryango ibiri y’ubwami bwa Yuda? (b) Ni iki Yehova yari yiyemeje gukora?

3 Hari abami b’u Buyuda babaye abizerwa, ariko abenshi babaye abahemu. Ndetse no ku ngoma z’abami bari abizerwa, urugero nka Yotamu, abaturage ntibaretse burundu ugusenga kw’ikinyoma (2 Abami 15:32-35). Yuda yageze ku ntera ya nyuma mu rugomo ku ngoma y’Umwami Manase wari ufite inyota yo kumena amaraso. Inkuru za rubanda z’Abayahudi zivuga ko ari we wishe Yesaya, umuhanuzi wizerwaga, akamutanga ngo bamukereze urukero. (Gereranya n’Abaheburayo 11:37.) Uwo mwami mubi ‘yayobeje Abayuda n’ab’i Yerusalemu, bituma barusha amahanga Uwiteka yarimbuye imbere y’Abisirayeli gukora nabi’ (2 Ngoma 33:9). Ku ngoma ya Manase, icyo gihugu cyakorewemo ibintu bibi cyane kurusha ndetse n’ibyahakorerwaga hagituwe n’Abanyakanaani. Ni yo mpamvu Yehova yavuze ati “dore ngiye guteza i Yerusalemu n’i Buyuda ibyago bikomeye, bituma ubyumvise wese yumva amatwi avugamo injereri. . . . Nzahanagura i Yerusalemu nk’uko umuntu ahanagura isahane, yarangiza akayubika. Ariko nzareka igice gisigaye cya gakondo yanjye, mbahāne mu maboko y’ababisha babo, bahinduke umuhigo n’umunyago by’ababisha babo bose, kuko bakoze ibyangwa imbere yanjye bakandakaza.”—2 Abami 21:11-15.

4. Ni iki Yehova yari gukorera u Buyuda, kandi ubwo buhanuzi bwasohoye bute?

4 Kimwe n’isahani yubitse, ibiriho byose bikameneka, ni ko n’abaturage b’icyo gihugu bose bari kugishiramo. Yesaya yongeye guhanura ko Yuda na Yerusalemu byari bigiye kuba amatongo. Yatangiye agira ati “dore Uwiteka arahindura isi umwirare, arayiraza, arayubika, atatanya abaturage bayo” (Yesaya 24:1). Ubwo buhanuzi bwasohoye igihe Yerusalemu n’urusengero rwayo byarimburwaga n’ingabo za Babuloni zari ziyobowe n’Umwami Nebukadinezari, n’abaturage b’i Buyuda bagatsembwa n’inkota, abandi bakicwa n’inzara n’ibyorezo. Abenshi mu barokotse bajyanywe mu bunyage i Babuloni maze bake basigaye bahungira mu Misiri. Nguko uko igihugu cy’u Buyuda cyasigaye ari amatongo, kitagira umuturage na mba. Nta n’amatungo yahasigaye. Icyo gihugu cyasigaye ari amatongo ateye ubwoba, cyituriwe n’inyamaswa zo mu ishyamba n’inyoni.

5. Mbese hari umuntu wari kurokoka urubanza rwa Yehova? Sobanura.

5 Mu Buyuda se haba hari umuntu urubanza rwari gusiga? Yesaya yashubije agira ati “ibizaba kuri rubanda bizaba no ku mutambyi, ibizaba ku mugaragu bizaba no kuri shebuja, ibizaba ku muja bizaba no kuri nyirabuja. Ibizaba ku muguzi bizaba no ku mutunzi, ibizaba ku ūguriza abandi bizaba no ku ūgurizwa, ibizaba ku ūguriza inyungu bizaba no ku ūmwishyura. Isi izanyagwa ihinduke umwirare rwose, kuko Uwiteka ari we uvuze iryo jambo” (Yesaya 24:2, 3). Ari umuntu wari ufite ubutunzi ari n’uwakoraga mu rusengero, ibyo nta cyo byajyaga guhindura. Nta muntu wari gusigara. Icyo gihugu cyari cyarononekaye cyane ku buryo uwari kurokoka wese, yaba umutambyi, yaba umugaragu na shebuja, umuguzi n’ugurisha, yagombaga kujyanwa mu bunyage.

6. Kuki Yehova atakomeje guha igihugu imigisha?

6 Kugira ngo hatagira ubyumva nabi, Yesaya yagaragaje ukuntu amakuba yari agiye kubageraho nta cyo yari kuzasigaza, anabasobanurira impamvu yayo agira ati “igihugu kirarira kandi kibaye umuhonge, isi icitse intege ibaye umuhonge, abanyacyubahiro b’isi bacitse intege. Kandi isi ihumanijwe n’abaturage bayo kuko bishe amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica isezerano ridakuka. Ni cyo gituma umuvumo utsemba isi n’abayibamo bagatsindwa n’urubanza, ni cyo gitumye abaturage b’isi batwikwa hagasigara bake” (Yesaya 24:4-6). Igihe Abisirayeli bahabwaga igihugu cy’i Kanaani, basanze ari “igihugu cy’amata n’ubuki” (Gutegeka 27:3). Icyakora, bakomeje kubeshwaho n’imigisha Yehova yabahaga. Iyo bakomeza amategeko yari yarabahaye, ubutaka bwari kujya ‘bwera umwero wabwo,’ ariko iyo baza kuyarengaho ‘amaboko yabo yari kuba apfuye ubusa’ kandi ubutaka ntibwari ‘kweza imyaka yabwo’ (Abalewi 26:3-5, 14, 15, 20). Imivumo ya Yehova yari ‘kubazaho’ (Gutegeka 28:15-20, 38-42, 62, 63). Yuda rero yagombaga kwitegura iyo mivumo.

7. Ni mu buhe buryo isezerano ry’Amategeko ryajyaga guhesha Abisirayeli umugisha?

7 Imyaka igera kuri 800 mbere y’igihe cya Yesaya, Abisirayeli bemeye ku bushake kugirana na Yehova isezerano kandi biyemerera ubwabo ko bari kuzarikurikiza (Kuva 24:3-8). Isezerano ry’Amategeko ryavugaga ko iyo bumvira amategeko ya Yehova bari kubona imigisha myinshi, ariko ko iyo bica iryo sezerano bari kubura imigisha kandi abanzi babo bakabajyana mu bunyage (Kuva 19:5, 6; Gutegeka 28:1-68). Iryo sezerano ry’Amategeko ryatanzwe binyuriye kuri Mose ryari gukomeza gukurikizwa kugeza igihe kitari cyakamenyekana. Ryari kurinda Abisirayeli kugeza aho Mesiya yari kubonekera.—Abagalatiya 3:19, 24.

8. (a) Ni mu buhe buryo abaturage b’i Buyuda ‘bishe amategeko’ kandi ‘bagahindura ibyategetswe’? (b) Sobanura ukuntu ‘abanyacyubahiro’ ari bo babanje ‘gucika intege’.

8 Ariko rero, ubwo bwoko ‘bwishe isezerano ridakuka.’ Bwarenze ku mategeko Imana yabuhaye, burayirengagiza. ‘Bahinduye ibyategetswe,’ bakora ibintu bihabanye n’ibyo Yehova yari yarabategetse (Kuva 22:24; Ezekiyeli 22:12). Kubera iyo mpamvu, bari gukurwa mu gihugu cyabo. Nta muntu wari kugirirwa imbabazi muri urwo rubanza. “Abanyacyubahiro” bo mu miryango y’imfura bari mu ba mbere bari ‘gucika intege’ bitewe n’uko Yehova yaretse kurinda ubwo bwoko no kubutonesha. Mu isohozwa ry’ibyo, igihe Yerusalemu yendaga kurimburwa, abami b’u Buyuda babanje gutegekera Abanyamisiri hanyuma baza no gutegekera Abanyababuloni. Nyuma y’aho, Umwami Yehoyakimu n’abandi bantu bo mu muryango w’umwami bari mu ba mbere bajyanywe mu bunyage i Babuloni.—2 Ngoma 36:4, 9, 10.

Ibyishimo biracitse mu gihugu

9, 10. (a) Ubuhinzi bwari bufite uwuhe mwanya muri Isirayeli? (b) Imvugo ngo “buri muntu wese ‘azatura munsi y’uruzabibu rwe no munsi y’umutini we’” isobanura iki?

9 Abisirayeli bari batunzwe n’ubuhinzi. Kuva Abisirayeli binjira mu Gihugu cy’Isezerano, bahise batangira guhinga no korora. Ku bw’ibyo rero, ubuhinzi bwari bufite umwanya ukomeye cyane mu mategeko Abisirayeli bari barahawe. Bari barategetswe ko ubutaka buzajya buruhuka isabato buri mwaka wa karindwi, bakaraza imirima kugira ngo yongere irumbuke (Kuva 23:10, 11; Abalewi 25:3-7). Iminsi mikuru itatu yabaga buri mwaka iryo shyanga ryari ryarategetswe kujya ryizihiza, yahuriranaga n’ibihe by’isarura.—Kuva 23:14-16.

10 Mu gihugu cyose wasangaga hari imirima y’imizabibu. Ibyanditswe bivuga ko vino, ituruka mu mizabibu, ari impano ituruka ku Mana ‘ishimisha imitima y’abantu’ (Zaburi 104:15). Imvugo ngo ‘buri muntu wese “azatura munsi y’uruzabibu rwe no munsi y’umutini we,”’ yumvikanisha uburumbuke, amahoro n’umutekano bizabaho mu gihe cy’ubutegetsi bukiranuka bwa Yehova (1 Abami 4:25; Mika 4:4). Iyo abantu basaruraga imizabibu myinshi, babonaga ko yabaga ari imigisha Imana yabahaye kandi byatumaga baririmba bakishima (Abacamanza 9:27; Yeremiya 25:30). Hari n’ubwo ariko bitagendaga bityo. Iyo imizabibu yumaga cyangwa se ikarumba hakameramo amahwa, byabaga bigaragaza ko Yehova yabimye imigisha, icyo kikaba cyari igihe cy’umubabaro mwinshi.

11, 12. (a) Yesaya yagaragaje ate ingaruka zari guterwa n’urubanza rwa Yehova? (b) Ni akahe kaga Yesaya yavuze ko kari kubaho?

11 Byari bikwiriye rero ko Yesaya akoresha uruzabibu n’ibirukomokaho agaragaza ingaruka zigera ku gihugu iyo Yehova atagihaye umugisha. Yagize ati “vino y’ihira irarira, uruzabibu rurarabye, ab’imitima iguwe neza bose barasuhuza umutima. Ibyishimo bitewe n’amashako birashize, urusaku rw’abanezerwa rurahoze, umunezero utewe n’inanga urashize. Ntibazanywa vino baririmba, ibisindisha bizasharirira ababinywa. Umurwa uvurungana urasenyutse, amazu yose arakinze kugira ngo hatagira uwinjira. Bararirira mu miharuro kuko babuze vino, aho umunezero wari uri harazimye, ibyishimo byo mu gihugu birahebwe. Mu murwa hasigaye amatongo, n’irembo riraridutse.”—Yesaya 24:7-12.

12 Amashako n’inanga ni ibikoresho by’umuzika byiza byakoreshwaga mu gusingiza Yehova no kugaragaza ko umuntu yishimye (2 Ngoma 29:25; Zaburi 81:3). Icyo gihe Imana yari kuba yabahannye nta ndirimbo zabo zari kongera kumvikana. Ntibari kongera gusarura imizabibu bishimye. Nta majwi y’ibyishimo yari kumvikana i Yerusalemu hari hahindutse amatongo, kuko ‘irembo [ryayo] ryaridutse,’ n’‘amazu yose yakinzwe,’ kugira ngo hatagira uwinjira. Mbega akaga kari kagiye kugera ku baturage b’icyo gihugu ubusanzwe cyarumbukaga cyane!

Abasigaye “bazarangurura amajwi” bishimye

13, 14. (a) Ni ayahe mategeko agenga isarura Yehova yatanze? (b) Yesaya yifashishije ate ayo mategeko kugira ngo agaragaze ko hari abantu bari kurokoka urubanza rwa Yehova? (c) N’ubwo Abayahudi bizerwa bari kunyura mu bigeragezo bikomeye, ni iki bashoboraga kwizera?

13 Iyo Abisirayeli basaruraga imyelayo, bafataga inkoni bagakubita mu giti maze imbuto zigahanuka. Amategeko y’Imana yababuzaga gusubira mu mashami ngo bahumbe imbuto zabaga zarasigayeho. Nta n’ubwo bemererwaga gusubira mu ruzabibu guhumba nyuma y’isarura. Imbuto zasigaraga mu murima zahumbwaga n’abakene, ni ukuvuga ‘umusuhuke w’umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi’ (Gutegeka 24:19-21). Yesaya yahereye kuri ayo mategeko yari asanzwe azwi maze abahumuriza ababwira ko muri urwo rubanza Yehova yari guca hari abari kurokoka agira ati ‘nuko abantu bo mu isi bazamera nk’umutini unyeganyezwa, cyangwa nk’uko bahumba inzabibu isarura rishize. Aba bazarangurura amajwi [bishimye], basakuze ku bw’icyubahiro cy’Uwiteka, bazatera hejuru bari ku nyanja. Nuko nimuhimbarize Uwiteka iburasirazuba, muhimbarize izina ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli mu birwa byo mu nyanja. Twumvise indirimbo zituruka ku mpera y’isi ziti “Ukiranuka ahabwe icyubahiro!”’—Yesaya 24:13-16a.

14 Nk’uko nyuma y’isarura hari imbuto zisigara ku biti cyangwa mu ruzabibu, ni na ko hari abantu bari kurokoka urubanza Yehova yari gucira iryo shyanga, bameze nk’‘inzabibu zihumbwa isarura rishize.’ Nk’uko tubibona ku murongo wa 6, uwo muhanuzi yari yavuze kuri abo bantu ko ‘hari gusigara bake cyane.’ Igihe Yerusalemu na Yuda byarimburwaga, hari abarokotse n’ubwo bari bake, kandi nyuma y’aho abasigaye bavuye mu bunyage basubira mu gihugu cyabo (Yesaya 4:2, 3; 14:1-5). N’ubwo abari bafite imitima itaryarya na bo bari kunyura mu bigeragezo bitoroshye, bashoboraga kwizera ko hari igihe bari gukizwa kandi bakongera kwishima. Abarokotse bari kuzabona isohozwa ry’ibyo Yehova yahanuye kandi bakamenya ko koko burya Yesaya yari umuhanuzi w’Imana. Bari kwishima cyane babonye isohozwa ry’ubuhanuzi bwavugaga ibyo kongera gusubizwa mu gihugu cyabo. Aho bari baratataniye hose, haba ku birwa by’inyanja ya Mediterane byari mu Burengerazuba, haba i Babuloni “iburasirazuba,” cyangwa no mu kandi gace ka kure, bari gusingiza Imana bayishimira ko yabarinze, kandi bari kuririmba bati ‘Ukiranuka ahabwe icyubahiro!’

Nta wari kubona aho ahungira urubanza rwa Yehova

15, 16. (a) Ibintu byendaga kuba byateye Yesaya kumva amerewe ate? (b) Ni ibiki byari kuba ku baturage b’icyo gihugu batari abizerwa?

15 Icyakora, igihe cyo kwishima cyari kitaragera. Yesaya yabwiye abantu bo mu gihe cye uko bari kumererwa mu gihe cy’urubanza agira ati “ariko ndavuga nti ‘ndonze! ndonze! Mbonye ishyano! Abariganya barariganije, ni koko abariganya barariganije cyane. Wa muturage w’isi we, ubwoba n’urwobo n’umutego bikugezeho. Nuko uhunga urusaku rw’ubwoba azagwa mu rwobo, uwurira ngo akuke urwobo umutego uzamufata, kuko imigomero yo mu ijuru igomorowe kandi imfatiro z’isi zikanyeganyega. Isi iramenetse, isi irayaze, isi iranyeganyejwe cyane. Isi izadandabirana nk’umusinzi kandi izanyeganyezwa nk’ingando, igicumuro cyayo kizayiremerera, kandi izagwa ye kongera kubyuka.”—Yesaya 24:16b-20.

16 Yesaya yari ababajwe cyane n’ibyendaga kuba ku bwoko bwe. Ibyo yabonaga byamuteraga gusuhererwa no kugira agahinda kenshi. Hari hariho abariganya benshi kandi bateraga abaturage ubwoba. Igihe Yehova yari kureka kurinda u Buyuda, abaturage baho b’abahemu bari kugira ubwoba ku manywa na nijoro. Ntibari kuba bizeye ko bari buramuke. Nta ho bari guhungira amakuba yendaga kubageraho kuko bari baranze kumvira amategeko ya Yehova kandi ntibemere ubwenge bumuturukaho (Imigani 1:24-27). Abantu bari kubona amakuba n’ubwo abariganya bo muri icyo gihugu bageragezaga kumvisha abaturage ko nta cyo bari kuba, bakoresheje ibinyoma n’amayeri kugira ngo babarimbuze (Yeremiya 27:9-15). Bari guterwa n’abanzi baturutse mu kindi gihugu bakabasahura ahasigaye bakabajyana mu bunyage. Ibyo byose byari bihangayikishije Yesaya.

17. (a) Kuki nta muntu wari kubona aho ahungira? (b) Igihe imbaraga z’urubanza rwa Yehova zari kuba ziturutse mu ijuru, ni iki cyari kuba muri icyo gihugu?

17 Nyamara ariko, uwo muhanuzi yagombaga kuvuga ko nta muntu wari kubona aho ahungira. Aho abantu bari kugerageza guhungira hose, bari kuhafatirwa. Abantu bamwe bari gukira icyago kimwe ariko ikindi ntikibasige amahoro; nta buhungiro bari kubona. Bari kuba bameze nk’inyamaswa ihigwa ntigwe mu mwobo ariko igahita igwa mu mutego. (Gereranya na Amosi 5:18, 19.) Imbaraga z’urubanza rwa Yehova zari guturuka mu ijuru kandi zari gutigisa imfatiro z’icyo gihugu. Igihugu cyari kumera nk’umusinzi kikadandabirana kikagwa ntigishobore guhaguruka, kuko cyari kiremerewe n’uko amakosa yacyo yari menshi (Amosi 5:2). Urubanza rwa Yehova rwari simusiga. Icyo gihugu cyari kurimburwa ibi bidasubirwaho, kigahinduka amatongo.

Yehova azategeka mu cyubahiro

18, 19. (a) “Ingabo zo hejuru mu ijuru” zishobora kuba zigizwe na bande, kandi se ni gute bakoranyirijwe “mu nzu y’imbohe”? (b) Ni mu buhe buryo Yehova ashobora kuba azahindukirana “ingabo zo hejuru mu ijuru” “iminsi myinshi nishira”? (c) Yehova azahindukirana ate “abami bo hasi mu isi”?

18 Yesaya yakomeje ahanura ibintu byagutse kurushaho, agaragaza isohozwa rya nyuma ry’umugambi wa Yehova agira ati “uwo munsi Uwiteka azahana ingabo zo hejuru mu ijuru, n’abami bo hasi mu isi. Bazateranirizwa hamwe nk’uko imbohe ziteranirizwa mu rwobo, bazakingiranirwa mu nzu y’imbohe kandi iminsi myinshi nishira bazagendererwa. Nuko ukwezi kuzakorwa n’isoni n’izuba rizamwara, kuko Uwiteka Nyiringabo azategekera ku musozi wa Siyoni n’i Yerusalemu, kandi azahabwa icyubahiro imbere y’abatware bakuru.”—Yesaya 24:21-23.

19 “Ingabo zo hejuru mu ijuru” zishobora kuba ari abadayimoni ‘bategeka iyi si y’umwijima, ari yo myuka mibi y’ahantu ho mu ijuru’ (Abefeso 6:12). Kuva kera bagiye bagira ububasha bukomeye ku butegetsi bw’isi (Daniyeli 10:13, 20; 1 Yohana 5:19). Intego yabo ni ukuvana abantu kuri Yehova no kubakura mu gusenga kutanduye. Bashoboye gushuka Abisirayeli babashora mu bikorwa by’agahomamunwa byakorwaga n’amahanga yari abakikije, bituma Imana ibahana. Ariko rero, Imana izabiryoza Satani n’abadayimoni be igihe izabahindukirana bo hamwe n’abategetsi b’iyi si, ari bo ‘bami bo hasi mu isi,’ bashutswe n’abo badayimoni bagatera Imana umugongo kandi bakica amategeko yayo (Ibyahishuwe 16:13, 14). Yesaya yavuze mu buryo bw’ikigereranyo ko “bazakingiranirwa mu nzu y’imbohe.” “Iminsi myinshi nishira,” wenda ku iherezo ry’Ubutegetsi bwa Yesu Kristo bw’Imyaka Igihumbi, ubwo Satani n’abadayimoni be (ariko icyo gihe “abami bo hasi mu isi” batabariwemo) bazarekurwa igihe gito, icyo gihe noneho Yehova azabaha igihano cya nyuma na nyuma kibakwiriye.—Ibyahishuwe 20:3, 7-10.

20. Ari mu gihe cya kera no muri iki gihe, ni gute kandi ni ryari Yehova ‘yagiye ku ngoma’?

20 Iki gice cy’ubuhanuzi bwa Yesaya cyatumye Abayahudi bagira icyizere. Mu gihe Yehova yari yaragennye, yari gutuma Babuloni ya kera igwa maze akabasubiza mu gihugu cyabo. Mu mwaka wa 537 M.I.C., igihe yagaragazaga ko afite imbaraga n’ububasha bw’ikirenga bwo gukiza ubwoko bwe bene ako kageni, abantu bashoboraga kubabwira bati ‘Imana yanyu iri ku ngoma!’ (Yesaya 52:7). Muri iki gihe cya none, Yehova ‘yagiye ku ngoma’ mu mwaka wa 1914 igihe yimikaga Yesu Kristo ngo abe Umwami mu Bwami bwe mu Ijuru (Zaburi 96:10). Yongeye ‘kujya ku ngoma’ mu mwaka wa 1919 igihe yagaragazaga imbaraga z’ubwami bwe akura Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka mu bubata bwa Babuloni Ikomeye.

21. (a) Ni mu buhe buryo ‘ukwezi kuzakorwa n’isoni n’izuba rikamwara’? (b) Ni ayahe magambo azagira isohozwa mu buryo bwuzuye?

21 Yehova azongera ‘ajye ku ngoma’ igihe azarimbura Babuloni Ikomeye n’iyi si mbi yose (Zekariya 14:9; Ibyahishuwe 19:1, 2, 19-21). Nyuma y’ibyo, ubutegetsi bw’Ubwami bwa Yehova buzagira ubwiza buhebuje ku buryo ari ukwezi kw’inzora ari n’izuba ryo ku manywa y’ihangu bitazagira ikuzo nk’iryabwo. (Gereranya n’Ibyahishuwe 22:5.) Ni nk’aho bizakorwa n’isoni byigereranyije n’ubwiza bwa Yehova Nyiringabo. Yehova azaba ari umutegetsi w’ikirenga. Imbaraga ze zisumba byose n’ikuzo rye ritagereranywa bizagaragarira bose (Ibyahishuwe 4:8-11; 5:13, 14). Mbega ukuntu bizaba ari ibintu bishishikaje! Icyo gihe, mu isi yose hazumvikana amajwi arenga y’abasubiramo amagambo avugwa muri Zaburi ya 97:1, azaba asohojwe mu buryo bwuzuye agira ati “Uwiteka ari ku ngoma, isi yishime, ibirwa binezerwe uko bingana”!

[Ifoto yo ku ipaji ya 262]

Nta ndirimbo nta n’amajwi y’ibyishimo bizongera kumvikana mu gihugu

[Ifoto yo ku ipaji ya 265]

Hari abari kurokoka urubanza rwa Yehova, mbese nk’uko hari imbuto zisigara mu murima nyuma y’isarura

[Ifoto yo ku ipaji ya 267]

Yesaya yababajwe cyane n’ibyari kugera ku bwoko bwe

[Ifoto yo ku ipaji ya 269]

Ari izuba ari n’ukwezi nta na kimwe kizaba gifite ubwiza nk’ubwa Yehova

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze