ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gf isomo 12 p. 20
  • Bigenda bite iyo umuntu apfuye?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bigenda bite iyo umuntu apfuye?
  • Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
  • Ibisa na byo
  • Bigenda bite iyo umuntu apfuye?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Abakurambere Bacu Bari Hehe?
    Inzira Iyobora ku Buzima bw’Iteka—Mbese Warayibonye?
  • Bibiliya ibivugaho iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Abapfuye bari he?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
gf isomo 12 p. 20

ISOMO RYA 12

Bigenda Bite Iyo Umuntu Apfuye?

Urupfu ni ikinyuranye n’ubuzima. Gupfa ni nko gusinzira ibitotsi byinshi cyane (Yohana 11:11-14). Abapfuye ntibashobora kumva, kubona, kuvuga cyangwa kugira icyo batekereza (Umubwiriza 9:5, 10). Idini ry’ikinyoma ryigisha ko abapfuye bajya ahantu h’imyuka kubana n’abakurambere babo. Ibyo si byo Bibiliya yigisha.

Yesu azura umukobwa wa Yayiro

Abapfuye nta cyo bashobora kutumarira, kandi nta n’icyo bashobora kudutwara. Abantu bakunze gukora imihango no gutanga amaturo bizera ko biri bushimishe abapfuye. Ibyo ntibishimisha Imana bitewe n’uko biba bishingiye kuri bimwe mu binyoma bya Satani. Nta n’ubwo kandi bishobora gushimisha abapfuye kubera ko nta buzima baba bafite. Ntitugomba gutinya cyangwa gusenga abapfuye. Imana yonyine ni yo tugomba gusenga.​—Matayo 4:10.

Abapfuye bazongera kubaho. Yehova azakangura abari barapfuye, babe ku isi izahinduka paradizo. Icyo gihe turacyagitegereje (Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15). Imana ishobora gukangura abapfuye, nk’uko nawe ushobora gukangura umuntu usinziriye.​—Mariko 5:22, 23, 41, 42.

Igitekerezo cy’uko tudapfa ni ikinyoma cyakwirakwijwe na Satani Diyabule. Satani n’abadayimoni be batuma abantu batekereza ko imyuka y’abapfuye ikomeza kubaho kandi ko iteza abantu indwara n’ibindi bibazo. Satani ashuka abantu, rimwe na rimwe akabikora binyuriye mu nzozi no mu iyerekwa. Yehova aciraho iteka abagerageza kuvugana n’abapfuye.​—Gutegeka 18:10-12

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze