ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp16 No. 1 p. 16
  • Bibiliya ibivugaho iki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bibiliya ibivugaho iki?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Iyo umuntu apfuye bigenda bite?
  • Ese abapfuye bashobora kongera kuba bazima?
  • Bigenda bite iyo umuntu apfuye?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Bigenda bite iyo umuntu apfuye?
    Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
  • Ikibazo cya 2: Bizangendekera bite nimfa?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Iyo umuntu apfuye ajya he?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
wp16 No. 1 p. 16
Ururabyo ruri hejuru y’imva

Bibiliya ibivugaho iki?

Iyo umuntu apfuye bigenda bite?

UKO BAMWE BABIBONA. Hari abatekereza ko iyo umuntu apfuye akomeza kubaho ari mu yindi mimerere, naho abandi bakumva ko biba birangiye. Wowe se ubibona ute?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Abapfuye bo nta cyo bakizi” (Umubwiriza 9:5). Iyo umuntu apfuye arekeraho kubaho.

IBINDI BIBILIYA YIGISHA

  • Umuntu wa mbere wabayeho ari we Adamu, yasubiye mu mukungugu (Intangiriro 2:7; 3:19). Ubwo rero, iyo dupfuye dusubira mu mukungugu.—Umubwiriza 3:19, 20.

  • Iyo umuntu apfuye aba ababariwe ibyaha bye (Abaroma 6:7). Nta bindi bihano ahabwa nyuma yo gupfa.

Ese abapfuye bashobora kongera kuba bazima?

WASUBIZA NGO IKI?

  • Yego

  • Oya

  • Birashoboka

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Hazabaho umuzuko”—Ibyakozwe 24:15.

IBINDI BIBILIYA YIGISHA

  • Bibiliya igereranya urupfu no gusinzira. (Yohana 11:11-14). Imana ishobora kuzura abapfuye, kimwe n’uko dushobora gukangura umuntu usinziriye.—Yobu 14:13-15.

  • Inkuru zo muri Bibiliya z’abantu bazutse, zituma twiringira tudashidikanya ko abapfuye bazazuka.—1 Abami 17:17-24; Luka 7:11-17; Yohana 11:39-44.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 6 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova

Nanone kiboneka ku rubuga rwa www.jw.org/rw

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze