Inkuru y’Ubwami No. 36
Ikinyagihumbi Gishya—Ni Iki Igihe Kiri Imbere Kiguhishiye?
Ikinyagihumbi Gishya Mbese, Ni Intangiriro y’Igihe Gishya?
MU IJORO ryo ku itariki ya 31 Ukuboza 1999, saa sita zuzuye, ikinyejana cya 20 cyari kirangiye.a Icyo kinyejana cyabayemo imvururu nyinshi cyane. Ariko nanone, cyabaye intangiriro y’ikoranabuhanga rishya, amajyambere atangaje mu by’ubuvuzi, iterambere ryihuta cyane mu by’itangazamakuru hamwe n’ukwiyongera kwihuta cyane k’ubukungu mu rwego rw’isi yose. Ku bw’ibyo rero, iki kinyagihumbi gishya cyakiriwe neza n’abantu benshi babonaga ko ari ikinyagihumbi gitanga icyizere kandi kizatuma habaho ihinduka. Mbese aho wenda intambara, ubukene, guhumanya ibidukikije hamwe n’indwara ntibyazashira muri iki kinyagihumbi?
Hari benshi babyizera batyo. Ariko se, ni gute icyo kinyagihumbi gishya gishobora kuzabamo ihinduka ryakugirira akamaro—ihinduka rizatuma ubuzima buba bwiza kandi bukarangwa n’umutekano, haba kuri wowe no ku muryango wawe? Reka turebe ukuntu bike gusa mu bibazo duhura na byo ari ingorabahizi mu rugero rukomeye cyane.
Guhumana kw’Ibidukikije
Ibihugu byateye imbere mu by’inganda birimo “birangiza ibidukikije mu rwego rw’isi yose, bigateza uguhumana kw’ibidukikije mu rugero rwagutse cyane kandi bigahungabanya indiribuzima.” Ibintu nibikomeza bitya, “ibidukikije bizagenda birushaho kuzongwa.”—“Global Environment Outlook—2000,” United Nations Environment Programme.
Indwara
“Mu mwaka wa 2020, hitezwe ko ku bantu icumi bazajya bapfa mu turere tukiri mu nzira y’amajyambere, barindwi muri bo bazaba bahitanywe n’indwara zitandura, abo bakaba batageze kuri kimwe cya kabiri cy’abo zihitana ubu ugereranyije.”—“The Global Burden of Disease,” Harvard University Press, 1996.
Intiti zimwe na zimwe zivuga ko “mu mwaka wa 2010, abantu batuye mu bihugu 23 byayogojwe n’icyorezo [cya sida] kurusha ibindi bazaba bamaze kugabanukaho miriyoni 66.”—“Confronting AIDS: Evidence From the Developing World,” raporo y’Akanama k’u Burayi na Banki y’Isi Yose.
Ubukene
“Abantu bagera kuri miriyari 1,3 babeshwaho n’amafaranga atageze ku idolari rimwe ku munsi, kandi abagera hafi kuri miriyari 1 ntibashobora kubona ibikenewe by’ibanze byo kubatunga.”—“Human Development Report 1999,” United Nations Development Programme.
Intambara
“Urugomo mu [bihugu binyuranye] rushobora kuzagera ku ntera rutigeze rugeraho mbere hose. Urwo rugomo ruzaba rutewe [n’amacakubiri] ashingiye ku moko no ku madini, . . . ni rwo ruzaba . . .ubwoko bw’intambara izaba yogeye cyane kurusha izindi mu myaka 25 iri imbere . . . , ikazajya ihitana abantu bagera mu bihumbi bibarirwa mu magana buri mwaka.”—“New World Coming: American Security in the 21st Century,” U.S. Commission on National Security/21st Century.
Ku bw’ibyo rero, amajwi y’inzumbeti n’ibyishimo by’ikinyagihumbi gishya bipfukirana ukuri k’uko ibyo guhumanya ibidukikije, indwara, ubukene n’intambara bigaragara ko biziyongera kurusha ikindi gihe cyose. Umuzi w’ibyo bibazo ni umururumba, kutizerana n’ubwikunde—ibyo bikaba ari ibintu bidashobora gupfa kuvanwaho n’ubushakashatsi bwo mu rwego rwa siyansi, ikoranabuhanga cyangwa politiki.
Ikinyagihumbi Kizahesha Abantu Imigisha
Umwanditsi umwe wa kera yigeze kuvuga ati ‘inzira y’umuntu ntiba muri we; ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze’ (Yeremiya 10:23). Uretse ibyo kuba umuntu adafite ubushobozi bwo gutegeka isi, ahubwo nta n’uburenganzira abifitiye. Umuremyi wacu Yehova Imana ni we wenyine ufite uburenganzira bwo gukemura ibibazo by’abantu, kandi ni na we uzi uko yabikemura.—Abaroma 11:33-36; Ibyahishuwe 4:11.
Ariko se, azabikora ryari? Mu buhe buryo? Hari ibihamya bikomeye bigaragaza ko iherezo ry’“[i]minsi y’imperuka” ryegereje cyane. Rambura Bibiliya yawe maze usome muri 2 Timoteyo 3:1-5. Hagaragaza neza ingeso abantu bari kuzagira muri ibyo ‘bihe birushya.’ Muri Matayo 24:3-14 no muri Luka 21:10, 11 na ho havuga iby’“[i]minsi y’imperuka.” Aho ngaho hatsindagiriza ibimenyetso bigaragara byabayeho kuva mu mwaka wa 1914, urugero nk’intambara y’isi yose, indwara z’ibyorezo hamwe n’ibura ry’ibiribwa mu rugero rwagutse cyane.
Vuba aha, iyo “minsi y’imperuka” izarangira. Muri Daniyeli 2:44 hagira hati ‘Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami, butazarimbuka iteka ryose; buzamenagura ubwo bwami [bwo ku isi] bwose bubutsembeho; kandi buzahoraho iteka ryose.’ Ku bw’ibyo rero, byari byarahanuwe ko Imana yari kuzashyiraho Ubwami, cyangwa ubutegetsi, bwo gutegeka isi. Nk’uko mu Byahishuwe 20:4 habivuga, ubwo butegetsi buzategeka imyaka igihumbi—ni ukuvuga ikinyagihumbi kimwe! Reka turebe ingero nke gusa z’ukuntu imibereho y’abantu bose izarushaho kuba myiza muri icyo Kinyagihumbi gihebuje:
Ubukungu. “Bazubaka amazu bayabemo; kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo; ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi.”—Yesaya 65:21, 22.
Amagara Mazima. “Icyo gihe impumyi zizahumurwa, n’ibipfamatwi bizaziburwa. Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impara, ururimi rw’ikiragi ruzaririmba.” “Nta muturage waho uzataka indwara.”—Yesaya 33:24; 35:5, 6.
Ibidukikije. Imana ‘izarimbura abarimbura isi.’—Ibyahishuwe 11:18.
Imibanire y’Abantu. “Ntibazagirirana nabi cyangwa ngo bagire icyo bonona ku musozi wanjye wera wose; kuko isi izakwirwa no kumenya Yehova rwose.”—Yesaya 11:9, “New World Translation.”
Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bizera ayo masezerano ya Bibiliya, bityo bakaba bategereje igihe kizaza bafite icyizere. Ibyo bituma bashobora guhangana neza n’imihangayiko hamwe n’ibibazo bahura na byo mu buzima. Ni gute Bibiliya ishobora kuba imbaraga ikuyobora mu mibereho yawe?
Ubumenyi Buyobora ku Buzima!
RIMWE na rimwe, siyansi n’ikoranabuhanga bishobora guhuma abantu amaso mu buryo bukomeye! Ariko kandi, ubumenyi bwa kimuntu ntibwatumye imibereho y’abantu muri rusange irangwa n’umutekano n’ibyishimo. Ubumenyi bumwe rukumbi bushobora gutuma ibyo bigerwaho, ni ubumenyi buvugwa muri Yohana 17:3 hagira hati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.”
Ubwo bumenyi buboneka muri Bibiliya. N’ubwo abantu benshi bavuga ko bubaha cyane icyo gitabo cyera, bake gusa ni bo bagisuzuma. Kuri wowe ho se bimeze bite? Mu by’ukuri, gusoma Bibiliya bisaba imihati myinshi. Ariko kandi, iyo mihati si imfabusa. Bibiliya ni cyo gitabo cyonyine ‘cyahumetswe n’Imana, kandi kigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka.’—2 Timoteyo 3:16.
None se, ni gute wowe ubwawe watangira kwimenyereza Bibiliya? Kuki utasaba Abahamya ba Yehova ngo babigufashemo? Bigisha abantu babarirwa muri za miriyoni babasanze iwabo mu rugo, nta kiguzi. Kugira ngo babigufashemo, bakoresha ibitabo binyuranye by’imfashanyigisho za Bibiliya, urugero nk’agatabo Ni Iki Imana Idusaba? Gatanga ibisubizo bigusha ku ngingo by’ibibazo byinshi waba wibaza ku bihereranye na Bibiliya, nk’ibi bikurikira: Imana ni nde? Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi? Ubwami bw’Imana ni iki? Ni gute Bibiliya ishobora gutuma imibereho yawe yo mu muryango irushaho kuba myiza?
Niba wifuza gusurwa n’umwe mu Bahamya ba Yehova iwawe mu rugo, uzuza aka gapapuro kari hasi aha. Bazishimira kuguha ibindi bisobanuro ku bihereranye n’Ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana bw’ikuzo bw’Imyaka Igihumbi!
□ Ndifuza ko mwampa agatabo Ni Iki Imana Idusaba? Garagaza ururimi wifuza
□ Nkeneye ko mwangeraho kugira ngo munyoborere icyigisho cya Bibiliya kiyoborerwa mu rugo nta kiguzi
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Aha ngaha, turerekeza ku bitekerezo byogeye mu karere k’i Burengerazuba, ku bihereranye n’ikinyagihumbi gishya. Iyo ubaze neza, usanga ikinyagihumbi gishya kizatangira ku itariki ya 1 Mutarama 2001.