Gutuma ugushimishwa kwabayeho biturutse ku nkuru z’ubwami no. 36 kurushaho gushinga imizi
1 Mbese, waba wararangije gutanga Inkuru z’Ubwami No. 36 wahawe? Izo Nkuru z’Ubwami zibaza ikibazo kiziye igihe abantu bose bagomba gutekerezaho, kigira kiti “Ikinyagihumbi Gishya—Ni Iki Igihe Kiri Imbere Kiguhishiye?” Uko umwaka wa 2000 wagendaga wegereza, ni na ko ibyo abantu bari biteze ko ikinyagihumbi gishya cyari kubazanira byagendaga byiyongera cyane. Inkuru z’Ubwami No. 36 zisuzuma bimwe muri ibyo bintu kandi zikatwibutsa ko imimerere yo mu isi idatanga urufatiro rwo kugira icyizere. Ikinyagihumbi kimwe rukumbi kizazana amahoro n’umutekano abantu benshi bashaka ni icy’Ubutegetsi bwa Yesu Kristo bw’Imyaka Igihumbi. Kuba twiringira ko ubwo Bwami bwe ari ubw’ukuri bidusunikira guha Inkuru z’Ubwami No. 36 buri muntu wese dushobora kugeraho.
2 Uko Inkuru z’Ubwami Zitabiriwe: Ubwo duheruka gutanga Inkuru z’Ubwami mu gihe cyashize, byaragaragaye ko ari uburyo bwiza budushishikaza mu murimo wacu wo kubwiriza. Ku birebana n’Inkuru z’Ubwami No. 35, ishami ryo muri Kanada ryaranditse riti “iyi kampeni yihariye yashyigikiwe mu buryo burangwa n’igishyuhirane n’ababwiriza hamwe n’abapayiniya mu murimo wo kubwiriza, kandi habonetse ingero nyinshi z’ibyabaye zitera inkunga.” Nta gushidikanya ko mwagaragaje igishyuhirane nk’icyo mu gutanga Inkuru z’Ubwami No. 36.
3 Hateganyijwe ko kampeni ikorwa ubu yo gutanga Inkuru z’Ubwami yazarangira ku itariki ya 17 Ugushyingo 2000. Mbese, ifasi yose y’itorero ryanyu yaba yaratanzwemo Inkuru z’Ubwami? Niba itararangiye, abasaza bashobora kubasaba gukomeza gukora kampeni kugeza mu mpera z’Ugushyingo.
4 Kugeza ubu se, ni gute igikorwa cyo gutanga Inkuru z’Ubwami No. 36 cyitabiriwe mu karere k’iwanyu? Hari abantu bake bazuzuza agapapuro kabigenewe basaba kopi y’agatabo Ni Iki Imana Idusaba? hamwe no/cyangwa kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo. Nyamara kandi, abenshi mu bantu bagaragaza ku ncuro ya mbere ko bashimishijwe n’ibyerekeranye n’ubutegetsi bw’imyaka igihumbi, ntibaba biteguye kugira icyo bakora kugeza igihe umwe mu Bahamya ba Yehova agarukiye kubasura. Abantu bose bagaragaje ko bashimishijwe bagomba kongera gusurwa. Ni ryari aba ari igihe cyiza cyo gukora ibyo? Byaba byiza gukurikirana uko gushimishwa vuba uko bishoboka kose.
5 Zirikana izi ngero z’ibyabaye biturutse ku gusubira gusura ahantu hatanzwe Inkuru z’Ubwami No. 35. Umupayiniya wo muri Irilande yasigiye Inkuru z’Ubwami umugore wari ufite resitora. Uwo mugore yakozwe ku mutima n’ubutumwa bwari bukubiyemo maze atumira mushiki wacu kugira ngo azagaruke kumusura. Mushiki wacu yagarutse nyuma y’iminsi ibiri maze atangiza icyigisho cya Bibiliya. Muri Danemark, ababwiriza basize Inkuru z’Ubwami mu rugo, aho basanze nta muntu uri yo. Kuri uwo munsi, umugore wabaga muri urwo rugo yujuje agapapuro kabigenewe maze akoherereza ibiro by’ishami, na byo bikoherereza itorero ryo muri ako karere. Mbere y’uko icyumweru gishira, bashiki bacu babiri bagiye kumusura, bashyiraho gahunda y’icyigisho, kandi uwo mugore aza mu materaniro ku Nzu y’Ubwami ku ncuro ya mbere!
6 Icyo Wavuga Igihe Usubiye Gusura: Gusubira gusura ahantu watanze Inkuru z’Ubwami biroroshye mu rugero runaka kandi ni igice gishimishije cy’umurimo wacu wo kubwiriza. Igihe usubiye gusura, byaba byiza witwaje kopi y’Inkuru z’Ubwami No. 36 kubera ko nyir’inzu ashobora kuba adafite kopi ye bwite. Ushobora kugerageza gukoresha ibi bitekerezo.
7 Nyuma yo kwibutsa nyir’inzu uwo uri we, ushobora kuvuga amagambo akurikira:
◼ “Nagusigiye kopi y’Inkuru z’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo ‘Ikinyagihumbi Gishya—Ni Iki Igihe Kiri Imbere Kiguhishiye?’ Mbese, ntiwatewe inkunga no gusoma ko vuba aha hazabaho Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo Yesu, buzazana imimerere ya Paradizo hano ku isi? [Erekana amashusho agaragaza Paradizo ari muri kopi y’Inkuru z’Ubwami No. 36.] Ku ipaji ya nyuma, haragusaba gutumiza kopi y’agatabo Ni Iki Imana Idusaba?” Erekana ako gatabo, urambure ku ipaji ya 5, maze usome ikibazo cya mbere na paragarafu ya 1 n’iya 2, maze usabe nyir’inzu kugira icyo abivugaho. Soma umurongo umwe w’Ibyanditswe cyangwa ibiri maze muyiganireho. Niba bishoboka, usuzume ikindi kibazo na paragarafu, hanyuma ushyireho gahunda yo kuzagaruka kugira ngo mukomeze ikiganiro.
8 Kubera ko mu kwezi k’Ugushyingo hazakomeza gutangwa agatabo “Ni Iki Imana Idusaba?” cyangwa igitabo “Ubumenyi,” ushobora kuvuga ibi bikurikira:
◼ “Aho mperukiye kugusura, nasize kopi y’Inkuru z’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo ‘Ikinyagihumbi Gishya—Ni Iki Igihe Kiri Imbere Kiguhishiye?’ Iragusaba kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo ku buntu. Ngarutse kukwereka imfashanyigisho dukoresha. [Mwereke agatabo Ni Iki Imana Idusaba? maze urambure ku gifubiko cy’inyuma, cyangwa umwereke igitabo Ubumenyi, maze urambure ku ipaji ya 188-189.] Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi buvugwa muri Bibiliya buzatuma habaho imimerere nk’iyo ubona kuri iyi shusho. Kugira ngo tube abantu bakwiriye kuzaba muri Paradizo, tugomba kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana. Ndagusaba ko unyemerera nkakwereka mu buryo buhinnye uko twiga Bibiliya.”
9 Gutanga Inkuru z’Ubwami No. 36 byadushishikarije kurushaho kwifatanya mu murimo wo kubwiriza, bityo dutanga ubuhamya mu buryo bukomeye. Birashoboka ko ibyo byabyukije ugushimishwa kw’abantu benshi mu ifasi. Imihati yacu ihurijwe hamwe yo gukomeza kwita kuri uko gushimishwa, izatuma twishimira kumenya aho abandi bantu bagereranywa n’intama bari tubifashijwemo na Yehova.—Mat 10:11; Ibyak 13:48, 49, 52.