ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/97 p. 4
  • Kurikirana Abashimishijwe n’Inkuru z’Ubwami

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kurikirana Abashimishijwe n’Inkuru z’Ubwami
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Ibisa na byo
  • Gutuma ugushimishwa kwabayeho biturutse ku nkuru z’ubwami no. 36 kurushaho gushinga imizi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Garagaza ko Witaye by’Ukuri ku Gushimishwa Kose Kubonetse
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • ‘Turusheho Gukora Imirimo y’Umwami’
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Uko twakoresha agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 11/97 p. 4

Kurikirana Abashimishijwe n’Inkuru z’Ubwami

1 Mu byumweru bike bishize, twagize igikundiro cyo gutanga Inkuru y’Ubwami No. 35, ifite umutwe uvuga ngo “Mbese, Hari Igihe Abantu Bose Bazaba Bakundana?” Ahantu hose, ababwiriza barimo barihatira kugeza iyo Nkuru y’Ubwami ku bantu bakwiriye benshi uko bishoboka kose (Mat 10:11). N’ubwo hateganyijwe ko iyo kampeni izarangira ku Cyumweru, tariki ya 16 Ugushyingo, niba hakiri ifasi igomba kurangizwa, abasaza bashobora kubasaba ko mwakomeza gutanga Inkuru z’Ubwami No. 35 igihe cyose izo itorero ryagenewe zizaba zigihari.

2 Iyo Nkuru y’Ubwami, yabyukije ugushimishwa kw’abantu benshi. Babona ko abantu muri rusange batakigira urukundo kamere, bityo bakibaza icyo igihe kiri imbere kibahishiye (2 Tim 3:3). Twifuza gukurikirana ugushimishwa kwabayeho.

3 Inkuru y’Ubwami Igira Ingaruka: Muri kampeni yo mu mwaka wa 1995, yo gutanga Inkuru z’Ubwami, umugore wabonye imwe muri zo, yaje mu materaniro ku Nzu y’Ubwami, bitewe n’uko yashakaga kwiga byinshi kurushaho ku bihereranye n’ibyo Abahamya ba Yehova bizera. Muri ayo materaniro, yemeye abivanye ku mutima kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, kandi nyuma y’aho, ntiyakundaga gusiba amateraniro. Nyuma y’aho gato, yandikiye idini yahozemo mbere, arimenyesha ko atakiri umuyoboke waryo!

4 Ubu, abantu babarirwa mu magana bo mu ifasi, basomye ubutumwa buri mu Nkuru z’Ubwami No. 35. Ariko se, babwakiriye bate? N’ubwo ibyo basomye byabashimishije, abenshi ntibazafata ingamba zo kugira icyo bakora, hatagize umwe mu Bahamya ba Yehova usubira kubasura. Mbese, waba urimo uteganya gusubira gusura? Kwita kuri bagenzi bacu mu buryo bwuje urukundo, byagombye kudusunikira kubigenza dutyo. Abagaragaje ko bashimishijwe n’iyo Nkuru y’Ubwami bose, bagomba kongera gusurwa.

5 Uzavuga Iki mu Gihe Usubiye Gusura? Ushobora gutanga ibitekerezo bike ku bihereranye n’ukuntu ubutumwa buboneka muri iyo Nkuru y’Ubwami buhuje n’igihe turimo, hanyuma ukabaza ikibazo kibyutsa ibitekerezo. Tega amatwi nyir’inzu witonze mu gihe avuga, kugira ngo ushobore kumenya ibiri mu mutima we. Hanyuma, erekeza ibitekerezo ku ngingo ikwiriye iri mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba, kagaragajwe mu Nkuru z’Ubwami. Mu gihe ubonye ko nyir’inzu abyakiriye neza, gerageza guhita utangiza icyigisho cya Bibiliya mu maguru mashya.

6 Dore uburyo bwo gutangiza ibiganiro bwatanzwe ushobora kugerageza mu gihe usubiye gusura abagaragaje ko bashimishijwe n’ “Inkuru z’Ubwami” No. 35:

◼ “Ushobora kuba wibuka inkuru yanditswe ku rupapuro nagusigiye ubushize. Ubutumwa bukubiyemo, buvuga impamvu y’ingenzi ituma abantu bicamo ibice muri iki gihe​—ari yo kudakunda abandi bantu.” Erekeza ibitekerezo ku rugero ruvugwa ku ipaji ya 2 y’Inkuru z’Ubwami, munsi y’umutwe uvuga ngo “Urukundo Dukunda Bagenzi Bacu Rwarakonje.” Hanyuma, ubaze uti “mbese, utekereza ko Imana yaba ifite umugambi w’uko abantu babaho batyo?” Reka asubize. Rambura ku isomo rya 5 mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba, maze ugerageze gutangiza icyigisho cya Bibiliya.

◼ “Ubwo twahuraga ku ncuro ya mbere, nagusigiye inkuru ifite umutwe uvuga ngo ‘Mbese, Hari Igihe Abantu Bose Bazaba Bakundana?’ Mbese, utekereza ko iyo si ishobora kubaho?” Reka asubize. Rambura ku isomo rya 6 mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba, maze usome paragarafu ya 6. Hanyuma, soma isezerano ry’Imana riboneka muri Mika 4:3, 4. Niba nyir’inzu agaragara ko ashimishijwe, muhe agatabo kandi umusabe kumuyoborera icyigisho.

◼ “Igihe nagusuraga ubushize, nagusigiye Inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo ‘Mbese, Hari Igihe Abantu Bose Bazaba Bakundana?’ Yari ikubiyemo inama igusaba ko niba ubishaka, wakwemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo nta kiguzi. Nari ngarutse kukwereka igitabo cy’imfashanyigisho dukoresha mu kuyobora icyigisho. [Erekana igitabo Ubumenyi.] Iki gitabo gisobanura neza ibihereranye n’igihe abantu bose bazaba bakundana, kandi kigasubiza n’ibindi bibazo ushobora kwibazaho nk’ibi bikurikira: ni kuki dusaza kandi tugapfa? Kuki Imana ireka imibabaro ibaho? Bigendekera bite abantu bacu dukunda bapfa?” Hanyuma umubaze uti “Mbese, nshobora kukwereka ukuntu icyigisho kiyoborwa?” Niba nyir’inzu abyanze, mubaze niba yakwishimira kuzisomera icyo gitabo ku giti cye. Niba abishaka, musigire kopi. Shyiraho porogaramu yo kuzasubira kumusura.

7 Mu gihe ifasi yose imaze gutangwamo Inkuru z’Ubwami No. 35, dushobora gutanga igitabo Ubumenyi mu gihe gisigaye cy’uko kwezi. Ibitekerezo byatoranyijwe byatanzwe ku bihereranye n’uburyo bwo gutangiza ibiganiro muri icyo gitabo, bishobora kuboneka ku ipaji iheruka y’Umurimo Wacu w’Ubwami, mu nomero yo muri Gicurasi 1996; Kanama, Kamena (mu Giswayire) n’Ugushyingo 1996; n’iyo muri Kamena 1997.

8 Iyo gahunda yihariye yo gutanga Inkuru z’Ubwami, yagombye kudushishikariza twese kongera imihati yacu mu murimo wo kubwiriza. Binyuriye ku bufasha bwa Yehova, dushobora kwiringira tudashidikanya ko iyo kampeni izagira icyo igeraho kigaragara, mu gufasha abantu aho bari hose, kuzabona ko umugambi Imana ifitiye abantu bose, ari uw’uko bakundana. Yehova nakomeze guha umugisha imihati ivuye ku mutima dushyiraho, mu gihe dukurikirana abashimishijwe n’Inkuru z’Ubwami.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze