Ni Bantu Ki?
ABAHAMYA BA YEHOVA bifuza ko wabamenya neza kurushaho. Ushobora kuba warahuye na bo kubera ko ari abaturanyi bawe, ukorana na bo ku kazi, cyangwa ukaba warahuye na bo mu yindi mihihibikano yo mu mibereho ya buri munsi. Ushobora kuba warababonye mu muhanda baha abagenzi amagazeti. Cyangwa se, ushobora kuba waravuganye na bo akanya gato bari ku muryango wawe.
Mu by’ukuri, Abahamya ba Yehova bakwitayeho kandi bakwifuriza ibyiza. Bifuza ko baba incuti zawe maze bakakubwira byinshi kurushaho ku bihereranye na bo ubwabo, imyizerere yabo, umuteguro wabo n’ukuntu babona ibirebana n’abantu hamwe n’isi twese dutuyemo. Kugira ngo babigereho, baguteguriye aka gatabo.
Abahamya ba Yehova bameze nk’abandi bantu bose mu buryo bwinshi. Na bo bahura n’ingorane zisanzwe—mu by’ubukungu, mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’ibyiyumvo. Hari ubwo bakora amakosa kubera ko badatunganye, bakaba badahumekerwa n’Imana cyangwa ngo babe ari abantu badashobora kwibeshya. Ariko kandi, bagerageza kuvana isomo ku bintu biboneye cyangwa byababayeho ubwabo, kandi bakiga Bibiliya babigiranye umwete kugira ngo bakosore ibikwiriye gukosorwa. Biyeguriye Imana kugira ngo bakore ibyo ishaka, kandi bihatira gusohoza ibihereranye n’uko kwiyegurira Imana kwabo. Mu byo bakora byose, bashaka ubuyobozi buturuka mu Ijambo ry’Imana no ku mwuka wayo wera.
Babona ko ari iby’ingenzi cyane ko imyizerere yabo iba ishingiye kuri Bibiliya, aho kuba ishingiye ku bitekerezo by’abantu buntu cyangwa ku mahame y’idini. Bagira ibyiyumvo nk’ibyo intumwa Pawulo yari ifite, igihe yahumekerwaga maze ikandika iti “Imana iboneke ko ari inyangamugayo [“iy’ukuri,” NW ] , n’ubwo umuntu wese yaba umubeshyi” (Abaroma 3:4a). Ku bihereranye n’inyigisho zigaragazwa ko ari ukuri kwa Bibiliya, Abahamya bemera mu buryo bukomeye imyifatire yagaragajwe n’abantu b’i Beroya, igihe bumvaga intumwa Pawulo ibwiriza: “bakīranye ijambo ry’Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose, kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby’ukuri koko” (Ibyakozwe 17:11). Abahamya ba Yehova bemera ko inyigisho zose z’amadini zagombye kugenzurwa muri ubwo buryo kugira ngo umuntu arebe ko zihuje n’Ibyanditswe byahumetswe, zaba zigishwa n’ayo madini ubwayo cyangwa zigishwa n’undi muntu uwo ari we wese. Baragutumirira kandi baragutera inkunga yo kubigenza utyo mu biganiro ugirana na bo.
Dufatiye kuri ibyo, biragaragara ko Abahamya ba Yehova bemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. Babona ko ibitabo 66 biyigize ari ibitabo byahumetswe, kandi ko bivuga ukuri mu buryo buhuje n’amateka. Ibyo abantu bakunze kwita Isezerano Rishya, bo babyita Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, naho Isezerano rya Kera ryo bakaryita Ibyanditswe bya Giheburayo. Bishingikiriza kuri ibyo byombi, ni ukuvuga Ibyanditswe bya Kigiriki n’ibya Giheburayo, kandi ibikubiyemo bakabifata uko byavuzwe, uretse igihe biba bigaragara ko imvugo yakoreshejwe cyangwa imimerere ibintu byavuzwemo ari mu buryo bw’ikigereranyo. Basobanukirwa ko ubuhanuzi bwinshi bwo muri Bibiliya bwamaze gusohora, ko ubundi burimo busohora, ubundi na bwo bukaba buzasohozwa mu gihe kiri imbere.
IZINA RYABO
Abahamya ba Yehova? Yego rwose, uko ni ko bitwa. Iryo ni izina ribaranga, rikaba rigaragaza ko batanga ubuhamya ku byerekeye Yehova, Ubumana bwe n’imigambi ye. “Imana,” “Nyagasani” n’ “Umuremyi”—kimwe na “Perezida,” “Umwami” na “Jenerali”—ni amazina y’icyubahiro kandi ashobora gukoreshwa ku bantu runaka batandukanye. Ariko kandi, “Yehova” ni izina bwite kandi ryerekeza ku Mana ishoborabyose ikaba n’Umuremyi w’ijuru n’isi. Ibyo bigaragazwa muri Zaburi 83:18, dukurikije uko bivugwa mu buhinduzi bwa Bibiliya bwa King James, hagira hati “kugira ngo abantu bamenye ko wowe wenyine witwa YEHOVA, ari wowe usumba byose mu isi yose.”
Izina Yehova (cyangwa Yahvé, nk’uko Bibiliya ya Kiliziya Gatolika y’i Roma yitwa Bible de Jérusalem ihitamo kurivuga, hamwe n’abahanga mu bya Bibiliya bamwe na bamwe) riboneka incuro zigera ku 7.000 mu Byanditswe bya Giheburayo by’umwimerere. Hari Bibiliya nyinshi zitarigaragaza zityo, ahubwo zikarisimbuza izina “Imana” cyangwa “Nyagasani.” Ariko kandi, no muri izo Bibiliya umuntu ashobora kugaragaza aho Inyandiko ya Giheburayo y’umwimerere yakoresheje izina Yehova, kubera ko aho hantu, amagambo baba bararisimbuje aba yanditswe mu nyuguti nkuru n’intoya z’icyapa, urugero IMANA, NYAGASANI. Hari ubuhinduzi bumwe na bumwe bwo muri iki gihe bukoresha izina Yehova (Yahweh) cyangwa Yahvé. Ku bw’ibyo, Bibiliya yitwa New World Translation ihindura muri Yesaya 42:8 ngo “ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye.”
Impamvu ishingiye ku Byanditswe Abahamya ba Yehova baheraho kugira ngo bitwe iryo zina, iboneka mu gice cya 43 cya Yesaya. Aho ngaho, isi ibonwa nk’urukiko, aho imana z’amahanga zitumirirwa kuzana abahamya bazo bo kwemeza ibyo zihandagaza zivuga; ko ngo ziharanira ibyo gukiranuka, cyangwa zikumva abahamya bari mu ruhande rwa Yehova kandi zikemera ko ari bo bavuga ukuri. Aho ngaho, Yehova abwira abagize ubwoko bwe ati “muri abahamya banjye, ni ko Yehova avuga, n’umugaragu wanjye natoranyije; kugira ngo mumenye kandi munyizere, kandi mwumve ko ari jye: mbere yanjye nta Mana yabayeho, kandi na nyuma yanjye nta yo izabaho. Jyewe, jye ubwanjye, ni jyewe Yehova; kandi nta wundi mukiza utari jye.”—Yesaya 43:10, 11, American Standard Version.
Yehova Imana yari afite abahamya ku isi mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi mbere y’uko Yesu avuka. Nyuma y’urutonde rwa bamwe muri abo bantu bari bafite ukwizera rugaragazwa mu Baheburayo igice cya 11, mu Baheburayo 12:1 hagira hati “nuko natwe, ubwo tugoswe . . . [n’igicu] cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye.” Yesu yavugiye imbere ya Ponsiyo Pilato ati “iki ni cyo navukiye; kandi ni cyo cyanzanye mu isi, ni ukugira ngo mpamye ukuri.” Yitwa “umugabo wo guhamya, kandi ukiranuka w’ukuri” (Yohana 18:37; Ibyahishuwe 3:14). Yesu yabwiye abigishwa be ati “muzahabwa imbaraga, [u]mwuka [w]era n[u]bamanukira; kandi muzaba abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya no kugeza ku mpera y’isi.”—Ibyakozwe 1:8.
Ni yo mpamvu abantu bagera kuri 6.000.000 muri iki gihe bavuga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwa Yehova buyobowe na Kristo Yesu, mu bihugu bisaga 230, bumva ko kwiyita Abahamya ba Yehova bikwiriye.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Uretse aho byavuzwe ukundi, imirongo yose y’Ibyanditswe iri muri aka gatabo yavanywe muri Bibliya Yera 1993. Iyo imirongo y’Ibyanditswe ikurikiwe n’inyuguti NW, iba ivuye muri Bibiliya yo mu rurimi rw’Icyongereza gihuje n’igihe tugezemo yitwa New World Translation of the Holy Scriptures—With References
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 4]
Biyeguriye Imana kugira ngo bakore ibyo ishaka
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 4]
Bemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]
Ibirebana n’iryo zina bigereranywa n’ibibera mu rukiko
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]
Abahamya bagera kuri 6.000.000 mu bihugu bisaga 230
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
Bakwitayeho
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Izina bwite ry’Imana mu Giheburayo cya kera