ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jt pp. 12-14
  • Imyizerere Yabo Ni Iyihe?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imyizerere Yabo Ni Iyihe?
  • Abahamya ba Yehova—Ni Bantu Ki? Imyizerere yabo ni iyihe?
  • Ibisa na byo
  • Inyigisho zo muri Bibiliya dukunda kwigisha
    Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Igice cya 1: Inyigisho za gikristo
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Ubutumwa Tugomba Gutangaza
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • “Dore, Byose Ndabihindura Bishya”
    Dore byose ndabihindura bishya
Abahamya ba Yehova—Ni Bantu Ki? Imyizerere yabo ni iyihe?
jt pp. 12-14

Imyizerere Yabo Ni Iyihe?

ABAHAMYA BA YEHOVA bizera Imana Ishoborabyose, ari yo Yehova, Umuremyi w’ijuru n’isi. Kuba hariho ibintu by’urusobe bitangaje biri kuri gahunda mu kirere kidukikije, bitwumvisha ko hariho Umuremyi w’ibyo byose w’umunyabwenge kandi ufite imbaraga mu buryo buhebuje. Nk’uko ibikorwa by’abagabo n’abagore bigaragaza imico yabo, ni na ko ibikorwa bya Yehova Imana bigaragaza imico ye. Bibiliya itubwira ko ‘[imico] itaboneka yayo igaragara neza, uhereye ku kuremwa kw’isi, igaragazwa n’ibyo yaremye.’ Nanone kandi, “ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana,” ari nta jwi cyangwa amagambo.—Abaroma 1:20; Zaburi 19:2-5, umurongo wa 1-4 muri Bibiliya Yera.

Abantu ntibabumba ibibindi cyangwa ngo bakore televiziyo na orudinateri badafite umugambi runaka. Isi n’ibiremwa byayo bigizwe n’ibimera hamwe n’inyamaswa biratangaje cyane kurushaho. Imiterere y’umubiri w’umuntu hamwe n’ingirabuzimafatizo zawo zibarirwa muri za miriyari ni ibintu birenze ubwenge bwacu—ndetse n’ubwonko ubwabwo dukoresha mu gutekereza ni ikintu gitangaje umuntu adashobora kwiyumvisha! Niba abantu baba bafite umugambi runaka mu guhanga ibintu byoroheje cyane ugereranyije, nta gushidikanya ko Yehova Imana yari afite umugambi igihe yaremaga ibintu bitangaje cyane! Mu Migani 16:4 (NW) havuga ko “Yehova yakoze buri kintu cyose ku bw’umugambi we.”

Yehova yaremye isi afite umugambi, nk’uko yabibwiye abantu babiri ba mbere agira ati “mwororoke, mugwire, mwuzure isi . . . mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi” (Itangiriro 1:28). Kubera ko uwo mugabo n’umugore batumviye, ntibashoboye kuzuza isi imiryango ikiranuka yari kwita ku isi n’ibimera byayo hamwe n’inyamaswa mu buryo burangwa n’urukundo. Ariko kandi, kuba batarabishoboye ntibyaburijemo umugambi wa Yehova. Imyaka ibarirwa mu bihumbi nyuma y’aho, handitswe amagambo agira ati ‘Imana, Umuremyi w’isi ntiyayiremeye ubusa.Yayiremeye guturwamo.’ Ntizarimburwa, ahubwo “isi ihoraho iteka” (Yesaya 45:18, NW; Umubwiriza 1:4). Umugambi Yehova afitiye isi uzasohozwa: “imigambi yanjye izakomera, kandi ibyo nzashaka byose nzabikora.”—Yesaya 46:10.

Bityo rero, Abahamya ba Yehova bizera ko isi izahoraho iteka ryose, kandi ko abantu bose, abazima n’abapfuye, bazaba bakwiriye mu buryo buhuje n’umugambi wa Yehova uhereranye n’isi izaba yahinduwe nziza kandi ituwe, bashobora kuzayibaho iteka. Kubera ko abantu bose barazwe ukudatungana guturuka kuri Adamu na Eva, bose ni abanyabyaha (Abaroma 5:12). Bibiliya itubwira ko “ibihembo by’ibyaha ari urupfu.” “Abazima bazi ko bazapfa: ariko abapfuye bo nta cyo bakizi.” “Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa” (Abaroma 6:23; Umubwiriza 9:5; Ezekiyeli 18:4, 20). None se, ni gute bashobora kongera kubaho kugira ngo babone imigisha ku isi? Byashoboka binyuriye gusa ku gitambo cy’incungu cya Kristo Yesu, kuko yagize ati “ni jye kuzuka n’ubugingo; unyizera, naho yaba yarapfuye, azabaho.” ‘Abari mu bituro bose bazumva ijwi rye, bavemo.’—Yohana 5:28, 29; 11:25; Matayo 20:28.

Ni gute ibyo bizasohozwa? Bisobanurwa mu ‘butumwa bwiza bw’ubwami,’ ubwo Yesu yatangiye gutangaza igihe yari ku isi (Matayo 4:17-23). Ariko kandi, muri iki gihe Abahamya ba Yehova barimo barabwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bwihariye cyane.

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 13]

IMYIZERERE Y’ABAHAMYA BA YEHOVA

Imyizerere Imirongo y’Ibyanditswe Ibihamya

Bibiliya ni Ijambo ry’Imana 2 Tim 3:16, 17;

kandi ni ukuri 2 Pet 1:⁠20, 21; Yoh 17:⁠17

Bibiliya ni yo yiringirwa Mat 15:3; Kolo 2:8

kurusha imigenzo y’abantu

Izina ry’Imana ni Yehova Yer 16:21; Yes 12:2;

Yes 26:4; Hab 3:19

Kristo ni Umwana w’Imana Mat 3:17; Yoh 8:42; 14:28;

kandi Imana iramuruta Yoh 20:17; 1 Kor 11:3; 15:⁠28

Kristo ni we kiremwa cya Kolo 1:⁠15; Ibyah 3:⁠14

mbere mu byo Imana yaremye

Kristo yapfiriye ku giti, Gal 3:13; Ibyak 5:⁠30

si ku musaraba

Ubuzima bwa kimuntu bwa Mat 20:28; 1 Tim 2:5, 6;

Kristo bwatanzweho incungu 1 Pet 2:⁠24

ku bw’abantu bumvira

Igitambo kimwe cya Kristo Rom 6:10; Heb 9:25-28

cyari gihagije

Kristo yazuwe mu bapfuye 1 Pet 3:18; Rom 6:9;

ari umuntu wo mu buryo Ibyah 1:⁠17, 18

bw’umwuka udapfa

Kuhaba kwa Kristo ni mu Yoh 14:19; Mat 24:3;

buryo bw’umwuka 2 Kor 5:16; Zab 110:1, 2

Ubu turi mu ‘gihe Mat 24:3-14; 2 Tim 3:1-5;

cy’imperuka’ Luka 17:26-30

Ubwami buyobowe na Kristo Yes 9:5, 6, umurongo wa 6

buzategeka isi mu buryo burangwa n’uwa 7 muri Bibiliya Yera;

no gukiranuka n’amahoro Yes 11:1-5; Dan 7:⁠13, 14; Mat 6:⁠10

Ubwami buzazana imibereho Zab 72:1-4; Ibyah 7:⁠9, 10, 13-17;

itunganye ku isi Ibyah 21:⁠3, 4

Isi ntizigera irimburwa Umubw 1:⁠4; Yes 45:18;

cyangwa ngo ireke guturwaho Zab 78:⁠69

Imana izavanaho gahunda Ibyah 16:14, 16; Zef 3:8;

y’ibintu ya none mu ntambara Dan 2:44; Yes 34:2;

ya Harimagedoni Yes 55:10, 11

Ababi bazarimburwa iteka ryose Mat 25:41-46; 2 Tes 1:⁠6-9

Abantu Imana yemera bazahabwa Yoh 3:16; 10:27, 28; 17:3;

ubuzima bw’iteka Mar 10:29, 30

Hariho inzira imwe gusa ijyana Mat 7:⁠13, 14; Ef 4:4, 5

mu buzima

Kuba abantu bapfa byatewe Rom 5:12; 6:⁠23

n’icyaha cya Adamu

Ubugingo bw’umuntu ntibukomeza Ezek 18:4; Umubw 9:10;

kubaho iyo amaze gupfa Zab 6:6, umurongo wa 5 muri

Bibiliya Yera; Zab 146:4; Yoh 11:11-14

Ikuzimu ni imva rusange y’abantu Yobu 14:13; Ibyah 20:13, 14

Ibyiringiro ku bantu bapfuye ni 1 Kor 15:20-22;

umuzuko Yoh 5:28, 29; 11:25, 26

Urupfu rwakomotse kuri Adamu 1 Kor 15:26, 54;

ruzavanwaho Ibyah 21:4; Yes 25:8

Umukumbi muto ugizwe n’abantu Luka 12:32; Ibyah 14:1, 3;

144.000 gusa ni wo uzajya mu 1 Kor 15:40-53; Ibyah 5:9, 10

ijuru gutegeka hamwe na Kristo

Abo bantu 144.000 babyarwa 1 Pet 1:⁠23; Yoh 3:3;

ubwa kabiri bakaba abana Ibyah 7:⁠3, 4

b’umwuka b’Imana

Isezerano rishya [Yehova] Yer 31:31;

yarigiranye n’Abisirayeli bo Heb 8:10-13

mu buryo bw’umwuka

Itorero rya Kristo ni we Ef 2:20; Yes 28:16;

ryubatsweho ubwe Mat 21:⁠42

Amasengesho agomba guturwa Yoh 14:6, 13, 14;

Yehova wenyine binyuriye 1 Tim 2:5

kuri Kristo

Amashusho ntagomba Kuva 20:4, 5; Lewi 26:1;

gukoreshwa mu gusenga 1 Kor 10:14; Zab 115:4-8

Ubupfumu bugomba Guteg 18:10-12; Gal 5:19-21;

kwamaganirwa kure Lewi 19:⁠31

Satani ni we mutegetsi 1 Yoh 5:19; 2 Kor 4:4;

utaboneka w’isi Yoh 12:⁠31

Umukristo ntagomba kwifatanya 2 Kor 6:14-17; 11:13-15;

mu miryango mpuzamatorero Gal 5:9; Guteg 7:⁠1-5

Umukristo agomba Yak 4:4; 1 Yoh 2:15;

kwitandukanya n’isi Yoh 15:19; 17:⁠16

Amategeko y’abantu atarwanya Mat 22:20, 21;

amategeko y’Imana agomba 1 Pet 2:12; 4:⁠15

kubahirizwa

Kwinjizwa amaraso mu mubiri Itang 9:3, 4; Lewi 17:14;

anyujijwe mu kanwa cyangwa mu Ibyak 15:28, 29

mitsi ni ukwica amategeko y’Imana

Amategeko ya Bibiliya ahereranye 1 Kor 6:9, 10; Heb 13:4;

n’umuco agomba kubahirizwa 1 Tim 3:2; Imig 5:1-23

Itegeko ryo kubahiriza Isabato Guteg 5:15; Kuva 31:13;

ryahawe Abisirayeli bonyine Rom 10:4; Gal 4:9, 10;

kandi ryarangiranye n’Amategeko Kolo 2:16, 17

ya Mose

Kugira itsinda ry’abakuru Mat 23:8-12; 20:25-27;

b’idini no kwitwa amazina Yobu 32:21, 22

y’icyubahiro yihariye ntibikwiriye

Umuntu ntiyabayeho biturutse Yes 45:12; Itang 1:⁠27;

ku bwihindurize, ahubwo yararemwe Mat 19:4

Kristo yatanze urugero 1 Pet 2:21; Heb 10:7;

rugomba gukurikizwa mu Yoh 4:34; 6:⁠38

gukorera Imana

Umubatizo wo kwibizwa mu Mar 1:⁠9, 10; Yoh 3:23;

mazi uko umuntu yakabaye wese Ibyak 19:4, 5

ushushanya ukwiyegurira Imana

Abakristo baha abantu bose ubuhamya Rom 10:10; Heb 13:15;

ku bihereranye n’ukuri gushingiye ku Yes 43:10-12

Byanditswe babigiranye ibyishimo

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

ISI . . . yaremwe na Yehova . . . yahawe umuntu kugira ngo ayiteho . . . izaturwaho iteka ryose

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze