Ubutumwa Bwiza Bashaka ko Wumva
IGIHE Yesu yari ku isi, abigishwa be baramwegereye maze baramubaza bati “ni iki kizaba ikimenyetso cyo kuhaba kwawe n’icy’iherezo rya gahunda y’ibintu?” Yabashubije ko hari kuzabaho intambara hagati y’amahanga menshi, inzara, indwara z’ibyorezo, imitingito y’isi, ukwiyongera kw’ibikorwa by’ubwicamategeko, abigisha bo mu madini y’ibinyoma bari kuyobya abantu benshi, kwangwa no gutotezwa kw’abigishwa be b’ukuri, kandi gukunda ibyo gukiranuka byari kugenda bigabanuka mu bantu benshi. Mu gihe ibyo byari gutangira kubaho, byari kuba ikimenyetso cy’uko Kristo ahari mu buryo butagaragara, kandi ko Ubwami bwo mu ijuru buri hafi. Ubwo bwari kuba ari ubutumwa bwiza rwose! Ni yo mpamvu Yesu yongeyeho aya magambo avuga ikindi kintu cyari kuba gikubiye muri icyo kimenyetso, agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize.”—Matayo 24:3-14, gereranya na NW.
Ibintu bigenda bibera mu isi ubwabyo ni bibi, ariko icyo bisobanura ni cyiza, ni ukuvuga ukuhaba kwa Kristo. Imimerere yavuzwe haruguru yatangiye kugaragara mu mwaka wa 1914, umwaka wavuzweho byinshi cyane! Uwo mwaka wabaye iherezo ry’Ibihe by’Abanyamahanga kandi uba intangiriro y’igihe cy’inzibacyuho hagati y’ubutegetsi bw’abantu n’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi.
Kuba icyo gihe cyari kuba ari inzibacyuho byagaragajwe muri Zaburi ya 110, umurongo wa 1 n’uwa 2, no mu Byahishuwe 12:7-12. Aho ngaho, byagaragajwe ko Kristo yari kwicara iburyo bw’Imana mu ijuru kugeza igihe yari kubera Umwami. Icyo gihe hari kubaho intambara mu ijuru yari gutuma Satani ajugunywa mu isi, akahateza ibyago, kandi Kristo agategeka hagati y’abanzi be. Ububi bwari kuvanwaho burundu binyuriye ku ‘mubabaro mwinshi’ wari kugeza ku ntambara ya Harimagedoni, hanyuma hagakurikiraho Ubutegetsi bw’amahoro bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi.—Matayo 24:21, 33, 34; Ibyahishuwe 16:14-16.
Bibiliya igira iti “umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya; kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera, ariko bahakana imbaraga zako: abameze batyo ujye ubatera umugongo.”—2 Timoteyo 3:1-5.
Hari bamwe bashobora kuvuga ko ibyo bintu byabayeho na mbere hose mu mateka y’abantu, ariko kandi, birazwi ko bitigeze bibaho mu rugero rumwe. Nk’uko abahanga mu by’amateka n’abatanga ibisobanuro ku bintu n’ibindi babivuga, ku isi ntihigeze habaho igihe nk’icyabayeho uhereye mu mwaka wa 1914. (Reba ku ipaji ya 7.) Amakuba yagiye yiyongera kurusha mbere hose. Byongeye kandi, ku bihereranye n’ibindi bintu bigize ikimenyetso cyatanzwe na Kristo kigaragaza iminsi y’imperuka, hagombye kuzirikanwa ibi bikurikira: kwamamaza ukuhaba kwa Kristo n’Ubwami ku isi hose byakozwe mu rugero rwagutse kurusha ikindi gihe cyose mu mateka. Ibitotezo byageze ku Bahamya ba Yehova bazira umurimo wo kubwiriza ntibifite ibindi bihwanye na byo. Benshi muri bo babarirwa mu magana biciwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa by’ishyaka rya Nazi. Kugeza ubu, hari ahantu hamwe na hamwe umurimo w’Abahamya ba Yehova ubuzanyijwe, hakaba n’ahandi bafatwa, bagafungwa, bakababazwa urubozo kandi bakicwa. Ibyo byose ni bimwe mu bigize ikimenyetso Yesu yatanze.
Nk’uko byahanuwe mu Byahishuwe 11:18, ‘amahanga yarakariye’ Abahamya ba Yehova bizerwa, kandi ibyo byerekana ko Yehova ubwe azagaragariza ayo mahanga ‘umujinya we.’ Uwo murongo unavuga ko Imana ‘izarimbura abarimbura isi.’ Nta kindi gihe mu mateka y’abantu ubushobozi bw’isi bwo kubeshaho ubuzima bwigeze gusumbirizwa. Ariko kandi, ubu bwo ibintu biri ukundi! Abahanga benshi mu bya siyansi batanze umuburo bavuga ko abantu nibakomeza guhumanya isi, izagera ubwo idashobora guturwamo. Ariko kandi, Yehova “yayiremeye guturwamo,” kandi azavanaho abahumanya isi mbere y’uko bayonona burundu.—Yesaya 45:18.
IMIGISHA IZABAHO KU ISI IGIHE UBWAMI BUZABA BUTEGEKA
Igitekerezo cy’uko abantu bazaba ku isi ari abayoboke b’Ubwami bw’Imana, gishobora gusa n’aho ari inzaduka ku bantu benshi bemera Bibiliya batekereza ko abakijijwe bose bazajya mu ijuru. Bibiliya igaragaza ko abantu bake gusa ari bo bazajya mu ijuru, kandi ko abazatura ku isi iteka ryose bazaba ari imbaga y’abantu benshi badafite umubare runaka bagarukiraho (Zaburi 37:11, 29; Ibyahishuwe 7:9; 14:1-5). Kuba Ubwami bw’Imana buyobowe na Kristo buzakwira ku isi hose kandi bukayitegeka, byagaragajwe n’ubuhanuzi buri mu gitabo cya Bibiliya cya Daniyeli.
Aho ngaho, Ubwami bwa Kristo bushushanywa n’ibuye ryavuye ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova bugereranywa n’umusozi. Ryakubise kandi ririmbura igishushanyo kigereranya ubutegetsi bw’ibihangange bw’amahanga yo ku isi, maze “iryo buye ryakubise igishushanyo rihinduka umusozi munini, rirangiza isi yose.” Ubwo buhanuzi bukomeza bugira buti “ku ngoma z’abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami, butazarimbuka iteka ryose; kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga; ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho; kandi buzahoraho iteka ryose.”—Daniyeli 2:34, 35, 44.
Ubwo Bwami hamwe n’ibyiringiro bishingiye ku Byanditswe bihereranye n’ubuzima bw’iteka ku isi isukuye kandi yahinduwe nziza ni byo Abahamya ba Yehova bifuza kukumenyesha. Abantu babarirwa muri za miriyoni bariho ubu n’abandi babarirwa muri za miriyoni nyinshi cyane bari mu mva ubu bazahabwa uburyo bwatuma bashobora kuyibaho iteka. Hanyuma, mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo Yesu bw’Imyaka Igihumbi, umugambi wa mbere Yehova yari afite igihe yaremaga isi maze akayishyiraho abantu babiri ba mbere uzasohozwa. Iyo si izaba yahindutse Paradizo ntizigera irambirana na gato. Nk’uko Adamu yari yarahawe umurimo wo gukora mu ngobyi ya Edeni, ni na ko abantu na bo bazagira imishinga ikomeye yo kwita ku isi no ku buzima bw’ibimera n’ubw’inyamaswa bizaba biyiriho. “Bazashyira kera bishimira imirimo y’intoki zabo.”—Yesaya 65:22; Itangiriro 2:15.
Hari imirongo myinshi y’Ibyanditswe yashoboraga gutangwa kugira ngo hagaragazwe imimerere izaba iriho igihe isengesho Yesu yatwigishije rizasubizwa, isengesho rigira riti “Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru” (Matayo 6:10). Ariko kandi, kuri ubu iyi mirongo irahagije, imirongo igira iti “numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti ‘dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu, kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo, kandi Imana ubwayo izabana na bo, ibe Imana yabo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize.’ Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti ‘dore, byose ndabihindura bishya.’ Kandi iti ‘andika, kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.’”—Ibyahishuwe 21:3-5.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 15]
“Ibihe birushya”
ARIKO KANDI, “imperuka izaherako ize”
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
U Buholandi
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Nijeriya